UmunyaKenya yashatse gutoroka Gereza ya Kigali ahita afatwa
Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa kabiri ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge umugororwa witwa Germain Mola ukomoka muri Kenya yari yaje kuburana maze agerageza gutoroka avanamo imyenda y’abagororwa akambara iy’abadafunze ariko ahita afatwa akigerageza gusohoka ahakorera urukiko nk’uko bitangazwa n’ubuvugizi bw’urwego rw’amagereza mu Rwanda, RCS.
Germain Mola ufungiye icyaha cyo gucuruza abantu (human trafficking) yari aje kuburana ariko ngo ishuti ye y’umukobwa witwa Awazi, mu gisa n’umugambi bari banogeje, yari yamuzaniye imyambaro isanzwe iyishyira muri toilets y’Urukiko aho yagombaga kuza agahindura ubundi agasohoka yambaye bisanzwe agacika.
Urwego rushinzwe iperereza muri RCS ngo rwari rufite amakuru ko hari abagororwa bashobora gutoroka ku munsi w’iburanisha kuko baba baje ari benshi bityo rukaza umutekano no gucunga abagororwa baje kuburana.
Uyu mugabo wari umaze ukwezi kumwe afungiye mu Rwanda, ubushinjacyaha bwari bumaze kumusabira igihano cyo gufungwa imyaka irindwi ku cyaha akurikiranweho cyo kuza mu Rwanda gutwara umuntu ugiye kugurishwa mu mahanga, we akabonamo indonke ya 3 000$.
Ubuvugizi bw’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa buvuga ko uyu mugambi utagezweho kuko uyu mugororwa yaje gusohoka urubanza rutarangiye ajya muri toilet kunoza umugambi ariko asohotse yambaye indi myenda abacungagereza baramutahura bahita bamuta muri yombi nanone.
Uyu mukobwa ukekwaho umugambi wo gufasha umugororwa gutoroka nawe wahise ufatwa yabwiye Umuseke ko iyi myenda yari yayitumwe n’iyi nshuti ye ifunze ngo ijye iyambara imbere y’impuzankano yo muri gereza, ko atari azi ko ari imyenda yashakaga kwifashisha mu gutoroka.
Germain Mola we yabwiye Umuseke ko koko yari agiye gutoroka. Yemera ko yabigerageje ariko akagira ibyago. Ati “Hii ni bahati mbaya.”
Akavuga ko uyu ufunze yamusabye ko yazayimuzanira aje kuburana, akifuza ko ubutabera we bwamurenganura kuko ngo atari azi umugambi wa mugenzi we.
Umugororwa ufashwe agerageza gutoroka igifungo akurikiranwa nano mu butabera kuri icyo cyaha, gishobroa guhanishwa igihano cy’umwaka umwe.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
7 Comments
Hapa sio pale chali yangu!
bibere isomo nabandi benda gutoroka
abashinzwe umutekano bakoze akazi keza
uyu ni umunyecongo wigize umunyakenya , ariko amanyanga ntatinda kuvumburwa nahame hamwe.
Erega umugize umucongomani utabanje kumenya uwo ariwe,murahubuka!!!
Ati Always be BATMAN hahah Batman nzi ntabwo akora ibyo he is a good guy engineer ahubwo
Ntimukabeshyane man nkibyo byokumwita umunye congo mubikuyehe kandi bavuze ubwenegihugubwe, nukuvugako abanyakenya ubizeyeho ubuziranenge 100/100 aha nababwiriki? ntabwoko cyangwa ubwenegihugu butabamwikigwari sauf umuntugusa wakijijwe! kandi uwomuntu ukijijwe ashobora kubuneka mubwoko cg igihugu ururimi urwo arirworwose!!!
Yaratwibye! Difite ikirego muri Interpol.
Comments are closed.