Bujumbura: 2 baguye mu mukwabu wo kwambura abaturage intwaro
Kuri uyu wa mbere i Bujumbura mu Burundi abantu babari nibo bapfuye naho umupolisi umwe arakomereka ubwo abapolisi bari mu gikorwa cyo kwambura intwaro abaturage bazitunze bitemewe n’amategeko hakoreshejwe imbaraga nk’uko bitangazwa na JeuneAfrique.
Umuntu wabonye ibyabaye utashatse ko bamutangaza yavuze ko muri abo bantu harimo umunyeshuri wari usohotse mu rugo iwabo abapolisi bagahita bamurasaho urufaya rw’amasasu.
Muri iki gikorwa kandi umupolisi umwe yakomeretse ubwo baterwagaho gerenade n’umuntu wari witwaje intwaro bari muri icyo gikorwa muri komine ya Musaga nkuko bitangazwa numwe mu bapolisi bakuru.
Leta y’u Burundi yatangije umukwabu wo kwambura intwaro ku ngufu abaturage kuri iki cyumweru. Ni nyuma y’iminsi itanu yari yatanzwe na perezida Nkurunziza yo kuba abatunze intwaro binyuranije n’amategeko baba bamaze kuzitanga kubushake.
Iki gikorwa cyatangirijwe muri quartier ya Mutakura imwe muzimaze iminsi zivugwamo guhangana gukomeye hagati y’abaturage n’abashinzwe umutekano.
Nyuma y’amasaha menshi uwo mukwabu utangiye abapolisi bamurikiye itangazamakuru intwaro bamaze gufata. Harimo imbunda ,amasasu n’amagerenade.
Uyu mukwabu watangiye mw’ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru abantu barindwi bishwe n’abantu bari bambaye imyenda isa n’iya abapolisi nkuko byatangajwe n’umwe mu barusimbutse iryo joro.
Icyo gitero cyagabwe muri Quartier ya Kanyosha ubwo abantu batatu bari bitwaje intwaro binjiye mu kabari kitwa “Au Coin des Amis” ngo bahita basaba abantu bose kuryama. Begeranya amafaranga n’amatelefone barangije barabarasa.
Icyenda muribo bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka.
Gusa umwe mu barusimbutse bavuze ko abo bantu bari bambaye imyenda y’igipolisi nkuko byemezwe na minisitiri w’ingabo Alain Guillaume Bunyoni. Ariko avugako ari abicanyi bakorana n’abanyepolitike bari hanze.
Abaturage benshi mu mujyi wa Bujumbura kuri iki cyumweru bari batangiye guhunga uyu mujyi bavuga ko batinya ibikorwa bibi bakorerwa n’abapolisi mu gikorwa cyo gusaka no kwambura intwaro abatuge kungufu.
Akanama ka ONU gashinzwe umutekano kateranye mu ijoro ryakeye ngo kige ku kibazo cy’uburundi.
UM– USEKE.RW