Digiqole ad

Abajura babiri bafatiwe mu cyuho i Gikondo bibisha imbunda

 Abajura babiri bafatiwe mu cyuho i Gikondo bibisha imbunda

Bafatiwe mu cyuho bibisha Pistoret

Police y’u Rwanda kuri iki cyumweru yerekanye abajura babiri yafashe kuwa gatanu nimugoroba bibisha imbunda yo mu bwoko bwa Pistoret, aba bari baje kwiba sosiyete y’Abahinde ikorera i Gikondo ariko bisanga bafungiranywe mu gipangu bibiyemo, umwe aracika babiri bafatanwa miliyoni 5,6 z’amanyarwanda bari bamaze kwambura abahinde ku ngufu.

Bafatiwe mu cyuho bibisha Pistolet
Bafatiwe mu cyuho bibisha Pistolet

Abafashwe ni uwitwa Ali Bahizi alias Ninja na Amri Rugerinyange wari ubatwaye mu modoka.

CSP Celestin Twahirwa yabwiye itangazamakuru ko aba bajura binjiye muri iyi sosiyete ari babiri umushoferi wabazanye agasigara mu modoka aho mu gipangu gikoreramo abahinde.

CSP Twahirwa avuga ko batangiye kubaza aba bahinde uko ibicuruzwa byabo bigahaze nk’abakiliya basanzwe, maze muri ako kanya bagahita babafaitaraho imbunda bakabaka amafaranga yose bafite.

Bakusanyije miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atandatu y’u Rwanda maze basohotse basanga abarinda iki kigo bamaze kubimenya bafunga umuryango imodoka ibura uko isohoka ndetse batabaje Police ihita ihagera, umwe yabashije gusimbuka urupangu aracika abandi bafatanwa amafaranga n’imbunda.

Umwe mu bahinde bari bahuye n’akaga yatangaje ko byari ahagana saa munani z’amanywa, maze babona abakiliya binjiye ariko bagitangira kubabaza bahita babafatiraho imbunda babaka amafaranga yose bafite.

Ati “Maze imyaka  15 mu Rwanda ariko ni ubwa mbere ibintu nk’ibi nari mbibonye.

Umwe yinjiye muri office yacu nk’umukiliya usanzwe, tumuha ikaze atubaza ibyo ashaka kugura, nyuma mugenzi we nawe arinjira bahita badutunga imbunda.

Nawe urabizi iyo umuntu agutunze imbunda, nta kindi uvuga, bati ‘muceceke, muzane amafaranga. Bafungura ibintu byose bafata ahantu hose dushyira amafaranga batwara arenga  miliyoni eshanu.

Barangije banyatse urufunguzo kugira ngo badukingirane muri office bagende, nanjye mba nabibonye mbabwira ko urufunguzo ntarwo njye mba mfite ruba rufite secretaire wanjye hasi…barihutaha maze bahita basohoka bajya kumureba ariko basanga ntawuhari ariko natwe duhita dufunga.”

CSP Celestin Twahirwa avugana n'itangazamakuru
CSP Celestin Twahirwa avugana n’itangazamakuru

Umuvugizi wa Police avuga ko Police abakozi ba sosiyete ya RGL irinda umutekano kuri aba bahinde bahise bamenya ibyabaye, maze bafunga igipangu ku buryo nta modoka isohoka ubundi batabaza Police.

Aba bajura bakije imodoka ngo basohoka basanga umuryango (gate) urafunze Babura uko basohoka kandi induru zivuga impande zose maze bashya ubwoba, umwe muri bo ahita asimbuka igipangu aracika nk’uko CSP Twahirwa abisobanura.

Police yahise ihagera maze ita muri yombi aba babiri bari basigaye, amafaranga yose bakiyafite ndetse n’imbunda ya Pistoret bibishaga.

CSP Twahirwa ati  “Aba bahisemo nabi, batekereje ko bashobora gufata ibya rubanda bakabirya babibambuye ariko ibi ntibyabahiriye. N’undi wese wabigerageza yamenya ko Police iri maso.”

Aba bagabo bashobora guhanishwa ingingo ya 302 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, iteganya igihano kuva ku myaka ibiri y’igifungo kugera kuri itanu n’ihazabu ingana n’ibyo bari bibye byikubye ishuro eshanu kugera ku 10 bitewe n’ibyagenwa n’umuvamanza.

Umwe muri aba bahinde babiri bari bibwe yagize ati “Turishimye kandi turashimira Police, amafaranga yacu yose twayasubijwe….mu Rwanda ni ahantu heza ibintu byose hano mu Rwanda ni amahoro, hano dufite amahoro rwose n’ibintu byacu birarinzwe.”

Imbunda bibishaga
Imbunda bibishaga

 

Nta mbunda ziri mu baturage – Twahirwa

CSP Twahirwa avuga ko nubwo ubujura nk’ubu muri iki gihe budasanzwe mu Rwanda ariko ngo muri rusange nta mbunda zikiri mu baturage, gusa ngo birashoboka ko hari umwe babiri ushobora kuba yarayibitse akayikoresha mu bikorwa nk’ibi bibi.

Ati “Ubu tugiye gukora iperereza turebe inkomoka y’iriya mbunda. Kuko nka Bahizi uriya wafashwe asanzwe afite records zo kuba yarigeze kujya mu bikorwa by’ubujura kuko asanzwe akurikiranwa, ni umuntu ufite amateka mabi na mbere.”

Photos/JP Nkundineza/UM– USEKE

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Hahah mbega injiji! Buriya barebye films nyinshi nabo bati ha nuku bikorwa.natwe twabikora.kandi bakagenda ku manywa yihangu ra?shitani ni umugome kweri.haha

  • police turayishimye bravo,ariko tubasabe, nkuyu mugabo musanzwe muzi ko yayogoje ibintu muri kigali muzamugira gute? ubu ejo muzaba mwamurekuye yongere atuyogoze, nkuyu mukwiyd kumufunga nka 20 ans, cyangwa muba mushaka akazi ko gukora? imyaka 2-5 mbega ibihano umuntu wibisha imbunda ? ubwo se avuyemo niki cyamubuza kongera? ahaaaaaaaa

  • Baribisha imbunda nawe warangiza ukavuga ngo ni amahoro. Abafunze gate nibo wakagombye gushimira.

  • Njyewe ndabagaye cyanee suko bashaka ama cash, wa musaza we urabona udashaje nabi Kwelii. bibere nabandi Isomo.

  • Aaaaaaah! Aka benengango karashobotse peee! Bariya bashinzwe umutekano kimwe na Polisi bazi icyo gukora kabisa

  • Dear Chief Editor,

    Iriya mbunda nk’uko mwayanditse mu rurimi rw’igifaransa mwakoze ikosa mu myandikire. Ntabwo bandika PISTORET ahubwo bandika PISTOLET.

  • Kwibisha imbunda bumvaga biri bubahire mu Rwanda rw’iki gihe. Baribeshye peee.Polisi yacu iri maso.N’abandi batekereza ko bashobora gukora ibikorwa nk’ibi, basubize amerwe mu isaho kuko nibanabigerageza, nta kabuza bazafatwa.

  • Ngaho abafata amasomo muri za Films ngo barashaka gukira vuba, biriya bya film aba ari imikino injiji nazo ngo zigiye gukora pratique zibe Boss none zikennye zivunitse murababaje bye bye

  • Sosiyete ya RGL irinda umutekano irimaso nabandi barebereho baratonjwe kweli ubutabera bukore akazi kabwo.

  • Ababaginga ntaburambe mu kazi bafite. ubundi iyo ugiye mugikorwa nkakiriya uhera kubari kuburinzi naho kwinjira munzu usize nyirurugo hanze nubuswa kabisa. bazabakanire urubakwiye .

  • Nimundebere iriya nzehe ndakanyagwa!!!!!niba afite abana nimutekereze ukuntu babonye ko se ari umujura ruh.Yebabaweeee mbega ubugwari!!

  • sha ukuntu abahinde bagera muri africa bagafatwa nkamata yabashyizetsi nyamara iwabo bakwirirwa bica abanyafrica bunyamaswa,byose biterwa nizo ngirwa bayobozi ba africa,icyampa abahinde bose bagasubira iwabo cyangwa bakajya kubwira leta yiwabo nayo ikubaha abanyafrica bahiga kuko biteye agahinda kubona baza tukabafata neza nyamara twe twagera iwabo bakatwica mbese badufata nkaho ntabwenge tugira

    • Uretse no kujya iwabo, uzitegereze n’abakorera ino mu Rwanda urebe agasuzuguro baba bafite!

      • NI DANGER?? POLICE OYEEEEEEE

Comments are closed.

en_USEnglish