Indege z’u Rwanda zigiye kujya zijya no muri Centrafrica
Kuri uyu wa 04 Ugushyingo, Minisiteri y’Ibikorwa remezo yasinye amasezera yo gushyiraho imigenderanire ikoresha inzira y’ikirere hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrica (Central African Republic).
Aya masezerano azafasha kubaka umubano w’ibihugu byombi haba mu bucuruzi, ubukerarugeno ndetse n’umubano hagati y’abaturage.
Aya masezerano yasinywe n’Umunyamabanga wa Leta muri Miniteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ubwokozi Dr. Alexis NZAHABWANIMA na mugenzi we wa Repubulika ya Centre Afurika ushinzwe ubwikorezi n’indege za gisivile Arnaud DJOUBAYE ABAZENE.
Aya masezera azatuma amakompanyi y’ubwikorezi bwo mu kirere yo muri ibi bihugu byombi yemererwa kubikoreramo.
Alexis NZAHABWANIMA yavuze ko aya masezerano azafasha kuzamura iterambere ry’ibihugu byombi mu bukungu ndetse n’imibanire binyuze mu bucuruzi, ubukererugendo n’ubusabane hagati y’abaturage.
Ati: “Si uguteza imbere ubukungu bw’ibihugu kuko ni n’ikiraro gihuza abaturage b’ibihugu byombi bityo bizatuma bubaka umubano n’ubusabane.”
Arnoud Djoubaye Abazene ku ruhande rwa Centrafrica na we yavuze ko ari amahirwe akomeye yo kubaka umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, kandi ko bizabafasha mu guteza imbere ubucuruzi.
NZAHABWANIMA yavuze ko aya masezerano abona bizihuta kuyashyira mu bikorwa kuko kompanyi y’iby’indege mu Rwanda, RwandaAir ngo igihugu cya Centrafrica cyari mu nzira y’aho yari isanzwe ikorera.
Ati: “Centrafrica ni igihugu kiri mu nzira y’aho RwandaAir yari isanzwe ijya kuko ijya Pointe Noire, (Congo Brazzaville), Douara (Cameroun), izo nzira zombi zishobora gutuma yanyura muri Centrafrica.”
Aya masezerano ngo ashobora kuba yatangiye gushyirwa mu bikorwa bitarenze amezi atandatu.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW