Umushinjacyaha Alain Muku yasabye guhagarika akazi mu gihe kitazwi
Umushinjacyaha akaba n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Alain Mukuralinda yasabye Leta guhagarika akazi mu gihe kitatwi kuva muri Mutarama 2016 kugira ngo asange umuryango we mu Buholandi nk’uko yabitangarije Umuseke kuri uyu wa kane.
Mukurarinda benshi bita Muku, yavuze ko atasezeye ku kazi ahubwo ngo ibyo yakoze ari ugusaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
Ati “Ibyo nabisabye kuva mu ntangiriro z’umwaka utaha, ni ukuva mu kwezi kwa mbere. Ni ukugira ngo nsange umuryango wanjye mu Buholandi, umugore n’abana, urabizi burya icyo Imana yafatanyije nta we ugitandukanya.”
Yabwiye Umuseke ko umugore we yabonye akazi muri icyo gihugu kazamara hagati y’imyaka itatu n’itanu.
Alain Muku avuga ko Mu Buholandi nagerayo azabanza kumenya urimi rwaho kugira ngo amenye niba yakozeza akazi kajyanye n’umwuga we cyangwa ibindi.
Uyu mugabo yari umwe mu bashinjacyaha bari mu Nteko y’ubushinjacyaha mu manza zikomeye nk’urwa Leon Mugesera ruheruka gupfundikirwa ndetse n’urwa Mme Ingabire Victoire, yabwiye Umuseke ko asize hari impinduka nyinshi mu butabera.
Ati “Ninjiye mu bushinjacyaha mu 2002, icyo gihe twandikishaga intoki ariko ubu nsize twese dukoresha mudasobwa kuva ku mushinjacyaha wo hasi kugera ku wo hejuru, abashinjacyaha bose bafite impamyabumenyi ya license, mbere harimo abatayifiye, ni ibintu niboneye.”
Yongeraho ati “Naje tuburanisha imanza za hano gusa ariko ubu tuburaburanisha imanza mpuzamahanga kuko mbere nta bushobozi twari dufite, ubugenzacyaha nabwo bwateye intambwe, abafungwaga nta dosiye… ubu ntibikibaho.”
Alain Muku avuga ko ubusabe bwe nibwemerwa, igihe cyose yagaruka Leta ishobora kumusubiza mu murimo yarimo cyangwa mu ungana nawo nk’uko biteganywa n’itegeko ku mukozi wese wasabye guhagarika akazi mu gihe kitazwi akabyemererwa.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
21 Comments
Uyumugabo n’inyangamugayo rwose ubona abishoboye n’umwe mubanyamategeko bitwayeneza kandi nibazako yakoreye leta neza agahangana nabyinshi bitari byoroshye bikurikije n’ibihe igihugu cyacu cyari cyivuyemo bya jenoside ahari hakenewe abanyamategeko babigize umwuga. . indanga gaciro na kirazira igihugu kigenderaho arazifite pe. ubwo numuryango we uramukeneye nyine kandi nuburenganzira bwe. Alain Muku turakwemera not only being a Loyer , his an artist!! Alain you always entertaining us we really love you!!
Keep it up Alain!!
Mugezera akumazemo agatege!?
na Victoire Ingabire
Kandi agiye kuba mugihugu umuryango Wa Ingabire utuyemo.
Usize umariye inzirakarengane muri gereza none ngo usanze umuryango wae mu Buholandi? Ariko ntimugira isoni, ubwo se ko ufite igihugu cyawe muba murata ko mukunda kurusha abandi banyarwanda, urajya he watumyeho umugore wawe n’abana bakaza muri iyo paradizo? Cg urumva imivumo utazayikira no remord itumye wegura? Aha ni akatarza muzakabona, koko burya le ridicule ne tue pas!
Mwongereho ko azi no kumvira abamutegeka, pfhuiiiiuuuui. Yewe yeeeewe.
Muku nawe akaba akuyemo ake karenjye.
ntako atagize yari akwiye akaruhuko
Ngo ntako atagize ngo yarakwiye akaruhuko? ibihe se? Ibyo yagize nyine yarabigize, reka nawe agree hanze avuge ngo ibyo yakoze yarabitegekwaga kugirango agume ku kazi. naho kwitwaza ngo umugore yabonye akazi muri Hollande, niba ntacyo wishinja se imyaka 3 cga 5 azamarayo, niyo yatuma usezera ku kazi ngo ukurikiye umugore, ukungamo ngo ntautanya ibyo Imana yashyize hamwe? c’est vraiment insensé. N’urwitwazo ahubwo wari warabuze ikihakuvana kubera ibyo wakoraga mu mafuti, nawe remords ihora igukomanga ku mutima. Kuba umugore wawe yabonye akazi hanze kazamara 3 ou 5 ans, siyo mpamvu kuko ni byiza ari hariya nawe ufite akazi keza aho uri umwizerwa “nkawe”, agakora hariya nawe uri umuyobozi mu gihugu, mukajya mugira za vacances musurana, ahobwo Atari urwitwazo wareka akajyana n’abana bakiga hariya, dans 5 ans bakazagaruka bafite diplome zo hanze nabo bakizerwa nkawe babaha imirimo myiza. Simplement dis-toi que tu en a assez de faire tt ce qui……. Nugerayo ntakazi kubucamanza uzabona hariya ahubwo ubu ugiye gufungura inganzo yawe muri muzika kuko za fucken jobs zahariya wowe ntiwazishobora.
@Mudizo: wowe n’abandi nkawe ndibaza ko mukiri ingaragu mutubatse!!! Kuri mwebwe mwumva imyaka 3cg 5 abubatse batabana ari mikeya ariko siko biri izo vacances muvuga bafata ntizihahije!!!
umugore we ni umukozi wa Henken holland yagiye avuye muri bralirwa nibyiza ko asanga umuryango ejo zazindi zinyamujyi zitamutambikana
Amariye abana b’abanyarwanda muri 1930 asize yangije itegeko nshinga none ngo agiye mu Buhollande! arajya ku marayo iki yahamye mu singapoor yabo!ese ko baba babuza abandi banyarwanda kuva mu gihugu ngo bajye kwishakira amahoro n’ubuzima we ubwo arajya he?uwo mugore nabana be bakoraga iki mu buhollande?…..
Ntimugire ngo ntituba tubona ibyo mukora, uwo Mugesera mwafunze mu gihe cye nawe yibwiraga ko akorera abanyarwanda n’u rwanda none dore ayo mu mukoreye.
Mugesera bamukoreye iki?ibaze nawe ijambo ryatumye ahunga muri kiriya gihe;ku ngoma ya kinani
@ Mudizo, ni ishyari rikuvugisha ayo yose.
Commentaire yanjye Umuseke murayinize, ariko ibyo nari mbwiye uyu mugabo ni ukuri! Ariko n’ubwo muyinize muzamungerezeho ubwo butumwa wenda mu ibanga! Nahame hamwe akorere uwo yahisemo gukorera!
Ni byiza ko nawe aruhuka agasanga umuryango we nta mpamvu nimwe yo kumuzirika
Agiye kuba yiga gushinja ibindi binyoma!
ataye akazi keza yari afite none ahisemo kujya kuba umushomeri iburayi,njye ndatekerezako yegujwe
Ntabwo yegujwe, yahisemo ikimunogeye.
Niyihangane niba yegujwe n’abandi bakeneye akazi gusa azabanguke kuko hari indi gereza yuzuye i Mpanga imutegereje nyuma yi kumucukumbura neza
Courage mon frere tu as travaille pour ton pays, que personne te terrorise wakoze ibyo wagombaga gukora, Igihugu cyaragushimye kubwitange bwawe.
Comments are closed.