Digiqole ad

Komiseri mukuru wungirije wa UNHCR arasura u Rwanda

 Komiseri mukuru wungirije wa UNHCR arasura u Rwanda

Kelly T. Clements arasura u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu

Kelly T. Clements  mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka nibwo yagizwe Komiseri mukuru wungirije w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, uyu mugore kuri uyu wa mbere nimugoroba nibwo yageze mu Rwanda, mu ruzinduko rw’iminsi itatu azasura zimwe mu nkambi z’impunzi, urwibutso rwa Gisozi, abonane n’abayobozi bashinzwe impunzi mu Rwanda ndetse na Ambasaderi wa USA mu Rwanda.

Kelly T. Clements arasura u Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itatu
Kelly T. Clements arasura u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu

Kelly  Clements  kuri uyu wa kabiri mu gitondo azagirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Minisiteri ishinzwe impunzi mu Rwanda ndetse anaganire n’abayobozi b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi bakorera mu Rwanda.

Nyuma azahita yerekeza mu nkambi y’impunzi ya Mahaama mu karere ka Kirehe kureba iby’impunzi z’Abarundi zihacumbikiwe, kuwa gatatu bwo azasura inkambi y’impunzi ya Gihembe irimo impunzi z’abanyecongo bahamaze imyaka myinshi.

Uyu mugore ukomoka muri USA azanabonana na Ambasaderi w’igihugu cye mu Rwanda, anasure urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’impunzi muri iyi munsi kubera ikibazo cy’umutekano mucye uri mu Burundi.

Minisiteri ifite ibirebana n’impunzi mu nshingano,MIDIMAR, ivuga ko mu Rwanda ubu hari impunzi zizwi zirenga ibihumbi ijana na mirongo ine (140 000) ziganjemo cyane cyane Abarundi n’abanyecongo.

UM– USEKE.RW  

en_USEnglish