Digiqole ad

Kigame ari gukora filimi yise ‘Rwanda’s true story’ yo kunyomoza ‘Rwanda’s untold story’

 Kigame ari gukora filimi yise ‘Rwanda’s true story’ yo kunyomoza ‘Rwanda’s untold story’

Petero Sherif Kigame uri gukora Filimi yise ‘Rwanda true story’

Petero Kigame n’ikipe ye bamaze amezi atandatu bategura filimi bise ‘Rwanda’s true story’ igamijeje kunyomoza ‘Rwanda’s untold story’ yakozwe na BBC. Iyi filimi izasohoka mu kwezi kwa mbere umwaka utaha ngo izaba igamije kwerekana ukuri ku mateka y’u Rwanda kwagoretswe n’iriya filimi ya BBC.

Petero Sherif Kigame uri gukora Filimi yise 'Rwanda true story'
Petero Sherif Kigame uri gukora Filimi yise ‘Rwanda true story’

Petero Kigame umuyobozi w’iyi filimi avuga ko abanyarwanda benshi bazi ukuri ariko n’amahanga akeneye kumenya ukuri kurushaho ku mateka y’u Rwanda. Uku kuri ngo ntawundi wo kukuvuga uretse abanyarwanda ubwabo kuko ari nabo bagizwe ingaruka n’amateka mabi.

Kigame avuga ko ibyabaye mu Rwanda bigaragaza ko umuryango mpuzamahanga utigeze utabara u Rwanda gusa ngo ikibabaje uyu munsi amahanga amwe akaba ari guhaguruka akabeshyera abayobozi b’u Rwanda ngo nibo bakoze ibyaha ubwo batabaraga bagahagarika Jenoside.

Kigame ati “Izo za BBC zicara zigahimba ibinyoma ku bayobozi icyo gihe nabwo zari zihari, ese zakoze iki igihe habaga Jenoside? Uyu munsi turashaka natwe kubaha filimi yerekana ukuri k’u Rwanda kuvugwa n’abanyarwanda.

Kigame avuga ko we nk’umusirikare yatabariye u Rwanda igihe cyari gikenewe gusa ngo n’uyu munsi mu gihe hariho intambara y’amagambo y’abibasira u Rwanda nabwo yinjiye muri iyi ntambara ibera kuri Internet kugira ngo arwanire igihugu cye.

Ati “Ubu barimo baradutsinsikaza, nimurebe aho tuvuye mu myaka 21 n’aho tugeze ubu, ariko bari kutuvuga nabi mu ntambara y’amagambo, ariko natwe tugomba kubikora tukarwana iyo ntambara. Tukagaragaza ukuri kwacu.”

Muri flimi ari gutunganya Kigame avuga ko babajije abantu benshi cyane barimo abahanga, abanyamateka, abasaza n’abakecuru babayeho ku ngoma ya cyami kugeza kuri republika, abihaye imana, abanyamahanga bavugisha ukuri ku byabaye mu Rwanda n’abandi.

Yongeraho ati “Abantu benshi twabaganiriye bagaragaza amateka y’u Rwanda berekana uburyo ikibi cyazanywe n’umukoloni ariko ubu aho bagendeye babonye ko turi kwiteza imbere duhindura igihugu cyacu nibyo biri kubarya.”

Petero Kigame ahamya ko ikibabaza abanyamahanga barwanya u Rwanda ngo bakanashyigikira abanyarwanda barwanya ubutegetsi bw’igihugu cyabo ari ukubona uburyo butangaje abanyobozi b’u Rwanda babashije kuvana u Rwanda mu kaga nyuma ya Jenoside.

Ati “Ku isi hose birazwi ko ‘post conflict management’ ari ikintu gikorera ibihugu byose, ariko mu Rwanda twabigezeho nta ngabo za UN zije kuhahagarara cyangwa indi nkunga ya politiki y’amahanga. Babona tubyivanyemo babonga ko bidashoboka kuko bavugaga ko u Rwanda ruigye kuba ‘a failed state’. Ariko iyo barebye uko tumeze uku nibyo bibarya, bagakora filimi nka ziriya zo kuupyinagaza no gushaka kudusubiza hasi.

Natwe abanyarwanda rero tugomba guhaguruka tukirwanirira muri iyi ntambara y’amagambo ibera kuri za Internet, ntabwo ari Perezida Kagame uzarwana iyi ntambara ntabwo ireba abayobozi gusa, iratureba twese abanyarwanda bakunda igihugu cyabo bishimira intambwe kimaze gutera kandi igomba gusigasirwa.”

Jean Claude Habiyakare ‘producer’ na ‘script writer’ w’iyi film documentary avuga ko ubu bari gukora za interviews n’abantu batandukanye kandi bakomeje kubaza abandi bantu bashobora kuba bafite icyo bazi neza ku mateka y’u Rwnada

Ngo hazaba harimo abafaransa, abacitse ku icumu, abakoze Jenoside, abahoze mu ngabo zatsinzwe, abari mu batabaye mu ngabo za RPA, abanyamahanga n’izindi ngeri zitandukanye z’abantu.

Habiyakare ati “Turi kuyikora kugira ngo ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda isi ikubone bareke kugenda baharabika u Rwanda nk’uko mwabibonye muri iriya filimi ‘Rwanda untold story’ irimo agasuzuguro no gupfabya bikabije, aho umuntu yihandagaza akavuga ngo mu Rwanda mu 1994 hari abatutsi ibihumbi magana atanu, nyamara baravugaga ko abatutsi ari 14% kandi ibarura rya mbere ya 94 rivuga ko u Rwanda rwari rutuwe na miliyoni zirindwi z’abantu.”

Iyi filimi ngo izasohoka mu mpera z’ukwezi kwa mbere 2016, gusa tariki 27/11/2015 bazerekana agace gato k’aho iyi filimi igeze itegurwa (thriller ).

Kigame avuga ko nirangira bazayikwirakwiza mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ariko banari kuganira n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo MNET, Aljazeera na BBC yakoze ‘Rwanda untold story’

Iyi filimi ya “Rwanda true story’ kuyitunganya gusa ngo bizahgarara miliyoni 342 z’amanyarwanda.

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Ubwo nawe byaba byiza ashatse abavuze muri Untold Story abahata ibibazo bye maze akumva ibyo bamusubiza nahubundi yabari gukora poropagande.Aha nibutseko BBC yo yari yasabye ubutegetsi bw’u Rwanda kuvuga ibyo batekereza ariko bakanga.Burya uwanga guhangana mu bitekerezo niwe ubutsinzwe uko byamera kose.Kuko iyuri mukuri ntabwio utinya kukuvuga. Iyucecetse nibwo ukuri kwawe guhinduka ikinyoma.Ndashishikariza uyu mugabo azazenguruke u Rwanda, kuzajya nomuri Kongo,Malawi,South Africa Buraya,America maze agacukumbura ukuri.

  • Uyu mugabo atangiye abeshya aho avuga ati:turashaka natwe kubaha filimi yerekana ukuri k’u Rwanda kuvugwa n’abanyarwanda.” Ese muri untold story abavugaga s’abanyarwanda?

  • byiza cyane rwose kubona abanyarwanda bahagukurikiye kuvuga amateka yabo bananyomoza abashaka kutuvugira ibindi baduhimbira, iki gitekerezo cyo gukora iyi film yuje ukuri ni cyiza cyane ahubwo turayitegereje ngo ize ice amazimwe

  • Uyu Kigame, ndabona aje nk’iya Gatera.mbere yo gukora film inyomoza, byaba byiza anyomoje ibivugwa muri untold story atanga facts.
    Ariko kuki abantu batigira ku mateka koko?ubwo koko utazi ukuli kw’ibyabayecg ibiba iwacu ninde?erega Kigame azanakora Film yo Kutwemeza ko Karegeya yishwe n’indaya?ahubwo azabanze asobanure ibyubucuruzi akora bwo kujyana abantu iburayi bitwaje film , bakamwishyura.umunsi byagiye ahagaragara ,rahira ko imizinga itazabvamo imyibano.niba agirango ndabeshya azabaze papa Wemba ako yaboneye mu bubiligi.Kigame navane ibyo aho.

  • Byose Imana niyo ibizi kandi niyo izaca urubanza nyarubanza, naho twebwe abantu, cyane cyane abanyarwanda, tugendera ku marangamutima tugapfukirana ukuri kandi tukuzi.

    Dusenge Imana cyane, niyo ishobora byose, niyo izadukiza umwiryane n’amatiku, niyo izamurikira abanyabyaha bicuze ibyaha bakoze, cyane cyane abavukije abandi ubuzima bwabo mu gihe cya Genocide, n’abavukije abandi ubuzima bwabo nyuma ya Genocide mu cyo bise kwihorera.

    Aho bigeze, abanyarwanda bari bakwiye gufatana urunana, bakareba imbere, bakiyibagiza ibyabatandukanyije mu mateka mabi yaranze u Rwanda, bagashyira imbere urukundo, ubwubahane, ukuri, ubumuntu, kandi abanyapolitiki bose aho bava bakagera bakirinda gushyamiranya abanyarwanda bashingiye ku bwoko cyangwa ku ngengabitekerezo y’amashyaka barimo.

    Abayobozi b’iki gihugu nabo bakwiye kwirinda icyatuma abanyarwanda bicamo ibice, hashigiwe ku bwoko cyangwa ku mibereho aho usanga abakire barushaho gukira mu gihe abakene nabo barushaho gukena. Abayobozi b’iki gihugu bakwiye kurwanya akarengane aho kaboneka hose, bakirinda ikimenyane n’icyenewabo, bakirinda itonesha iryariryo ryose, Bakwiye guharanira imibanire myiza mu banyarwanda n’imibanire myiza hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere ndetse n’ibindi bihugu mpuzamahanga.

    Abayobozi b’iki gihugu bakwiye kureka kwikunda ngo bigwizeho ibya mirenge n’ubutunzi buhambaye mu gihe abandi banyarwanda barimo bibaza ikibatunga mu mibereho barimo, Abayobozi b’iki gihugu bakwiye kugena politiki nziza yo gusaranganya hagati y’abanyarwanda uduke dufite ntawe uhejwe inyuma.

    Mu mitangire y’amashuri no mu mitangire y’akazi, hakwiye kwirindwa icyenewabo n’ikimenyane, hagashyirwa imbere ubwenge n’ubushobozi.

    Ubutegetsi bukwiye gusangirwa neza n’ibice binyuranye bigize sosiyete nyarwanda, ku buryo ntawumva ko hari uwahejwe, cyangwa waryamiwe.

    Abanyarwanda bakwiye kwirinda gufata cyangwa kugera ku butegetsi bakoresheje imbunda cyangwa kwica abantu.

    Twese dushyire imbere amahoro,urukundo, ubumuntu n’mubano mu bantu uzira uburyarya. Ahasigaye Imana izaturana natwe kandi natwe tuzishimira kubana nayo.

  • ARIKO MAGO IZARYOHA NKIYA BBC KBS

    • Nonsense aha twabimenya gite barayiduhishe ngo mater tuyumve. Kowumva iyabo bayitangaje mere individual barayinyonze. Nabs numbs uko kuri

  • Nabanje kugira ngo ni Kagame!!! Ibya KIgame byo , ntakuri mbitezeho

    • Wowe wiyise misuzi uriyo koko,wabisobanura uko ajyana abantu iburayi yitwaje film,mujye muvuga ibyo muzi

  • aranyomoza se ibiki ?
    twese tuzi ukuri

  • on ne peut pas cachet l’histoire car elle parle elle-meme.
    mwivunika cyane amateka arivugira , there is no untold story in rwanda , there is no true story in Rwanda ,
    We have the History that speaks itself.

  • Haaa ibi byitwa kwinisha…ni nde uzayireba hanze aha iyo film buretse abafana b’icyama. Ubwo se BBC izayicishaho. TVR y’u Rwanda ntinagera i Bujumbura cg i Kampala bite byayo ariyo mpamvu mbyise kwikinisha. Erega ukuri kurazwi si uko abantu barumira batareba. Ejo byahindutse muzumva ibyo abantu babitse k’ umutima mwumirwe.

  • @Karl: Ngaho da! Utangiye gutega abantu iminsi! Wowe iyo minsi ntikureba se ? Ubwo uzakora iki ? Uzafata umupanga ukore “nibihinduka”? Barababeshye!

  • Uuyu Kigame ajyana abantu I burayi bakamuha cash ngo agiye kwerakana film kandi ajyanye les immigrants crandestin.ubu wasanga afite abandi yenda kujyana.ariko namugira inama yo kubireka kuko azabifungirwa nka papa Wemba wajyanaga abantu ngo bagiye kuririmba.
    nonese ahubwo mbere yo gukora indi film yabanje akanyomoza Untold story ingingo kuyindi avuga ati aha mwarabeshye?maze n’abatungwamo agatoki ntibabihakanye, nkanswe abatazi ururo n’icyatsi cy’iyo biva n’iyo bijya.Pauvre Kigame.

    • Wowe wiyita misuzi vuga ko Ufite ikibazo muri wowe,ntabwo ukorera Interpol,niba umwanga ntacyo uzamutwara,ni wowe pouvre naho Kigame umuhe amahoro,aho yigejeje ntaho uzigeza,amatiku nishyari bishyire hasi witeze imbere,ni inama nkugiriye nkumuvandimwe

Comments are closed.

en_USEnglish