Digiqole ad

Yacurujwe n’abamushimuse afatwa ku ngufu inshuro zirenga 43 000

 Yacurujwe n’abamushimuse afatwa ku ngufu inshuro zirenga 43 000

Carla Jacinto yageze aho asambana n’abagabo 30 ku munsi, iminsi 7 mu cyumweru

Karla Jacinto afite imyaka 12 mu mujyi wa Mexico City aho bategera imodoka yahahuriye n’abantu bacuruza abantu baramushimuta, kuva ubwo bajya kumugira igikoresho kibinjiriza amafaranga. Mu gihe cy’imyaka ine bamumaranye bamukoresha avuga ko yafashwe ku ngufu inshuro zirenga 43 000.

Carla Jacinto yageze aho asambana n'abagabo 30 ku munsi, iminsi 7 mu cyumweru
Carla Jacinto yageze aho asambana n’abagabo 30 ku munsi, iminsi 7 mu cyumweru

Uyu mukobwa inkuru ye ibabaje yayibwiye CNN, agamije gukangurira isi kurushaho kurwanya ubucuruzi bw’abantu mu isi.

Jacinto avuga ko kuva ari muto nyina yari yaramutaye, bituma abaho mu buzima bubi ndetse ku myaka itanu yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umwe mu bo mu muryango we.

Afite imyaka 12 umuntu ukoresha abantu uburaya yaramuteze, mu gihe yari ahagaze aho bategera imodoka mu mujyiwa Mexico ategereje inshuti ye araza amugusha neza maze amwirukankana mu modoka.

Uyu musore ngo wari ufite imyaka 22 icyo gihe aramujyana amushyira mu nzu amugusha neza maze akajya aza kumujyana aho ashaka mu tubari.

Ati “Ku myaka yanjye icyo gihe byari bitangaje kugenda mu modoka nziza, yanyumvishije ko tugomba kubana, mu gihe cy’amezi atatu yari amfashe neza, yarankundaga, akanzanira imyenda akanyitaho akampa utundi tuntu twiza, ibintu byari byiza cyane.”

Jacinto avuga ko babyara b’uyu muhungu buri munsi bazanaga abakobwa bashya mu nzu yabo, maze nyuma ngo aza kubaza uyu musore mu by’ukuri business bakora.

Ati “Nyuma yatangiye kumbwira ibintu byinshi ngomba gukora, za positions, ayo ngomba guca abagabo mu gihe runaka tumaranye. Ni uko natangiye kugirwa indaya mu mujyi wa  Guadalajara.

Uyu mukobwa avuga ko yatangiraga akazi kuva saa yine z’amanywa kugira saa sita z’ijoro.

Ati “Twamaze icyumweru kimwe muri Guadarajara. Mukore imibare, abagabo 20 ku munsi mu cyumweru. Abagabo benshi baransekaga kuko nabaga ndira.”

Karla Jacinto yatangiye kugirwa indaya afite imyaka 12
Karla Jacinto yatangiye kugirwa indaya afite imyaka 12

Jacinto avuga ko yoherejwe mu mijyi myinshi muri za Hotel, motels, amazu y’abantu, ku mihanda izwi kubaho indaya.

Avuga ko nyuma y’ibyumweru bicye agizwe indaya yashyizweho agahato ko kujya aryamana n’abagabo bagera kuri 30 ku munsi umwe iminsi irindwi mu cyuweru, amafaranga akoreye kandi agahabwa abamucuruza.

Umunsi ndetse uyu musore wamucuruzaga ngo yaramukubise cyane asanze umwe mu bakiliya be yamurumye ku ijosi (love hickey).

Ati “Icyo gihe yankubise umunyururu, ankubita ibipfunsi, ankwega imisatsi ampondagura hasi ancira mu maso, anshinja ko ngo nakundanye n’umukiliya. Ngo ubwo akazi kananiye.”

Iki gihe yari afite imyaka 13 gusa, ibi akaba yarabikoraga hari n’abandi bana b’ikigero cye nabo babikoreshwa ari bato cyane.

Muri ubu buretwa yaje kuhatwarira inda, ariko umwana yibarutse bahita bamumwambura yongera kumubona amaze kugira umwaka umwe.

Mu 2008, Carla Jacinto yaje kurokorwa n’umukwabo wo gufata abantu bacuruza abantu mu mujyi wa Mexico City, yari afiteimyaka 16.

Ubu amaze kugira imyaka 23, yabaye umuhamya w’ububi bw’icuruzwa ry’abantu, inkuru ye akunda kuyitangaza henshi agamije kurwanya ibi bikorwa bibi bikorerwa cyane cyane abana b’abakobwa.

Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka yabonanye na Paapa Francis i Vatican  ndetse mu kwa gatanu yahawe ijambo mu Nteko Inshinga amategeko ya USA.

CNN ivuga ko ibigize inkuru ye byagiye gukorerwa igenzura aho avuga hose yanyuze bagasanga akaga avuga kose kamubayeho koko.

Mu bihugu bya Africa naho ubu bucuruzi bw’abantu bumeze kuhagera. Ndetse no mu Rwanda buravugwa nubwo butarafata intera ndende.

Havugwa abantu batwara abana b’abakobwa muri Uganda mu nzira iberekeza mu Bushinwa cyangwa Dubai babizeza kubashakira akazi cyangwa amashuri ariko bagezwayo bagakoreshwa uburaya bw’uburetwa n’ababaguze, ababajyanye bo bishyuwe cash bakagaruka kureshya abandi.

Mu 2008 nibwo yakijijwe n'umukwabu wo gufata abacuruza abantu muri Mexico City
Mu 2008 nibwo yakijijwe n’umukwabu wo gufata abacuruza abantu muri Mexico City

Mu 2012 Police y’u Rwanda yafashe abakobwa bivugwa ko bari bagiye kugurishwa muri ubu buryo batabizi.

Mu mujyi imwe n’imwe mu Bushinwa, Ubuhinde na Dubai havugwa abanyarwanda bafite amafaranga menshi babayo bakora iyo business yo kuzana abakobwa b’abanyarwandakazi, bagerayo bakisanga badashobora gusohoka muri ibyo bihugu kandi bagomba gukorera amafaranga yishyurwa aba bacuruzi b’abantu.

Ntabwo ubu bucuruzi bukorerwa abakobwa gusa kuko kubera imico y’ubutinganyi yeze ku isi n’abana b’abahungu batwarwa gukoreshwa imirimo y’ubusambanyi ku gahato.

Umuryango nyarwanda ukeneye gukangurwa n’inkuru nk’iya Carla Jocinta ukarengera umwana ihohoterwa iryo ariryo ryose cyane cyane icuruzwa ry’abantu ubu ryeze.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • birababaje disi!! mucane kumaso banyarwanda iyi nkuru ninyigisho kurubyiruko.

  • Izi nkoramahano ba Mpemuke ndamuke Nyagasani abibasire bo kanyagwa. Mbona hadakorwa ibihagije ngo ubu bugome burwanywe. Ikindi nibaza, abari bashake kugabanya imyaka yo gushyingira abakobwa aho si bamwe muri aba bagome?

Comments are closed.

en_USEnglish