U Rwanda rwungutse Abatekinisiye b’indege 10
Mu cyumweru gishize mu Ishuri rya Ethiopian Aviation Academy riri i Addis Ababa habereye umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 201 barangije amasomo y’ibijyanye no gutwara indege, kuzikanika na serivisi zitangirwa mu ndege. Muri 97 barangije amasomo yo gukanika indege 10 muri bo ni abanyarwanda.
Muri aba 97 Vital Nyabenda wo mu Rwanda niwe wahize abandi mu kwitwara neza mu masomo.
Aba batekinisiye u Rwanda rwungutse mu by’indege bazaza gukorera Rwandair ku nkunga ya Leta y’u Rwanda.
Ibirori byo kurangiza kw’aba banyeshuri byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo n’umuyobozi mukuru wa kompanyi ya Ethiopian Airlines Tewolde Gebremariam, u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe na Col Ndore Rulinda, attaché militaire muri ambasade y’u Rwanda i Addis Ababa nk’uko tubikesha bamwe mu bari muri uyu muhango.
Umuyobozi wa Ethiopian Airlines wari umushyitsi mukuru yasabye abarangije muri iri shuri gukoresha ubumenyi babonye mu guteza imbere serivisi z’indege mu buhugu byabo no muri Africa muri rusange.
Abanyeshuri b’abanyarwanda, nyuma y’uyu muhango bakiriwe n’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Ethiopia mu rwego rwo kubashimira uko bitwaye no kubifuriza amahirwe mu mirimo bazajya gukora mu gihugu cyabo.
Uwari uhagarariye u Rwanda yabasabye kuranwa n’ikinyabupfura mu byo bazakora no kwita cyane ku cyateza imbere igihugu cyabahaye amahirwe yo kugira ubu bumenyi budafite benshi.
Leopold Manzi wavuze mu izina ry’abanyeshuri yashimiye cyane Leta y’u Rwanda yabahaye amahirwe yo kujya kubona ubu bumenyi bamaze imyaka ibiri bafata.
Ashimira na bagenzi be ishyaka bagaragaje mu masomo bakerekana ko kubahitamo igihugu kitabibeshyeho kuko umwe muri bo (Vital Nyabenda) yanabaye uwa mbere arushije abandi bose amanota mu bigaga gukanika indege.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Wow concs bana bacu nuko nuko murakeye
Ni byiza cyane, uyu Vital Nyabenda arahesha ishema u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.
Very Good , congratulations bana b’Urwanda
Comments are closed.