Digiqole ad

Congo n’u Rwanda byumvikanye ku gucukura Gaz Methane nta kubangamirana

 Congo n’u Rwanda byumvikanye ku gucukura Gaz Methane nta kubangamirana

Prof Ngoyi Minisitiri w’ibya gaz wa Congo na Mme Kamayirese basinya amaserano

Kuri uyu wa kane mu mujyi wa Gisenyi hasinywe amezerano hagati y’abahagarariye u Rwanda na Congo Kinshasa y’uko ibihugu byombi bigomba kubungabunga no kurinda ikiyaga cya Kivu hamwe n’amabwiriza agenda icukurwa rya Gaz Methane iri muri iki kiyaga ibihugu byombi bihuriraho.

Prof Ngoyi Minisitiri w'ibya gaz wa Congo na Mme Kamayirese basinya amaserano
Prof Ngoyi Minisitiri w’ibya gaz wa Congo na Mme Kamayirese basinya amaserano

Mu bikubiye muri aya masezerano Umuseke ufitiye Copy harimo gushyiraho itsinda rihuriweho n’ibihugu byombi rigomba kwiga ku micukurireya Gaz Methane n’amabwiriza abigenga ngo bitagira ingaruka mbi ku baturage.

Muri aya masezerano harimo ko nta ruhande rugomba kubangamira urundi ko buri gihugu kigomba gucukura ku ruhande rwacyo nta kurengera imbibi z’ikindi.

Muri aya masezerano harimo ko amazi y’ikiyaga cya Kivu agomba kurindwa ibiyanduz.

Prof. Aime Ngoi Mukena Lusa Diese Minisitiri wa Congo ufite ibirebana na Gaz mu nshingano ze yavuze ko Gaz Methane ari umutungo wafasha ibihugu byombi kubona amashanyarazi bityo hakwiye koko kubaho ubwumvikane mu kuyicukura kandi hatangijwe ibidukikije.

Germaine Kamayirese umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu yatangaje ko aya masezerano ari ayo kuvugurura ayasinywe mu 2007 akarangira mu 2009.

Germaine Kamayirese ati “Twumvikanye ko mu bizakorwa byose nta ugomba kwangiza ibidukikije ko hazacukurwa megawatt 700 mu gihe kiri imbere.”

Kuri iki mu gusinya aya masezerano hashimiwe uruhande rw’u Rwanda ngo rufite ingamba zigaragara zituma amazi y’i Kivu asa neza, ariko ngo ku ruhande rwa Congo akaba asa nabi kuko atabungabungwa, abo ku ruhande rwa Congo bavuze ko ibi nabyo bazabikora amazi yo ku ruhande rwabo agasa neza.

U Rwanda kugeza ubu nirwo rwatangije gushyira mu bikorwa icukurwa rya Gaz Methane ndetse ubu ikaba iri gutanga amashanyarazi mu Rwanda.

Prof. Aime Ngoi Mukena Lusa yavuze ko Congo nayo igiye gutangira uyu mushinga mu minsi iri imbere.

Ikiyaga cya Kivu (i Rubavu) usanga ngo gisa neza kurusha hakurya i Goma no hirya yaho muri Congo
Ikiyaga cya Kivu (i Rubavu) usanga ngo gisa neza kurusha hakurya i Goma no hirya yaho muri Congo

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ntitugomba kubangamirana n’aba bavandimwe dusangiye uyu mutungo kamere, ibintu byose bizajya bikorwa neza

  • Ni byiza cyane, il faut que la coopération entre les deux pays puisse aller de l’avant et que les autorités des deux pays s’efforcent d’oublier tout ce qui, dans le passé, a pu constituer un frein à cette coopération.

Comments are closed.

en_USEnglish