Digiqole ad

Sena nayo iraterana isuzume umushinga w’ivugurura ry’Itegeko Nshinga

 Sena nayo iraterana isuzume umushinga w’ivugurura ry’Itegeko Nshinga

Sena y’u Rwanda nayo irasuzuma uyu mushinga nyuma izanawutorere

Nta mpfabusa, nta wifashe, nta n’uwatoye ko yanze, niko Abadepite 75 bose mu cyumweru gishize batoye umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda. Uyu ubu wahawe Sena y’u Rwanda. Mu gitondo kuri uyu wa kane tariki 05 Ugushyingo 2015 nibwo Sena iri buteranire gusuzuma uyu mushinga nk’uko bitangazwa n’ubuvugizi bw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Sena y'u Rwanda nayo irasuzuma uyu mushinga nyuma izanawutorere
Sena y’u Rwanda nayo irasuzuma uyu mushinga nyuma izanawutorere. Photo/J.Mbanda

Sena y’u Rwanda, igizwe n’inararibonye 26, iraterana  isuzume nayo ishingiro ry’uyu mushinga w’ivugurura ry’Itegeko Nshinga ryasabwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 3,7 basaba ko iri tegeko ryafungurira Perezida Kagame akongera kwiyamamariza manda ya gatatu.

Mu mushinga watowe n’umutwe w’Abadepite ingingo zateje impaka zidakabije ntabwo ari nyinshi kuko ishingiye kuri iri vugurura ari imwe (iya 101) nubwo Inteko na Komisiyo yashyizweho baboneye kuvugurura no kuvanamo n’izindi zitari zijyanye n’igihe.

Mu ngingo zagarutsweho cyane mu isuzuma n’itora ry’abadepite kuri uyu mushinga harimo; Mu irangashingiro aho bavuga Imana. Abadepite bakuyemo itsinda ry’amagambo rivuga ngo;

Twebwe, Abanyarwanda
Tuzirikanye ko Imana isumba byose
Kandi ishobora byose.

Bakaba barayikuyemo bavuga ko bagendeye ku kuba abanyarwanda bose Imana bayivuga mu buryo butandukanye.

Ingingo ya 101 ishingiyeho iri vugurura nayo yagiweho impaka ku igeno ry’umubare wa manda z’umukuru w’igihugu, byarangiye abadepite bemeje imyaka itanu ishobora kongera kwiyamamarizwa inshuro imwe, ngo bashingiye ku byagiye bisabwa n’abaturage.

Indi ngingo yagarutsweho ni iya 172 yuzuza iya 101, yo ivuga ko Perezida wese uzatorwa mu matora ateganyijwe 2017 azayobora imyaka irindwi (yiswe iyo gukomeza ibikorwa na gahunda Leta igeze hagati) maze nyuma yayo hatangire gukurikizwa ibivugwa mu ngingo ya 101.

Abasenateri baraterana kuri uyu wa kane barongera kunyura muri uyu mushinga bawunononsore basuzuma ishingiro ryawo.

Sena y’u Rwanda ifite ububasha bwo kugira ibyo isubiramo, ivanamo, yongeramo cyangwa inoza mbere y’uko abayigize nabo baritorera.

Nyuma uyu mushinga w’ivugurura ry’Itegeko Nshinga uzatorwa mu Nteko rusange imitwe yombi yateranye, mbere yo gushyikirizwa abanyarwanda muri kamarampaka mu itora ryo kwanga Itegeko Nshinga rivuguruye cyangwa kuryemeza.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Imana ishobora byose ba Nyakubahwa ibyo si ibyo kugibawho impaka.

    AKAZI KEZA

  • Mana yanjye wazindukiye mumitima yaba bantu bari muri sena ukaberaka urumuri maze bakazanga guhindura itegekonshinga koko? Ibi biri koreka abanyarwanda intama zawe.

  • Turifuza ko Senat yagira icyo ikora kubijyanye na kiriya gika kivuga Ku bushobozi no kubutware bw’Imana. Naho kuvuga ko Abanyarwanda bavuga Imana mu buryo butandukanye sibyo, ahubwo bashobora kunyura mu nzira zitandukanye kugira ngo bashake umubano nayo. “Imana ihabwe icyubahiro”

  • Biragaragara ko ibyo twasabye bitashyizwe mu bikorwa none rero nta referendum dukeneye kandi nimuyiduhatira tuzatora oya kuko imana nyirububasha bwose ali nayo yabashyize muli iyo myanya mulimo mwayishyize iruhande natwe tuzashyira iruhande itegeko nshinga ritalimo Rurema.

  • Ese koko abanyarwanda barashaka ko itegeko nshinga rihindurwa?ese HE umaze 15 years ayobora ntibamureka akiruhukira hakanjyaho undi akazakora neza kumurusha ndetse nuzamusimbura bikaba uko? Abanyarwanda ntibakeneye umuyobozi umwe ukomeye. Bakeneye inzego za leta n’izikorera kugiti cyabo bakomeye cyane(strong public and private institutions) naho ibindi nukubakira kumusenyi…

  • Abanyarwanda dukunda u Rwanda n’abarutuye dusabye Sena ko YAKORA UB– USESENGUZI BUHAGIJE kuri iki kibazo cyo gundura itegekonshinga hanyuma igafata icyemezo gikwiye kuri uriya mushinga watowe n’Abadepite.

    Turasaba ko ingingo ya 167 yemejwe n’abadepite yavanwaho.

    Iyi ngingo ya 167 iteye ikibazo gikomeye, kuko uko yanditse ubona idashingiye ku mategeko, nta nubwo umuntu uyisomye w’ahandi atari umunyarwanda yakeka ko yanditswe n’abantu bazi amategeko.

    Imyandikire y’iyi ngingo ni “litterature” gusa nta “legal aspect” irimo na busa. .

    Ibyo kwandika mu Tegekonshinga ngo “Hitawe ku busabe bw’abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa.” rwose ni akamaramaza, ntabwo amagambo nkayo yakagombye kwandikwa mu Tegekonshinga. . Uruzi wenda niyo ayo magambo bapfa kuyashyira mu ntangiriro ariko ntibayashyire mu ngingo nyangingo zigize iri tegekonshinga.

    Ese koko abaturage nibo bafashe iya mbere mu gusaba ko itegekonshinga rihindurwa? Igisubizo ni OYA. Abadepite rero nibareke kwihisha mu ishusho y’abaturage. Biriya byose uko byatangiye ntawe utabizi, kandi Imana byose irabizi, nubwo batubeshya twe abantu, ntabwo bashobora kubeshya Imana.

    Dore rero ibyaba byiza, Article ya 167 yose nibayikuremo, noneho ahubwo muri Article 101 bandike bati:

    “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu (5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe gusa.

    Perezida wa Repubulika uriho mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye, azarangiza mandat ye kandi akazagira uburenganzira bwo gutorerwa mandat imwe gusa nk’uko biteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo”.

    Iyi ngingo ya 101 yanditswe nk’uko mbivuze haruguru, ibyo byaba bivuze ko Perezida wa Repubulika uriho ubu azakomeza kuyobora kugeza muri 2017, noneho mu matora azaba muri 2017 akazaba afite uburenganzira bwo kwitoresha mandat imwe gusa, bivuze ko aramutse atowe muri 2017 yarangiza mandat ye muri 2022 akarekeraho ntiyongere kwiyamamaza.

    Ibi byaba ari byiza cyane kandi binyuze abanyarwanda bose kubera ko Vision 2020 yashyizweho ariwe uri ku butegetsi, bikaba rero byaba byiza abanyarwanda bamuhaye umwanya wo kugera kuri iyo vision 2020 ariwe ukiyobora, noneho mu myaka ibiri ikurikira 2020 akabona umwanya wo gukora Evaluation y’ibyakozwe byose, agashyikiriza abanyarwanda raporo irambuye ku byagezweho mu rwego rwa vision 2020 noneho bakamushimira ibyiza yagejeje ku Rwanda hanyuma 2022 akajya kwiruhukira. Bigenze bityo rwose nta munyarwanda utabishima

    • Ngo sena igizwe ninararibonye 26? Njyewe nasanze arinarahumye 26.

  • Abo basaza bakosore abadepite basubizemo Imana kuko Kwegezayo Imana ni nko gutema ishami wicayeho. Mukoreshe ubushobozi mufite mukosore

Comments are closed.

en_USEnglish