Digiqole ad

Gasabo: Abasigajwe inyuma n’amateka bagiye mu mudugudu wa Jali

Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka yari ibayeho mu bukode no mu mazu ashaje cyane mu karere ka Kicukiro, 28 muri iyo miryango mu minsi irindwi irimurirwa mu midugudu bubakiwe mu murenge wa Jali nkuko byemezwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo.

Abayobozi b'Akarere ka Gasabo n'abari mu itsinda ryo kugenzura imihigo baganira n'abasanzwe batuye hano Jali

Abayobozi b’Akarere ka Gasabo n’abari mu itsinda ryo kugenzura imihigo baganira n’abasanzwe batuye hano mu murenge wa Jali

Mukarukundo Trifina umwe mu bagize iyi miryango izimurwa yabwiye Umuseke ko bishimiye cyane amazu bagiye gutuzwamo kuko bayasuye ari kubakwa kandi ari meza.

Mukarukundo avuga ko yari abayeho nabi mu kazu gato cyane ku Kimironko n’abana be bane .

Mukarukundo ati “ Ndiho nabi mu kazu gato nkodesha ariko ndashimira ko iyi midugudu bagiye kudushyiramo ari myiza. Ndashimira cyane Perezida Kagame kuko ubu banaduhaye ingurube izamfasha gutangira ubuzima i Jali.

Kuri uyu wa 6 Kanama 2013 itsinda rishinzwe kugenzura uko imihigo mu mirenge 15 y’Akarere ka Gasabo yageze mu mudugudu uri i Jali uri gusozwa uzatuzwamo imiryango 28 y’abasigajwe inyuma n’amateka.

Iri tsinda ryari riyobowe na Said Sabimana yashimye aho izi nzu zigeze zirangizwa, anashimira ubufatanye Akarere kagiranye n’abikorera mu kubaka aya mazu.

Louise Uwimana, umuyobozi w’akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko kuba barabashije kubishyira mu mihigo kimwe n’ibindi bikorwa bagezeho, atari byo bibashimisha ahubwo ari uburyo bigirira akamaro ababihawe.

Uwimana ati:“Ibikorwa remezo Akarere kubatse yaba amashanyarazi, amazi imihanda ni imihigo twishimira ariko icyo twishimira cyane cyane ni icyo umuturage bimugezaho.”

Akarere kafashe umwanzuro wo kwimura iyi miryango kuko yari ibayeho mu buzima bubi uhereye ku mazu babagamo kugeza aho bararaga nkuko aba basigajwe inyuma n’amateka nabo babyemeza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwahawe inshingano zo kwita kuri abo basigajwe inyuma n’amateka, butakangaza ko uyu wari umwe mu mihigo bari bafite muri uyu mwaka bakaba barawujuje.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish