Digiqole ad

Mbarushimana ngo yaratotejwe none ntagishaka kuburana. Urukiko rwabitesheje agaciro

 Mbarushimana ngo yaratotejwe none ntagishaka kuburana. Urukiko rwabitesheje agaciro

Emmanuel Mbarushimana ashinjwa icyaha cya Jenoside. Photo/Umuseke

*Kuvugira mu rukiko ko atarahabwa ibikoresho ngo byatumye akorerwa ‘Menace’;

*Iyi ‘menace’ avuga ko yakorewe ngo ntiyatuma akomeza kuburana;

*Urukiko rwabitesheje agaciro kuko nta kimenyetso;

*Arashinjwa kuyobora ubwicanyi bwahitanye abasaga 50,000 i Kabuye.

Mu rubanza Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bukurikiranyemo Emmanuel Mbarushimana kuyobora ibitero no kwica Impunzi z’Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Kabuye, mu cyahoze ari komini Gisagara, kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2015 uyu mugabo yabwiye urukiko ko ubuyobozi bwa Gereza afungiyemo bwamutoteje bityo ko atakomeza kuburana kuko adafite umutekano ndetse ko afite ubwoba ko yazanakubitwa. Urukiko rwabitesheje agaciro kuko nta bimenyetso afitiye iryo totezwa avuga.

Emmanuel Mbarushimana ari gushinjwa icyaha cya Jenocide.Photo/Umuseke
Emmanuel Mbarushimana ari gushinjwa icyaha cya Jenocide.Photo/Umuseke

Akigera mu cyumba cy’iburanisha, uyu mugabo wahoze ari umugenzuzi (inspeteur) w’amashuri mu cyahoze ari perefegitura ya Butare yabwiye Umucamanza ko afite ikibazo cy’umutekano mucye aterwa n’ubuyobozi bwa gereza, asaba ko urubanza rwe rwaba ruhagaze mu gihe kitarakemuka.

Mbarushimana uvuga ko akinafite imbogamizi zo kudahabwa ibikoresho yabwiye Umucamanza ko kuwa kane w’icyumweru gishize ari bwo yatangiye gutotezwa ubwo yabwirwaga amagambo ateye ubwoba n’ushinzwe amategeko muri Gereza (legal Officer).

Mbarushimana woherejwe avuye muri Denmark wavugaga nk’uwakanzwe; yagize ati “…yarambwiye ngo nta bikoresho tuguhaye uzagende ubibwire urukiko, najye nti noneho ndabimenye. ”

Mbarushimana yavuze ko uku kubwirwa nabi byaturutse ku makuru yari yavugiye mu rukiko ko ubuyobozi bwa gereza butamuha ibikoresho, yabwiye umucamanza ko kuwa gatanu na bwo yatewe ubwoba n’umuyobozi wa gereza, ati “yaje antunga intoki ambwira anyuka inabi ngo kuki njya kubarega ko batampa ibikoresho.”

Avuga ko ibi byamuteye ubwoba ndetse ko atabasha kuburana bidafashweho umwanzuro.  Ati “bigeze n’aho nanakubitwa nabigenza nte?  izi menaces zinshyira muri etat itanyemerera kuburana.”

Abajijwe ibimenyetso by’ibi yavugaga, uyu mugabo yagize ati “bibaye ngombwa mwazabahamagaza bakaza bakabisobanura kuko nta bushobozi bwo gufata amajwi nari mfite.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko nubwo butakwemeza ko ibyavugwaga n’uregwa ari ukuri ariko ko bibaye ari byo byaba ari ibyo kunenga ndetse bikaba byashyikirizwa inkiko zibifitiye ububasha ariko ko icya ngombwa ari uko uregwa yahabwa ibikoresho.

Mbarushimana utashimishijwe n’iri jambo ry’Ubushinjacyaha yahise agira ati “igikomeye si uko nabona ibikoresho, igikomeye ni uko nabona umutekano.”

Ibyo gutanga ikirego, Mbarushimana yagize ati “uyu nagombye kunyuraho njya gutanga ikirego ni we wanyibwiriye ati ‘si intambara ushaka, uzayibona’.”

 

Mbarushimana ashinjwa kuyobora ibitero byahitanye abantu 50,000. Ngo yabaga yambaye grenades

Umucamanza amaze kwanzura ko iburanisha rikomeza kuko ibyatangazwaga n’uregwa asaba ko urubanza rwaba ruhagaze nta kimenyetso yabitangiraga, Ubushinjacyaha bwasabwe gukomeza gusobanura ikirego nk’uko byari biteganyijwe kuri uyu wa mbere.

Icyaha kibasiye Inyokomuntu ni kimwe muri bitanu bikurikiranyweho Mbarushimana ari nacyo cyasorejweho mu gusobanura ikirego cy’ibyaha bikurikiranyweho uyu mugabo.

Yifashishije ingingo ya 120 mu mategeko ahana y’u Rwanda; Umushinjacyaha Mutangana Jean Bosco yasobanuye ko iki cyaha Mbarushimana yagikoreye ku gasozi ka Kabuye mu cyahoze ari komini ya Gisagara ubwo yayoboraga ibitero by’Interahamwe byishe impunzi z’Abatutsi bari bahahungiye kuri aka gasozi kaguyeho abasaga ibihumbi 50.

Mu gusobanura iki cyaha cyumvikana nk’ikidatandukanye n’icyaha cya jenoside, Mutangana yavuze ko n’ubwo bazaza kubihamiriza Urukiko, Abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha bagiye bahuriza ku kuba muri 1994 ubwo jenoside yabaga barabonye uregwa atera ibisasu bya ‘grenades’ mu bahunze bikica benshi.

Aba batangabuhamya bari mu byiciro bitatu (abakoranye ubwicanyi n’uregwa, abacitse ku icumu n’abatarahigwaga ariko ntibanice) bahamirije Ubushinjacyaha ko Mbarushimana ari mu bashinze bariyeri yari iri muri aka gace ikaza kwicirwaho Abatutsi benshi.

Uretse ibitero byo ku gasozi ka Kabuye, aba batangabuhamya bashinja uregwa kuba yaragiye ayobora n’ibindi bitero byagabwaga mu ngo z’Abatutsi bikabica ndetse ko na we ubwe yicaga, ubundi agatanga amabwiriza yo guhiga uwitwaga umututsi wese kugira ngo yicwe.

Iburanisha ritaha riteganyijwe ku itariki ya 07 Ukuboza uruhande rw’uregwa rusobanuza ibyatangajwe n’ubushinjacya busobanura ikirego.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • BAMUKANIRE URUMUKWIYE

  • Ngo “yaratotejwe” none ntashaka kuvuga? Nibura ayo mahirwe ko kwigira ikiragi iyo aza kuyaha abo yahitanye natwe tukaba tujya kumva imanza zabo!

  • Nyumvira mbese!!! Bamuteye ubwoba? Natange ikigereranyo hagati y’ibyo acamo ubu, n’ibyo bakoreye abantu!!! Mujye mureka kuzana iby’inka yarembye!!!

Comments are closed.

en_USEnglish