Hari ubwoba ko Tanzania yibasirwa n’imyuzure. U Rwanda narwo birarureba
Imvura iri mu kirere cya Tanzania ni nyinshi cyane nk’uko byemezwa n’iteganyagihe ryaho, abatuye imijyi imwe n’imwe batangiye gushya ubwoba ko kubera uburyo bwo kuyobora imivu bumeze nabi hashobora kuba imyuzure ikomeye. Imvura ariko iragaragara no mu kirere cyo mu Rwanda nubwo itaragwa ari nyinshi hose.
Uduce tumwe mu mujyi wa Arusha twakunze kwibasirwa n’imyuzure nyuma y’imvura nyinshi n’ubu abadutuye bafite ubwoba, ubushize imihanda y’ahitwa Sombetini muri Arusha yahindukaga nk’imigezi.
Fadhiri Nkurlu umuyobozi wa District ya Arusha yatangarije TheCitizen ko ubu bahangayikishijwe n’ibishobora gukorwa n’imvura babona ishaka kugwa ari nyinshi muri iyi minsi.
Kahama/Mwanza, Ushetu, Uyogo no mu bindi bice bya Shinyanga mu burengerazuba bwa Tanzania kuri uyu wa mbere nimugoroba no ku cyumweru haguye imvura y’umurindi ukabije yangiza ibiraro bibiri.
Impungenge ni zose ko iyi mvura ikigaragara ishobora kwangiza byinshi kurushaho.
Mu Rwanda imvura ntiragwa ku buryo budasanzwe gusa ikirere kigaragaraza ko imvura ihari. Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe giherutse kwemeza ko imvura nyinshi cyane izagwa mu minsi iri imbere bigendanye n’ihindagurika ry’ikirere rizateza ibihe bidasanzwe byiswe El Ninho.
UM– USEKE.RW