Danny wo muri the Brothers ashinjwa ubuhemu n’abo yakoresheje we akabihakana
Abacuranzi bacurangiye umuririmbyi Danny wo muri Group the Brothers baravuga ko yabambuye amafaranga yari yemeranyijwe nabo kubishyura nyuma y’amarushanwa yo kwihangira imirimo yari yateguwe na MINICOM, aho Danny n’abo baririmbi babaye abambere, Danny we avuga ko ibyo Atari ukuri nkuko babyemeza.
Mbere y’aya marushanwa yabaye mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, abacuranzi bakoranye bavuga ko yabasezeranyije kubaha ibihumbi 100 buri umwe, igihe begukanye umwanya wa mbere, 50 000 igihe begukanye umwanya wa kabiri cyangwa 25 000 kuri buri wese igihe babaye aba gatatu.
Uwambere muri aya marushanwa y’indirimboyo kwihangira imirimo akaba yaregukanye miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Habimana Kalim ucurangira muri Hotel des Milles Collines , Ayabateranya Dofin ucuranga Base muri Alpha bande yo kuri Alpha palace na Munyu Patrick uvuza Solo muri black and white I Nyamata nibo bakoranye na Danny bakegukana umwanya wa mbere.
Dofin yatangarije UM– USEKE.COM ati: “ejo kuwa gatanu nibwo Danny yampamagaye duhurira I Gikondo ampa 25 000, kandi twari twarumvikanye ibihumbi 100, naratunguwe ariko ambwira ko ngo ari uko ibintu bimeze”
Tumubajije impamvu yayakiriye, yatubwiye ko nta yandi mahitamo yari afite, kandi ari uko na bagenzi be yari yabigenje nyuma y’uko MINICOM imishyikirije ibihembo bya miliyoni 2 z’umwanya wa mbere.
Twavuganye na Danny atubwirako amafaranga 25 000 yabishyuye ejo ari ayo bavuganye mbere y’amarushanwa, kandi ko hari n’amafaranga yabahaye ku munsi w’amarushanwa. Ko ahubwo umwe mu bamurangiye guitar base ariwe utarishimiye ayo mafaranga yahawe.
Danny yagize ati: “ aba bacuranzi ni ikiraka nari nabahaye, ntibari biteguye ko nshobora kuba uwambere, bityo mbaye uwambere, nubahiriza ibyo twasezeranye, gusa umwe we ntiyanyurwa kuko ngo yumvaga muri miliyoni ebyiri nkwiye kubaha ibihumbi 100. Ariko ibi ntibyari mu masezerano niyo mbikora byari kuba ari ubushake”
Yatubwiye ko mbere na mbere bari bumvikanye ko abaha ibihumbi 10 buri wese bakimara gucuranga, ariko bumvikana ku ngingo ivuga ko abaha 25 000 buri umwe ku mwanya uwo ariwo wose Danny yakwegukana, bityo atari ibihumbi 100 nkuko Dofin yabitubwiye.
Twashatse kumenya niba abandi bafashe ibihembo mu minsi ishize, dore ko hahembwe umwanya wa mbere uwa kabiri n’uwa gatatu, barishyuye abo bakoranye.
Umwanya wa kabiri wegukanywe na Munyanshoza Dieudonne bita Mibilizi, abamufashije gucuranga muri aya marushanwa, ngo bamaze igihe kinini cyane bakorana ku buryo ahita abishyura nkuko babyumvikanye.
Mu bacuranganye na Munyanshoza harimo Didier jean Yves ucuranga Ingoma (batterie), Thierry Jarar (yacuranze mu Ingeri za kera) acuranga Base, John BZ ucuranga Solo na Rukundo Eric bita Miamoto ucuranga Piano.
Umwanya wa gatatu wegukanywe na Runyurana afatanyije na Samputu Jean Paul, ntitwabashije kubageraho kuri telephone zabo, ariko twabwiwe na bamwe mubo bacuranganye ko, nubwo Samputu na Runyurana babonye ibihembo byabo, ngo ntibarabasha guhemba ababacurangiye gusa ngo ni ikibazo cy’umwanya bababwiye, ariko bazabishyura uko bumvikanye.
Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM
1 Comment
uretse ko wenda kumenya ukuri kw`abacurangiye uri Danny bigoranye uko nta wamenya contrat bari bagiranye uyifitemo ukuri hagati ye n`abacuranzi ari uwuhe, ariko rwose kwandavuriria 100.000 X 3 rwose ni ubusa. Kandi ubufasha ukeneye none n`ejo wabukenera!
Comments are closed.