Digiqole ad

Huye: King James yashimishije abo muri Kaminuza ubwo Airtel yabashyiraga Internet y’ubuntu

 Huye: King James yashimishije abo muri Kaminuza ubwo Airtel yabashyiraga Internet y’ubuntu

King James aririmbira abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda muri Auditorium ya Kaminuza

Airtel Rwanda hamwe yari yagiye kumurikira Freebasics.com abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, iyi ni serivisi ya Internet ituma buri munyarwanda ukoresha Airtel abasha kugera kuri website nyinshi ku buntu. King James na Amag the black, ba ambasaderi wa Airtel Rwanda akaba nawe yataramiye abanyeshuri biratinda.

King James aririmbira abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda muri Auditorium ya Kaminuza
King James aririmbira abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda muri Auditorium ya Kaminuza

Clementine Nyampinga umuyobozi ushinzwe itumanaho no kwamamaza muri Airtel Rwanda avuga ko bishimiye cyane igikorwa bakoze i Huye kandi ko bizeye ko abanyeshuri bazakoresha amahirwe bazaniwe ya Freebasics.com mu kubona ubumenyi bushya bwabafasha no mu masomo yabo.

Umwe mu banyeshuri witwa Jean Pierre yagize ati “Wari umunsi mwiza kuri twe kumenya izi serivisi nshya za Airtel, tuzakoresha cyane serivisi za Freebasics.com kuko ari ubuntu kandi hariho website zitanga amakuru menshi twakenera.”

Biciye kuri Freebasics ya Facebook ku bufatanye na Airtel, buri munyarwanda ubishaka ubu ashobora kugera kuri website nyinshi ku buntu akoresheje umurongo wa Airtel we. Imbuga zitanga amakuru ku buzima, uburezi, itumanaho, imikino, akazi n’amakuru yo mu gihugu ushobora kuzigeraho ku buntu.

Kuri telephone yakira internet uca kuri www.freebasics.com cyangwa ukaba wakora download ya application ya Free Basics kuri Google Play store yo muri telephone yawe.

Iyi serivisi mu Rwanda yazanywe gusa na Airtel Rwanda ifatanyije na Facebook kuva mu mpera z’ukwezi gushize mu nama mpuzamahanga ya Transform Africa.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish