U Rwanda rwatomboye Maroc na Côte d’Ivoire muri CHAN
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru u Rwanda rwatomboye guhura n’ikipe ya Cote d’Ivoire ku mukino wa mbere mu itsinda rikomeye ririmo kandi Morocco na Gabon. Ni mu muhango wari wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame.
U ruri mu itsinda rizakinira kuri Stade Amahoro i Remera, rukazakira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kane nyuma y’uko ryakiriwe na Code d’Ivoire Sudan na South Africa.
Mu muhango wa tombola y’iri rushanwa rya CHAN rigiye kubera mu Rwanda, Issa Hayatou, umuyobozi wa FIFA wagateganyo akaba na perzida wa CAF yatumye Almamy Kabele Kamara ko atabonetse kubera impamvu z’uburwayi ariko avuga ko azi neza u Rwanda kazi yizeye ko irushanwa rugiye kwakira rizagenda neza, kandi nawe azaba ahibereye icyo gihe.
Kabele wari uhagarariye Issa Hayatou ati “Icyo twashyiriyeho iri rushanwa ni uguha abakinnyi bacu bakina mu bihugu byabo amahirwe yo kugaragaza impano zabo kugira ngo bazamuke ndetse barusheho gukomera mu gihe kiri imbere tuzabone ari abakinnyi b’ibihangange.”
Minisitiri w’umuco na Siporo Julienne Uwacu avuga ko ari ishema ko u Rwanda rugiye kwakira iri rushanwa kandi ko nta kabuza rizagenda neza.
Uwacu ati “Twatangiye gukora kare ubu turiteguye, twizeye ko irushanwa rizaba ryiza kandi rizaryohera ijisho abazarireba”
Irushanwa rya CHAN rizatangira tariki ya 16 Mutarama kugera tariki ya 7 Gashyantare 2016.
Uko amatsinda ateye
Itsinda A: Rwanda, Cote d’Ivoire, Morocco, Gabon. (Rizakinira kuri stade Amahoro)
Itsinda B: DRC, Ethiopia, Cameroon, Angola (Rizakinira i Huye)
Itsinda C: Tunisia, Guinea, Niger, Nigeria (Itsinda rizakinira i Nyamirambo)
Itsinda D: Zimbabwe, Zambia, Uganda, Mali (Rizakinira i Rubavu)
Photos/Umuseke & PPU
UM– USEKE.RW
7 Comments
CHAN, ishema ry’u Rwanda, nyuma yo guhabwa amahirwe yo kuryakira reka dushake nuko twakwitwara neza kandi byose birashoboka
ark mujye mufata n amashusho nka video ya bariya bana nayishakaga
Habe na video koko ubuse umuseke wabuze amafranga yokugura ka digital?
Ariko muri intashima we,…. nonese iyo bafotorosheje yo warayibaguriye? @Umuseke courage rata mureke inkora busa
ni byiza president wacu ashyigikiye imikino abakinyi nabo nibashyireho akete
bakorane umwete bazatahukane instinzi
Njyewe rwose umuseke ndawushima kuko mushyiraho amafoto atwereka uko ceremonie yagenze mutandukanye n’abandi bashyiraho amafoto gusa atagira igisobanuro kiyaherekeje.Courage
urwanda rugiye mu itsinnda ryurupfu
Comments are closed.