Abapolisi i PARIS bari kurwana n’abiyahuzi. Hishwe umugore wiziritseho ibisasu
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko umugore wiziritseho ibisasu yiciwe muri quartier ya Saint Denis i Paris n’abandi bantu babiri barahagwa hakomereka kandi abapolisi babiri. Ni mu mukwabo udasanzwe wageze aho Police irwana n’abiyahuzi bikingiranye mu nzu, aba ni abakwaho uruhare mu bwicanyi bwo kuwa gatanu.
Ibi byabereye ahitwa Saint Denis aho police yari yakoze umukwabo wo gufata abakekwaho uruhare mu bitero byabaye tariki 13 Ugushyingo ahatandukanye muri Paris bigahitana abantu 129.
Habayeho kurasana hagati ya Police n’abakekwa. Police yafunze imihanda yose muri Saint Denis.
Police yavumbuye inzu yakoreshwaga nk’ahantu abakoze ubwiyahuzi bifashishije muri Saint Denis aho bakekaga ko hihishe abantu icyenda bakekwaho kugira uruhare mu bitero byabaye mbere.
Umuvugizi wa Police ya Paris yavuze ko abapolisi batatu bamaze gukomereka hari n’abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi.
Abani bantu bacyekwa ngo bikingiranye muri iriya nzu.
Abasirikare 50 boherejwe gufasha Police muri iki gitero kuri aba bantu bacyekwaho iterabwoba bari Saint Denis.
Ubu biravugwa ko abantu babiri bamaze gupfa n’umwe utaremezwa neza, umugore umwe wari wiziritseho ibisasu ngo yarashwe apfa atarabituritsa.
Uwo bari guhiga cyane cyane ni uwitwa Abdelhamid Abaaoud ufatwa nk’umuterankunga n’uwateguye ubwicanyi bwo kuwa gatanu bwabaye muri Paris bugahitana abantu 129.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Aho kurasana bajye mu mishyikirano bashake n’umuhuza nk’uko babisaba abarundi! Iri ni isomo.
Imana ijya itwereka byinshi ntitubimenye. Murabona mu minsi ishize uko Ubufaransa bwari bwahagurukiye Leta y’u Burundi ngo bushaka no kuyifatira ibihano kubera ko yari yahagurukiye kwambura intwaro abagizi ba nabi bazitunze ku buryo butemewe n’amategeko, bakaba bishora mu bikorwa byo guhungabanya umutekano i Bujumbura n’ahandi mu gihugu.
None Ubufaransa nabwo bwahuye n’icyo kibazo cy’abagizi ba nabi bitwaje intwaro bakaza kwica inzirakarengane i Paris, ariko bwo ubu bwahagurukije isi yose ngo irwanye abo bagizi ba nabi aho baba bari hose.
Rwose ubwo murabona ba mpatsibihugu imikorere yabo, n’icyo ihishe.
Comments are closed.