“Nta nzara y’ubutegetsi mfite, nintsindwa amatora nzarekura ubuyobozi,” Museveni
Perezida Yoweri Museveni wiyamamariza kuzayobora Uganda muri manda ya gatanu, yavuze ko nta mugambi wo kugundira ubutegetsi afite, ndetse ko natsindwa amatora ya 2016 azarekura ubutegetsi kuko ngo nta nzara yabwo afite.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane ahitwa Anyafio, Museveni yagize ati “Nintsindwa amatora, ni gute nzaguma ku butegetsi, akazi kanjye narakabonye, ndi umworozi w’inka. Ntabwo nsonzeye ubutegetsi, ahubwo nsonzeye inshingano, nahawe inshingano yo guteza imbere abanyaUganda. Ariko sinaterwa ubwoba n’abantu nka Besigye (utavuga rumwe na we) badafite inshingano iyo ariyo yose kuri Uganda.”
Museveni yakomeje agira ati “Ibivugwa ko ntashobora gutsinda amatora, nayatsinze mu 1996, 2001 no mu 2011. Niba Komisiyo y’amatora ibigamira ku ruhande rwa njye, ni gute hari uduce twinshi ntajya ntindamo harimo na hano (West Nile). Ubushize nibwo twabashije kuhatsindira. Impamvu y’uko hari henshi dutsindwa amatora, bivuze ko Komisiyo y’Amatora itaboga, kandi kuba abatavuga rumwe na Leta banyereza amajwi ni uko twaba twagize uburangare.”
Dr Kizza Besigye w’ishyaka FDC n’abo mu miryango itari iya Leta bakunze gushinja Komisiyo y’Amatora muri Uganda kubogama.
Komiseri Mukuru w’iyi komisiyo, Badru Kiggundu aherutse kwibasirwa na bamwe mu badepite barimo Abdu Katuntu na Sam Otada bamushinja gukorana na bamwe mu bagize Guverinoma bigatuma komisiyo ibogamira ku ruhande rwa Leta.
Badru Kiggundu ariko ahakana ibyo birego akavuga ko badakorera ku mabwiriza y’uwo ariwe wese.
Yisobanura imbere y’abadepite yagize ati “Nta muntu n’umwe uduha amabwiriza, nta n’uzabikora. Ndashaka ko mumpa ibimenyetsi simusiga bigaragaza ko hari uduha amabwiriza. Nta muntu tugira uduha amabwiriza, nubwo umwe muri mwe yaza kuri komisiyo nta mabwiriza yaduha ngo tuyagendereho.”
The Monitor
UM– USEKE.RW
2 Comments
“Nintsindwa amatora, ni gute nzaguma ku butegetsi, akazi kanjye narakabonye, ndi umworozi w’inka”. Iyi business arayemera cyane
turakwemera
Comments are closed.