Rubavu: Abirukanywe Tanzania basakambuye ubwiherero 8 kubera inzara
*Ngo ntibagira icyo baheraho biteza imbere nk’isambu, imirimo,itungo
*Inkunga y’ingoboka ya VUP yaratinze, amezi arenze ane
*Bauga ko basakambuye ibikoni n’ubwogero bagurisha amabati kubera ubukene
*Basaba ubutabazi bwihuse kuko bamerewe nabi
Abanyarwanda birukanywe Tanzania bagatuzwa mu karere ka Rubavu mu murenge wa Cyanzarwe mu mudugudu wa Kanembwe basakambuye ubwogero n’ibikoni bubakiwe bagurisha amabati ngo babashe kubona ibyo kurya. Bavuga ko bari mu bukene bukomeye bagasaba ko batabarwa kuko bo ngo badafite aho bahera.
Aba baturage bavuga ko aho batujwe bahagiriye imibereho mibi cyane kuko ngo nta buryo bwo kubona ifaranga bafite ntibagire n’aho bahinga.
Umwe muri aba batuye aha ati “Nararwaye mbura ikindi kintu nakwitabaza nafashe amabati umunani yo ku gikoni na toilet ndayagurisha kuko ntayandi mahitamo nari mfite. Nari naraguze n’akagurube ngo nanjye ngerageze korora nk’abandi ariko mbonye byanze nako nakagurishije cyera.’’
Aba baturage bavuga ko bari bategereje guhabwa inkunga y’ingoboka ya VUP basanzwe bahabwa nyuma y’amezi atatu ariko ubu ukwezi kwa kane kwarenze, bagasaba ko yakwihutishwa kuko nyuma yo kwisenyera ibikoni ntakindi basigaranye cyabatabara.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko iki kibazo gikomeye kuko ngo aba baturage badashaka guhindura imyumvire. Bavuga ko babanje gufashwa iby’ibanze birimo nko kububakira amazu ndetse no kubashyira muri VUP.
Marie Grace Uwampayizina, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ati “Ubu turi gushaka uko twabashyira muri koperative abe ariho tubafashiriza kuko ubundi buryo butandukanye bwarananiranye.”
Uwampayizina avuga ko ibyo gusakambura ibikoni n’ubwiherero bakagurisha amabati ngo babyumise ku muturage umwe gusa muri bo, ngo basaba Umurenge kubikurikirana byashoboka amabati agasubizwaho.
Uyu muyobozi avuga ko aba baturage badashaka guhaguruka ngo bakore bagire icyo bageraho biyushye akuya, ibi ngo nicyo kibazo cy’ibanze bafite ngo kuko hari abashakiwe imirimo bakananirwa gukora.
Mu miryango 24 y’abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batujwe aha i Rubavu ahitwa Kanembwe bubakiwe amazu afite ibikoni, ubwiherero n’ubwogero. Imiryango umunani y’ubwiherero n’ibikoni bamaze kuyisakambura bagurisha amabati.
UM– USEKE.RW
10 Comments
kubera iki ibi bibaho rubavu ese ntago habaho ingoboka kubantu bavuye muri tanzaniya kuki ubuyobozi butakwigira hamwe uko icyo kibazo cyakemuka, birababaje ntibyari bikwiye kubaho, inama nabaha ni uko bashaka icyatuma bakuraho icyo kimwaro. inama ni uko niba nta budget akarere gafite yo gukemura icyo kibazo, abaturage bonyine barubavu bashobora kugira icyo bakora bagakusanya inkunga yo gufasha bagenzi babo kandi byatanga umusaruro urambye. iyo nkunga yaba iyo kubaha bagatangira gushakisha icyo bayikoresha ntao ari iyibiryo kuko bishara vuba aho guha umuntu ifi wamwigisha uko bayiroba nibyo mbabwira.
ndizera ko biza kemuka nibikorwa gutyo.
mboneyeho no gutanga inama kubigendanye na mutuel de sante aho irubavu, biroroshye cyane gutanga mutuel ahubwo ababishinzwe nibakore batikoresheje bizagerwaho.
Niyo iyo ngoboka uvuga yabaho simpamya ko hari icyo yatanga mu igihe kirambye, kuko kuba umuntu yari atuye, afite isambu, afite amatungo…..ubu akaba arimo akorerwamo ntabwo byoroshye.
Ntabwo nabarenganya ariko kandi ntanubwo nabashyigikira muri ibyo bikorwa, gusa ubuzima bw’umuntu wihaye ntibworoha iyo akorerwamo
uhmmmmm!!!!! aba bantu kuki batamenyera guk
oresha amaboko koko!? ubu se ntabantu babaho bakodesha amazu kdi batajyira n amasambu! !
None se nkibi MINALOC ibivugaho iki?
sinumva se ko RWANDA yateye imbere mu bukungu? ayi ayinyaaa! rahira ko kubeshya bitazabatamaza.
Ahangaha ndabona abarataga guhitinga abandi batari bashishoje.Dushake ukuntu twasaba Magufuli maze bariya banyarwanda basubire Aho Tanzaniya yari yabacumbikiye.
Ibi biba muRda gusa No mubihugu bimwe na Bimwe By’i burayi. Kdi iyi MVugo ngo leta ntacyo yamariye mujye muyishyira kuruhande, cy ngo ubuyobozi ntacyo bwanfashije. Mwige Gukora Baguhaye inzu Irinze ikugwaho utara nateraho akondo ngo ikomere, Baguhaye umufuka wa Kaunga urinze ushira munzu utarasubizamo basi ni ibiro bitanu? Mujye mukura Guteta aho Mumenyere gukunda umurimo kdi mubitoze nabanyu, Murakoze
Aimable arantangaje cyane, wasanga nawe Leta iguha Umushahara munini na V8 ikangoreaho Lampsam warangiza ngo abantu bareke gutegera amaboko leta.
Bazareke kuguhemba amaezi abiri barebe ukuntu urira reka ubutesi none uragirango basabe nde ?
@ Mado Nukuri ntunyumve nabi pe, Njye ndi nu umunyeshuri kandi simba Murda haciye igihe cyire cyire , nuko Gusa ibintu nkibi nkunda kubibona Mubinyamakuru cyane umuntu ati Ntacyo Leta yamariye. Impamvu nabivuze mba mbihuje naho mba kandi muri Africa usanga Buri muntu yirwanirira wenda akananirwa ariko ubona ko koko yakoze, None c mado wowe urabona kuguha inzu nyuma ukayisakambura ariwo muti koko? ahubwo njye numva yakemera nyine uko byagenze wenda wasanga yarafite imitungo muri Tanzania akirukannywa , ariko Nukwihangana mubuzima nyine agakora naho Gukomeza gutegera kuri Leta ntabwo njye mbibona Nkumuti, Ntunyumve nabi Rwose Mado ni ibyo narinshatse kuvuga, Gira ubuzima bwiza
Ntakundi nyine, gusa gutangira ubuzima bushya ntibyoroha. Bifata imyaka myinshi kugirango ugire aho wigeza. Nabo mwaje musanga nabo barakennye ntacyo babamarira. nukugerageza gusaranganya ducye duhali, gusa leta ikwiye kwicara ikiga kukibazo cyaba bantu. Sugupfa gushyira abantu mumidugudu gusa, hakwiye no kwigwa uburyo bazabaho mugihe kirambye.
Comments are closed.