Digiqole ad

Ishyaka NLD rya Aung San Suu Kyi ryatsinze amatora y’abadepite

 Ishyaka NLD rya Aung San Suu Kyi ryatsinze amatora y’abadepite

Aung San Suu Kyi n’ubwo ishyaka rye ryatsinze amatora y’abadepite biragoye ko yaba Perezida

Mu gihugu cya Myanmar (Burmanie) nyuma y’imyaka 25 ishyaka National League for Democracy riyobowe na Aung San Suu Kyi ryatsinze amatora y’abadepite n’intebe zingana na 80%,  ngo izi ntebe zirahagije kugirango iri shyaka ribasha gushyiraho perezida na leta nshya.

Aung San Suu Kyi n'ubwo ishyaka rye ryatsinze amatora y'abadepite biragoye ko yaba Perezida
Aung San Suu Kyi n’ubwo ishyaka rye ryatsinze amatora y’abadepite biragoye ko yaba Perezida

Aya matora ngo ni yo ya mbere abaye mu mucyo muri iki gihugu, kurangiza ubutegetsi bushingiye ku gisirikare muri iki gihugu bumaze imyaka isaga 50.

Ishyaka rya National League for Democracy ni ryo ryabashije kugira ubwiganze mu nteko n’ubwo intebe zingana na ¼ mu nteko zigenewe igisirikare.

Nubwo ishyaka rya Aung San Suu Kyi ryatsinze amatora y’inteko ishingamategeko, we ubwe itegeko nshinga ntirimwemerera kuba Perezida kuko yashakanye n’umugabo utari umunya Myanmar.

Aung San Suu Kyi yatangaje ko iyi ntsinzi babonye yagezweho mu myaka itanu ishize ubwo yarekurwaga akavanwa muri gereza aho yari afugishijwe ijisho mu myaka 15.

Uyu mugore w’imyaka 70 y’amavuko yamaze imyaka 15 afungishijwe ijisho nyuma y’uko igisirikare cyari kimaze kuburizamo amatora yari yatsinze mu 1990.

Igihugu cya Myanmar giherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya, iki gihugu gifite ubuso bwa km2 676 578 n’abaturage miliyoni 51 nk’uko byagaragajwe n’ibarura riheruka mu 2014. Umurwa mukuru wa Myanmar ni Naypyidaw, umujyi munini ni Yangon (Rangoon).

Iki gihugu kimaze imyaka 50 cyiyoborwa n’igisirikare, ibintu byitezwe ko bishobora guhindurwa n’amatora yabaye, ndetse n’abayobozi b’igisirikare biyemeje kuzubaha ubushake bw’abaturage.

Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Dore ra, iryo tegekonshinga se barihinduye?Uziko ahandi nta kigenda?

  • ubu ndiko byakabaye nta muntu ugomba kujya ku buyobozi afite umugabo cyangwa umugore wu munyamahanga,uretse muri africa dufite abayobozi bibishwi

  • Insinzi nk’iriya iratinze ariko izaza no murwatubyaye…. Suu Kyi = INGABIRE UMUHOZA ….. Twese hamwe tuzatsinda.

  • Igiti cy umuruho kera imbuto z umugisha amaherezo….uyu se ntiyari yaraboshywe n abasirikari…byarayoberanye_? Kandi abo basirikare nabo bitwazaga ko ataribo bayoboye nta mutekano washoboka!? Ubu se ntazayobora??? Uyu mugore????

Comments are closed.

en_USEnglish