DRC: Impunzi z’Abanyarwanda 250 000 HCR iravuga ko zanangiye gutaha
Umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi; HCR na Komisiyo y’impunzi muri Repubulika iharanira Demokatasi ya Congo; CNR mu ntangiro z’iki cyumweru yatangije ubukangurambaga buhamagarira impunzi z’Abanyarwanda babarirwa mu bihumbi 250 bakibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu gutaha mu Rwanda ku bushake. Ariko aba ngo ntibabikozwa.
Ubu bukangurambaga bwatangirijwe i Bukavu mu mahugurwa yakozwe kuri uyu wa 16 Ugushyingo yahuje abayobozi batandukanye bo mu ntara ya Kivu y’Epfo na Maniema nk’uko bitangazwa na RadioOkapi.
Umuyobozi w’ibiro bya HCR i Goma ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’uyu muryango mu burasirazuba bwa Kongo yavuze ko gutaha ku bushake ku impunzi z’Abanyarwanda bari muri Kongo bikomeje kugenda biguru ntege.
Uyu muyobozi yibukije ko aba banyarwanda bakibarizwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bazamburwa ‘status’ y’ubuhunzi ku itariki ya 31 Ukuboza 2017.
HCR na CNR basabye abayobozi bo muri izi ntara ebyiri (Kivu y’Epfo na Maniema) ko bakomeza gukangurira izi mpunzi z’Abanyarwanda gutaha mu gihugu cyababye (Rwanda) ku bushake.
CNR ivuga ko abagera mu bihumbi bine ari bamaze kwibaruza no guhabwa ‘status’ y’ubuhunzi kuva muri Kamena uyu mwaka. Iyi komisiyo ivuga ko iyi mibare ikiri hasi bityo ko abayobozi bakwiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga.
Umuhuzabikorwa wa CNR mu ntara ya Kivu y’Epfo na Maniema; Gratien Mupenda yavuze ko mu kubarura izi mpunzi bahuye n’imbogamizi.
Ati “ icya mbere izi mpunzi zigiye zihishe mu duce twinshi kandi bagiye bafite ababakomokaho benshi bagiye bari mu bice bitandukanye.”
Uyu muyobozi avuga ko n’ubwo bigoranye bazakomeza akazi ko gushishikariza izi mpunzi z’Abanyarwanda gutaha ku bushake.
Aba bayobozi biyemeje gushishikariza Abanyarwanda gutaha; barimo abakuru ba za segiteri n’ababungirije; abagize Guverinoma n’abashinzwe umutekano muri izi ntara za Kivu y’Epfo na Maniema.
aba bayobozi basaba Guverinoma ya Kongo na HCR kubagenera ubufasha bwo kugera ahakambitse izi mpunzi kugira ngo inshingano bahawe zigerweho.
Mu nama y’abaminisitiri yateraniye I Geneve ku kicaro gikuru cya UNCHR mu Ukwakira, yemeje ko gahunda yo gukuraho ‘status’ y’ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda zikiri mu bihugu bitandukanye ku isi bigomba kurangirana no ku itariki ya 31 Ukuboza 2017.
UM– USEKE.RW