Digiqole ad

Prof Lyambabaje ubu ahagarariye Inama nkuru y’ihuriro rya za Kaminuza muri EAC

 Prof Lyambabaje ubu ahagarariye Inama nkuru y’ihuriro rya za Kaminuza muri EAC

Prof Lyambabaje Alexandre inzobere mu ibarurishamibare

Prof Lyambabaje Alexandre niwe washyizweho nk’uhagarariye Inama nkuru y’ihuriro rya za Kmininuza zo mu Karere k’Africa y’Uburasirazuba(the Inter University Council of East Africa (IUCEA).

Prof Lyambabaje Alexandre inzobere mu ibarurishamibare
Prof Lyambabaje Alexandre inzobere mu ibarurishamibare

Nk’uko itegeko rigenga guhanahana ubuyobozi bwa ririya huriro ribivuga, Lyambabaje asimbuye mugenzi we wo muri Tanzania Prof  Mayunga Nkunya wariyoboraga guhera muri  2010.

Mu muhango wo guhererekanya ububasha wabereye Kampala muri Uganda ku kicaro gikuru cya ririya huriro, kuri uyu wa Gatandatu, Prof Nkunya  ucyuye igihe, yasabye Lyambabaje kuzashyira imbaraga mu guhuza integanyanyigisho n’imyigishirize muri za Kaminuza zo mu karere mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu bihugu byose bikagize nk’uko bitangazwa na NewTimes.

Prof Nkunya ati: “Kuri njye mbona ibi aribyo dukwiriye gushyiramo imbaraga muri iki gihe kugira ngo tunoze uburezi muri aka karere. Rwose muzabishyiremo imbaraga bishyirwe mu bikorwa mu buryo bufatika.”

Yemeje ko mu gihe yamaze ayobora yatunganije urwego rw’imari rwa ririya huriro hanyuma ubu igihe ngo kikaba kigeze ngo politiki yo guhuriza hamwe uburezi muri za Kaminuza zo mu karere ishyirwe mu bikorwa.

Ku ruhande rwe Prof Lwambabaje yemeye kuzashyira mu bikorwa ibyo mugenzi we yamusabye, yemeza ko azafatanya n’abo bireba bagahuriza hamwe integanyanyigisho muri za Kaminuza zo mu Karere bityo ireme ry’uburezi rikarushaho kugaragara.

Ati  “ Tugomba gushyira ingufu mu kuzamura imyigire n’imyigishirize muri za Kaminuza zacu kugira ngo abanyeshuri bazirangijemo bazabe bafite ubumenyi n’ubushobozi biboneye byabafasha kwiteza imbere, guteza imbere ibihugu byabo ndetse n’akarere muri rusange.”

Prof Lyambabaje yavutse muri 1960. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu ibarurishamire yakuye muri Kaminuza ya Rennes mu Bufaransa.

Muri 1999 yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi.

Muri 2000 yagizwe Minisitiri w’ubucuruzi, inganda no guteza imbere ubukerarugendo n’amakoperative.

Uyu mwanya yawugumyeho kugeza muri 2003.

Yagize uruhare runini mu gushyiraho Politiki z’ubukerarugendo ndetse no mu ishyirwaho rya Politiki zemeje uko Leta zo muri aka karere zakora Umuryango  umwe wa East African Community.

Yagiye mu nama nyinshi zigaga k’uburyo Umuryango w’ubuhahirane w’ibihugu by’Africa Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo, COMESA,  washyirwaho kandi ukanoza imikoranire.

Guhera muri Mata, 2014 Prof Lyambabaje Alexandre yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda nk’umwalimu mukuru n’ushakashatsi. Abakuru kandi bamuzi nk’umukinnyi wari ukomeye cyane muri Volleyball mu bihe bya by’ubusore.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • wow, very nice. Turakwemera musaza. Urumuhanga kandi ucabugufi bikatwubaka, Congratulations urumuntu wumugabo

  • Prof LYAMBABAJE Alexandre abamuzi bavuga ko ari umuntu w’umuhanaga, akaba umuntu “sage”, akaba umuntu uzi gusesengura, akaba kandi umuntu wicisha bugufi, hejuru ya byose akaba umuntu uvugisha ukuri.

    Turizera rero ko ziriya nshingano bamuhaye muri, azazigeza neza ku musozo nta shiti, ibyo bikazateza imbere uburezi muri EAC, kandi bikazahesha u Rwanda ishema n’icyubahiro.

    Tumwifurije imirimo myiza.

  • uyu mugabo njye ngendeye ku byo muziho akwiye Ubusenateur.Ni umuntu wumva ibibazo kandi akabishakira igisubizo vuba.Conglaturations Muzehe wa Kazi

  • Congratulations Dr. Alexandre. Umurava ku murimo, urukundo kuri buri wese utarobanuye, ubuhanga n’ubushishozi RUREMA yagutatse iguhanga nibyo bikuranga. Komera , ter’imbere. Tukuri inyuma

  • I like wisdom of this man. May God continue to bless him. I heard he suffered a lot in his teenage.

  • Congs Dr Lyamba…Imana iragushubije doré ko witwaye neza mûri bya bihe. Abayobozi bakuzi cyane abo mwabanye mûri Psd bakurebereho bagire ubwitonzi nkubwawe. Urabishoboye nsimangiye igitekerezo cyuyu wo haruguru ugushyira mûri Sena. Mûri 2019 uzasimbure Makuza. Be blessed

Comments are closed.

en_USEnglish