Digiqole ad

Abahanzi Jay Polly, Kitoko na Dream Boys, baje kwakira abanyeshuri bashya muri UNR

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu muri Grand Oditorium ya Kaminuza nibwo icyumweru cyo kwakira abanyeshuri bashya  baje kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, cyashojwe ku mugaragaro.

Inkumi n'abasore bashya i Ruhande baceza umuziki wa Kitoko
Inkumi n'abasore bashya i Ruhande baceza umuziki wa Kitoko

Umuyobozi wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda, Prof. Silas Lwakabamba akaba ariwe watangije ibirori byaherekeje icyumweru cyo kwakira no kumenyereza abanyeshuri bashya baje kwiga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza.

Abanyeshuri bashya biswe utuzina “Indangare” ku bakobwa “Abahanya” ku bahungu, bakaba basabwe n’umuyobozi wa Kaminuza kugira umuhate wo kwiga kuko aricyo cyabazanye.

“Mugomba kwiga mushyizeho umwete, mukirinda gukopera. Mugomba kubahiriza gahunda musanze muri Kaminuza” Silas Rwakabamba

Umuyobozi wa Kaminuza yanagiriye abanyeshuri bashya inama yo kudaheranwa n’isomo, ngo bagomba nokujya bidagadura.

Ku ntebe ya kabiri Prof. Silas Lwakabamba (useka) yabererekeye abana bashya
Ku ntebe ya kabiri Prof. Silas Lwakabamba (useka) yabererekeye abana bashya

Ibirori byatangiye ku isaa 19h30, byatangijwe n’abahanzi bakiyubaka mu muziki mu Rwanda by’umwihariko muri Kaminuza. Kuri gahunda hariho abahanzi nka Smart generation, Rugira Yves a.k Big Y, Mudacumura Fiston Big Boss, Dream Boys, Kitoko Bibarwa, na J-Polly.

Ari abahanzi ari n’abari bakurikiranye ibi birori bemezako amajwi y’ibyuma yari mabi cyane, bikaba byatumye imiririmbire iba mibi ndetse no gufana biri hasi

Kitoko ubwo twavuganaga akaba yadutangarije ko atishimyiye uko ibyuma byari bimeze ndetse aboneraho no kutubwira gahunda afite.

Kitoko ati: “Ntabafana sinakwitwa Kitoko. Sinishimye. Muri iyi minsi ndigukorera I Bugande cyane kuko ariho ndigukorera amashusho y’indirimbo nshya zanjye. Nyuma y’amezi make ndagaruka I Butare kandi abafana bazishima.”

Kitoko yabwiye abafana abe ati:"Nzagaruka mbashimishe ubu ntibyakunze"
Kitoko yabwiye abafana abe ati:"Nzagaruka mbashimishe ubu ntibyakunze"

Kamanzi Innocent umunyeshuri mushya ati: “Ni nkurikiza inama nahawe n’umuyobozi wa Kaminuza  bizamfasha

Kubijyanye n’ikirori ati: “Igitaramo cyari kiza ariko ibyuma ntibyavugaga kuburyo na J-Polly yagiye atarangije, ariko ntibimbujije kuba umunyeshuri wa Kaminuza Nkuru

Abandi twavuganye harimo abitwa Loraine, Diane na Ange, bo ngo ntibatunguwe no kuba ibyuma bitavugaga neza ngo kuko no mu bindi bitaramo bibaho.

Ku bwabo ngo ik’ingenzi ni uko buri muhanzi mu bwoko bw’umuziki aririmbamo yabashije gukora ngo ashimishe abafana.

Abanyeshuri bashya biswe “Abahanya n’Indangare”, baje basimbura amwe mu mazina nk’”Abivangarayi, Nyakatsi n’Ibicurane” n’andi yayabanjirije.

Nemeye Platini, umwe mu bagize Deam Boys, usanzwe aniga i Ruhande
Nemeye Platini, umwe mu bagize Deam Boys, usanzwe aniga i Ruhande
Miss Campus, Dorothee yari yabukereye mu kwkira barumuna be
Miss Campus, Dorothee yari yabukereye mu kwkira barumuna be

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • byari byiza cyane birashimishije cyane

  • yes,ibi ni ibintu byiza iyaba byabaga mu ma kaminuza yose

Comments are closed.

en_USEnglish