Digiqole ad

Umuhanda Muhanga – Ngororero – Mukamira hari aho ugiye gucika

 Umuhanda Muhanga – Ngororero – Mukamira hari aho ugiye gucika

Iki gice cy’umuhanda kuva hepfo kugera ruguru kigenda cyiika uko bukeye uko bwije

Abakoresha uyu muhanda bafite impungenge z’uko hari agace kawo kari mu murenge wa Rambura kari hafi gucikamo kabiri kubera inkangu yangije umuhanda. Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yavuze ko amasezerano yo gusana uyu muhanda yasinywe ubu imirimo iri hafi gutangira. Uyu muhanda umaze imyaka ine gusa umaze kwangirika inshuro zirenze enye mu buryo bujya gusa.

Iki gice cy'umuhanda kuva hepfo kugera ruguru kigenda cyiika uko bukeye uko bwije
Iki gice cy’umuhanda kuva hepfo kugera ruguru kigenda cyiika uko bukeye uko bwije

Muhima Venant utwara imodoka itwara abagenzi muri rusange muri uyu muhanda yabwiye Umuseke ko aha hantu i Rambura babona hateye impungenge kandi ikibazo kimaze igihe kinini kidakemurwa.

Muhima avuga ko uko iminsi ishira ariko agace k’umuhanda kuva hepfo kugera ruguru kagenda gatebera munsi.

Francois Kageruka utuye mu kagari ka Guriro hafi y’uyu muhanda avuga ko hari impungenge ko uyu muhanda ushobora gucika. Asobanura ko inkangu isa n’iyaturutse muns y’umuhanda kuko buhoro buhoro ugenda wiika.

Kageruka ati “Biduteye impungenge ko umunsi wacitse uzica ubuhahirane, ni umuhanda ukoreshwa cyane muri iyi minsi.”

Abdoulatif Twahirwa umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yabwiye Umuseke ko iki kibazo bwakimenye ndetse bwamaze kukigeza ku Kigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubwikorezi n’imihanda (RTDA) kugira ngo usanwe.

Twahirwa avuga ko atari aha Rambura gusa hangiritse kuko n’ahitwa Jomba hari agace gato k’umuhanda kangiritse nako bikaba bizasanirwa rimwe.

Twahirwa ati “RTDA yamaze gusinya amasezerano n’ibigo bikora cyangwa bisana imihanda ubu inyingo zararangiye igisigaye ni ugutangiza ibikorwa byo gusana.”

Uyu muyobozi w’Akarere yijeje abakoresha uyu muhanda ko imirimo itazatinda ndetse hafashwe ingamba zo kugabanya impanuka ziwuberaho ushyirwaho ibimenyetso byihariye byereka abantu ahatameze neza.

Uyu muhanda Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazauba wubatse mu duce tw’imisozi miremire.

Watashywe mu mwaka wa 2011 ari mushya, mu 2012 wahise utangira kwangirika no gusanwa, uduce twa  Rugendabari muri Muhanga, Hindiro mu karere ka Ngororero ni hamwe mu hangiritse mbere.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ubuyobozi nibuturebere icyakorwa maze uwo muhanda usigasirwe udasenyuka wowe tugahomba dore kubaka ibikorwa remezo biragora

  • Munyumvire namwe uko abaryi dufite abatagirisoni.Gukora umuhanda ugatahwe 2011 hanyuma 2012 ugatangira gusanwa.Ese ubwo kampany yawibatse ntigomba gukuriranwa?Kuberako haba reception provisoire na réception définitive iyi ikaza nyuma yigihe runaka kugirango uwubakishije batazamupfunyikira amazi.

  • Uyu muhanda ugomba kwigwaho hakiri kare kugirango utazaba imbarutso z’impanuka muri kariya gace ka Rambura dore ko haca n’ibimodoka biremereye byerekeza i Congo, ndakeka traffic police iki kibazo izakigaho ikagikemura

  • Iki kibazo kimaze igihe kirekire kidakemuka ahubwo bishobora kuba bituruka ku burangare bw’abayobozi b’Akarere ka Nyabihu kuko utundi turere tunyurwamo n’uyu muhanda twarangije gusana ahari hangiritse!

Comments are closed.

en_USEnglish