500 000Rwf acibwa uwagonze umuntu agapfa hari abavuga ko ari akarengane
Bikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ubu kiri kuvugururwa, mu ngingo yacyo ya 952 iteganya amande ahanishwa uwakoze amakosa yo mu muhanda. Umuntu wese utwaye imodoka akagonga umuntu agapfa ahita acibwa amafaranga ibihumbi magana atanu, nubwo biteganywa n’Itegeko abatwara imodoka baganiriye n’Umuseke bavuga ko igihano nk’iki cyagombye gutangwa ari uko byemejwe n’Urukiko ko uwagonze umuntu akamwica ari we wari mu makosa, maze ibindi bihano birenzeho n’ibireba ubwishingizi nabyo bikaba byakurikira.
Deo Mutabazi umushoferi utwara taxi voiture mu mujyi wa Kigali mu gace ka Remera yabwiye Umuseke ko ushobora kuba utwaye imodoka umuntu akambuka umuhanda atarebye imodoka ikamugonga ikamuhitana atari amakosa y’utwaye.
Akongeraho ko buri gihe impanuka ibereye mu muhanda hagati y’ikinyabiziga n’umunyamaguru itaba isobanuye ko utwaye ikinyabiziga ari we uri mu makosa bityo ko ariya mande hari ubwo ashobora kuba akarengane.
Murenzi Samson we utwara imodoka ye bwite nawe avuga ko amande y’ibihumbi magana atanu acibwa utwaye imodoka yagonze umuntu agapfa hari ubwo gishobora kuba akarengane kuko umuntu ashobora kugongwa agapfa kubera amakosa ye.
Murenzi ati “Ibintu nk’ibi bijyanye n’ibihano n’amande nko ku rupfu rw’umuntu mu muhanda ntabwo bikwiye gufatirwa imyanzuro ihutiweho. Byagombye kurekerwa inkiko zikabifataho umwanzuro zimaze gushishoza ku byabaye. Amafaranga ibihumbi magana atanu ni menshi cyane ku muntu utari mu makosa, ni akarengane kuri we kandi birashoboka cyane ko wagonga umuntu ku makosa ye.”
Spt JMV Ndushabandi umuvugizi wa Police y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda yabwiye Umuseke ko kuri iyi ngingo itegeko risobanutse neza.
Avuga ko ingingo ya 592 ivuga ko umushoferi ugonze umuntu umwe akamukomeretsa ku buryo bwamumugaza cyangwa bukamwangiza bikomeye bitewe n’uko umushoferi yirukaga, yashakaga guca kuri mugenzi we cyangwa yasuzuguye ibimenyetso by’amatara yo ku muhanda, ahanishwa igifungo kiri hagati y’iminsi umunani n’amezi abiri cyangwa agatanga amande ari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 500 cyangwa kimwe muribyo.
Ariko kandi ibi ngo bigaterwa n’umubare w’abapfuye cyangwa abakomerekejwe
Iyi ngingo isobanura ariya makosa atuma umuntu agonga umunyamaguru, gusa ngo muri rusange ugonze umuntu wese ahita acibwa ariya mande cyangwa agafungwa nk’uko abashoferi bo babivuga.
Steven Gatari umunyamategeko waganiriye n’Umuseke kuri iyi ngingo avuga ko igifungo giteganywa nayo ari icyo kurinda uwagonze umuntu cyangwa bagapfa ko yagirirwa nabi n’abo ku ruhande rw’uwapfuye. Ko nyuma ubutabera buca urubanza harebwe buri kimwe kigaragaza uko impanuka yagenze n’ibyo yangije n’impamvu zayiturutseho.
Spt Ndushabandi we avuga ko ariya mategeko abereyeho kurinda icyo ari cyo cyose cyashyira ubuzima bw’abakoresha umuhanda mu kaga.
Yasabye abakoresha umuhanda bose kwibuka ko biri mu nyungu zabo kwirinda gukora cyangwa guteza impanuka.
Kuri we ngo kwishyura amafaranga uko yaba angana kose si ikibazo, ahubwo icya ngombwa ni ukuba maso ku bantu bose bakoresha umuhanda.
Amafaranga ibihumbi magana atanu acibwa uwagonze umuntu agapfa ashyirwa mu kigega cya Leta.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Nkuko Police ibivuga, itegeko rishyirwaho kugira ngo rikumire ibyaha, ariko ntiribuza ko bikorwa. Nicyo gituma hashyirwaho n’ibihano kuwarirenzeho. Ikibazo gikomeye ku bashoferi ni ukudakurikiza amategeko y’umuhanda. Mu mujyi, ubundi ahantu abantu bambukiranya umuhanda, umuvuduko wemewe nturenza 40km/h. Kuri iyi vitesse, umushoferi utarangaye, ashobora kubona umwanya wo gufata feri, niyo yaba atunguwe n’umunyamaguru wambukiranya umuhanda. Ariko akenshi baba barengeje umuvuduko wemewe n’amategeko, cyangwa bari kuri telephone, n’ibindi birangaza, bityo bakagonga. Ahubwo ayo mande ni make ku muntu wishe undi. Nibajye bagenda bitonze cyane ba taximen!
Bajye bakurikiza itegeko uko ryanditse, babanze basuzume biriya byose byatumye haba impanuka nibasanga uwagonze yari mu makosa cg se yarenze ku mategeko y’umuhanda babone kumuca ariya Mafaranga ,Itegeko rirasobanutse ahubwo keretse niba abarishyira mu bikorwa aribo baryica cg baryirengagiza nkana. Ikindi nuko ariya mafaranga yajya ahabwa umuryango wa Nyakwigendera ukayifashisha no kumushyingura dore ko nabyo bihenze ! Ibyo mu bwishingizi kugira ngo bakwishyure nabyo murabizi ko bitoroshye akenshi mukizwa n’abacamanza. Sinumva impamvu rero habaho ibyago ,amafaranga akajya mu kigega cya Leta mugihe abagize ibyago barira ayo kwarika!!!!
Hagati y’amafaranga n’ubuzima bw’umuntu igifite agaciro n’iki? Ndahamya ndashidikanya ko abo bavuga ko kuyacibwa ari akarengane,uwishwe n’iyo mpanuka cyangwa uwo yahitanye aramutse afitanye isano na bo bavuga ibitandukanye na biriya. Abadashaka kuyacibwa nibubahirize amategeko yo gutwara ibinyabiziga.
Ahubwo ayo mafaranga ni make ugereranije n’ubuzima bw’umuntu, umwe mu bavuga ibi habayeho kugongwa k’umwana we cyangwa undi bafitanye isano ya yasaba guhabwa angana iki ?
byaba byiza aya mande agumishijweho kuko nubwo n’abagenzi bakora amakosa mu muhanda abashoferi bo barakabya kandi ibinyabiziga byose bigira feri kandi niwo mu maro wokubafasha guhagarara igihe bahuyen’inkomyi iyo ariyo yose bityo nta mpamvu yo kwangiza umuntu ngo uvuge ngo niwe uri mumakosa
Comments are closed.