Digiqole ad

Rubavu: Batwikiye umugore bamushinja kuroga mwisengeneza we agapfa

 Rubavu: Batwikiye umugore bamushinja kuroga mwisengeneza we agapfa

Inzu y’uyu mugore bayitwitse yose hasigara amabati n’amabuye y’umusingi

Iburengerazuba – Mu karere ka Rubavu Umurenge wa Mudende mu kagali ka Gihugwe abavandimwe bo mu muryango batwitse inzu y’umugore uzwi gusa ku izina rya Nyiramana bamushinja ko yaroze mwisengeneza we akahasiga ubuzima. Uyu mugore ubu ari mu maboko ya Police.

Inzu y'uyu mugore bayitwitse yose hasigara amabati n'amabuye y'umusingi
Inzu y’uyu mugore bayitwitse yose hasigara amabati n’amabuye y’umusingi

Bamwe mu batuye aha babwiye Umuseke ko umusore witwa Dukuzumuremyi w’imyaka 18 yitabye Imana bitunguranye kuri uyu wa kabiri tariki 03 Ugushyingo, bavuga ko ngo yarozwe na Nyiramana basanzwe bavugaho kuroga.

Ibi byateye umujinya abavandimwe ba Dukuzumuremyi na bene wabo maze bajya ku rugo rwa Nyiramana bararutwika nawe arahunga.

Uwapfuye ngo yari asanzwe ari mwisengeneza wa Nyiramana.

Eric Nduwayo umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Mudende yabwiye Umuseke ko uyu mugore nyuma yo gutwikirwa yahise ajyanwa na Police ikamufunga byo kumurinda umujinya w’aba bamukekaho kwica aroze.

Nduwayo avuga ko kugeza ubu Police igishakisha abantu batwikiye uyu mugore mu gihe ngo umurambo wa Dukuzumuremyi wajyanywe ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma ngo barebe niba koko yishwe n’uburozi.

Abamutwikiye n'ubu baracyashakishwa
Abamutwikiye n’ubu baracyashakishwa mu gihe nawe ubu afunze

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Byashoboka rwose mudende nakera abarozi barahahoze .kumutwikira se gusa bajye nabo babatwika. ikibazo nuko polisi kuzabona abo barutwitsi bizayigora iminota itanu ukaba wambutse muri kongo.

  • Mbega umukecuru waba akoze ishyano? Ibi ni nko kwihekura rwose niba ari ukuri, ariko kandi kwihanira nabyo ntibyemewe mu Rwanda. Ba rutwitsi nibashakishwe babazwe ibyo bakoze

  • Si igitangaza kuba yaroga mwisengeneza we kuko umurozi ntarobanura niyo bibaye ngombwa n’umwana we aramuroga natwe mu muryango wacu dufite umeze gutyo yamaze umuryango kandi yahereye kubisengeneza be kandi ibyo ni ukuri mujye mwemera ko abarozi bariho abo bitabayeho mujye mushima uko kurirwa gukomeye kw’Imana, nihanganishije uwo muryango gusa musenge cyane kuko nafungurwa arabamara nho ubundi rwose iyo bishoboka mukaba ariwe mwatwitse naho ubundi namwe murarye muri menge.

Comments are closed.

en_USEnglish