Digiqole ad

Umurambo w’ikibondo cyari mu ndege yaguye mu Misiri wabonetse muri 32Km

 Umurambo w’ikibondo cyari mu ndege yaguye mu Misiri wabonetse muri 32Km

Darina Gromova ababyeyi be banze kumusiga bamujyana mu kiruhuko ngo akandagire bwa mbere mu nyanja

Umuto mu bantu 224 baguye mu  mpanuka y’ingede yabereye muri Sinai mu Misiri kuwa gatandatu ushize, yari afite amezi 10, ni umwana w’umukobwa Darina Gromova ubu umurambo we wabonetse muri 32Km uvuye aho indege yaguye. Uyu mwana ubu ngo yaba ari we ufite urufunguzo rwo kumenya neza icyateye impanuka y’iyi ndege.

Darina Gromova ababyeyi be banze kumusiga bamujyana mu kiruhuko ngo akandagire bwa mbere mu nyanja
Darina Gromova ababyeyi be banze kumusiga bamujyana mu kiruhuko ngo akandagire bwa mbere mu nyanja

Kugeza ubu haracyari gukeka, bamwe bavuga ko yahanuwe n’igisasu cyarashwe n’umutwe wa Islamic State uba mu butayu bwa Sinai nk’uko wabyigambye. Abu ku ruhande rw’Uburusiya bakavuga ko iyi ndege yaba yarahanuwe n’ibibazo bya tekiniki. Nta gihamya nyayo iratangazwa uretse gukeka.

Darina Gromova yari yajyanye n’ababyeyi be mu biruhuko muri Sharm el-Sheikh mu Misiri, kuba umurambo we wabonetse muri 32Km uvuye aho indege yaguye ibi ngo byaba bisobanuye ko indege yaturikiye hejuru cyane mu kirere harenze aho inzobere zakekaga.

Ibi byatumye gushaka abantu bataraboneka barimo n’ababyeyi bombi b’uyu mwana bataraboneka bifata ahandi hantu hanini kurusha ahashakishirizwaga ubu.

Umubiri w’aka kana gato wabonetse kuwa kane hirya kure y’ahabereye impanuka mu butayu bwa Sinai, nyina na se ariko kugeza ubu ntabwo baraboneka.

Nyirakuru w’uyu mwana witwa Elena Gromova mu gahinda kenshi yabwiye ikinyamakuru Life News 78 ko yari yasabye ababyeyi b’umwana ko bamumusigira bakajya mu biruhuko bonyine ariko ngo ababyeyi barabyanze.

Ati “Bifuzaga kujyana umwana wabo kugira ngo akandagize ibirenge bye mu Nyanja. Ntibifuje rwose kumusiga bagiye mu biruhuko.”

 Dorina mbere yo guhaguruka ku kibuga cy'indege, ni ifoto yababaje abantu benshi bamenye iby'uyu mwana muto wari mu ndege
Dorina mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege, ni ifoto yababaje abantu benshi bamenye iby’uyu mwana muto wari mu ndege

Kugeza ubu umurambo w’uyu mwana niwo uri buherweho n’abashakashatsi b’abahanga mu by’indege n’impanuka zazo mu kumenya neza icyateye iyi mpanuka.

Uruhande rw’inzobere z’abarusiya ruvuga ko nta kimenyetso kigaragaza guturika cyangwa gushwanyagurika ku mibiri y’abari mu ndege, iperereza ryari rikomereje ku gushaka impamvu yaba yaraturutse imbere mu ndege igatera aka kaga.

Uruhande rw’abanyamerika n’abongereza ariko rwo ruvuga ko iyi ndege ishobora kuba yarahanuwe n’igisasu.

Ifoto ya Drone igaragaza aho indege yaguye
Ifoto ya Drone igaragaza aho indege yaguye
Tatiana na Alexei Gromov b'imyaka 26 na 27 hari hashize igihe kitari kinini barushinze
Tatiana na Alexei Gromov b’imyaka 26 na 27 hari hashize igihe kitari kinini barushinze
Iyi couple yakundaga cyane gukoresha imbunga nkoranyambaga, aha yerekanaga ubwo yari itegereje umwana wabo wa mbere, ubu bombi imibiri yabo ntiraboneka, umwana wabo niwe umaze kuboneka
Iyi couple yakundaga cyane gukoresha imbunga nkoranyambaga, aha yerekanaga ubwo yari itegereje umwana wabo wa mbere, ubu bombi imibiri yabo ntiraboneka, umwana wabo niwe umaze kuboneka

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Very horrible.

  • IMANA IZABAHE IRUHUKO RIDASHIRA

    • Alk Mana story nk’izi zirambabaza cyane! Dore icyo kibondo disi! iyi couple se yari igifite umunezero imbere! oh noon!

      • oh my God!
        nukuri uyu mukobwa muzi atarashaka disi! ni iko ama photo ye atari hafi mbanyabashyiriyeho.
        ibaze disi.
        Niho yari amaze igihe gito arangije

  • Bajya bavuga mu kinyarwanda ngo
    Ibikundanye birajyana
    Burya bari abahanga pe!!
    Ubu se koko ubundi umwe asigaye usibye gusara no kubaho utariho
    Byaba bimaziki
    Abakundanye byukuru
    Imana ijye ireka bigumanire
    Kuko kubaho utabona Papa wawe na Mama wawe nabyo ni nko kubaho usamba
    Nububabare butajya busibangana
    Mu buzima
    Imana ibahe iruhuko ryiza iteka
    Kandi izabiyereke iteka

  • Yoooo rwose ibikundanye birajyana pe, gusa Imana ibahe iruhuko ridashira

Comments are closed.

en_USEnglish