Uganda: Kandidature ya Besigye yemewe, agiye guhatana ku nshuro ya 4
Komisiyo y’amatora mu gihugu cya Uganda yaraye yemeye ‘candidature’ ya Dr Kizza Besigye utavuga rumwe na leta ya Uganda. Ni ku nshuro ya Kane agiye guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu.
Iyi candidature ya Kizza Besigye yemewe na komisiyo y’amatora muri Uganda nyuma yo kwemera indi ya Amama Mbabazi na we ukomeje kuvuga ko Museveni akwiye kurekura ubutegetsi mu mahoro kuko imiyoborere ye itajyanye n’ibihe igihugu cya Uganda kigezemo.
Besigye yemerewe kuzahangana mu matora y’umukuru w’igihugu cya Uganda nyuma yo kwemezwa n’umubare munini w’abarwanashyaka ba FDC; ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Uganda.
Mu nama yakoresheje nyuma yo kwemererwa candidature; Besigye yagize ati “inzego dufite uyu munsi ntabwo ari inzego z’abaturage ba Uganda ; ni inzego z’abantu bashaka kwigarurira ububasha n’imitungo by’igihugu cyacu. Mu by’ukuri ni inzego zikoresha igitugu.”
Mu kwezi gushize uyu mugabo Dr Besigye wahoze ari umuganga wa Museveni yafatiwe iwe ajya gufungirwa kuri ‘station’ ya polisi ya Naggalama ashinjwa gutegura amanama atubahirije amategeko. Icyo gihe uyu mugabo na we yashinjaga polisi kudaha ubwisanzure impande zose mu gihugu.
Dr Kizza Besigye amaze guhangana na Museveni inshuro eshatu mu matora y’umukuru w’igihugu. Uyu mugabo akaba yarakunze gufungwa ashinjwa guhungabanya umudendezo n’ituze by’igihugu ubu akaba yiteguye kuzahatanira kuyobora Uganda mu matora ateganyijwe kuba kuwa 18 Werurwe umwaka utaha.
Iyi candidature ya Kizza Besigye ije ikurikirana n’iya Amama Mbabazi wiyemeje kuzahatanira gusimbura Museveni; uyu mugabo wiyemeje kwiyamamaza nk’umukandida wigenga nyuma yo kwitandukanya n’ishyaka rya NRM riri ku butegetsi riherutse kwemeza Yoweri Kaguta Museveni nk’umukandida waryo.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Uyu mugabo ubanza ntaco gukora agira,museveni nyavuze ko guhangana nawe uba uri guta umwanya, none ntaco yumva mo? Africa irasa
Hhhhh amafaranga atakaza yiyamamaza yagakwiye kuba ayashoramo imari akareba ikindi yakora nka ubworozi bw’amatungo cg ubucuruzi buciriritse kuko guhangana na Museveni muri Uganda utegereje intsinzi birutwa no guhinga imyumbati mugihe cy’izuba nubwo uba ubizi neza ko ntamvura igwa ariko Par accident ishobora kugwa kubera ihindagurika rya ikiirere naho gutsinda Museveni amatora yabereye Uganda ninkuko Satani yazabona ijuru, otherwise he is wasting his time and his money and he will regret in future when other Ugandans Are building their beautiful houses and buying new smart cars.
Comments are closed.