Muhanga: Polisi yihanangirije abashoferi basinda mu minsi mikuru
Polisi mu karere ka Muhanga yihanagirije abatwara ibinyabiziga ko barushaho kwitwararika birinda kunywa inzoga cyane cyane mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani yegereje.
Mu nama yahuje Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Muhanga, n’abashoferi bakorera hirya no hino mu turere dutandukanye, Senior Superitendat MUHETO Francis, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, yagarutse ku myitwarire ya bamwe mu batwara ibinyabiziga, bahengera iminsi mikuru igeze bagatangira gusinda no gutanguranywa abagenzi ari na byo bikunze gutera impanuka nyinshi zo mu muhanda.
Muheto avuga ko kwihanangiriza aba bashoferi mbere y’uko iminsi mikuru igera, ari imwe mu ngamba ituma impanuka zitabaho ndetse anasaba abafite ingeso mbi nk’iyi kuyireka kuko Abanyarwanda batwara mu modoka n’ubuzima bwabo igihugu kibakeneye.
Usibye ibikorwa by’ubusinzi no guteza impanuka biranga bamwe muri aba bashoferi, usanga kandi ari bo bari ku isonga mu kugira isuku nke haba ku mubiri no ku myambaro bambara.
Ibyo byiyongeraho kwanywa inzoga, bagakoresha umuvuduko ukabije birengagije amategeko n’amabwiriza agenga umwuga bakora ndetse ngo ntibahe agaciro ubuzima bw’Abanyarwanda batwaye bataretse n’ubwabo.
Yagize ati: “Ubwo iminsi mikuru yegereje, bamwe muri mwe bagiye kujya barara mu tubare, abo tuzasanga batwaye imodoka banyoye bazahanwa by’intangarugero»
MWENDO Jean Damscène, wavuze mu izina ry’abashoferi bagenzi be, yemeza ko hari bamwe muri bagenzi be bakora amakosa yo gutwara banyoye, ariko avuga ko hari igihe Polisi ibahana ko bahagaze nabi kandi itarabashyiriyeho ibyapa.
Abahanwa ahanini usanga ari abaparitse imodoka ahantu hatemewe kandi hari hakwiye kuba hari icyapa kibemerera guhagarara.
I.P HAKIZIMANA Jean Claude, Umuyobozi ushinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko kuba hari ibyapa bike bidakwiye kuba urwitwazo rwo gukoresha umuvuduko no kwica amategeko nkana, ahubwo ko bakomeza guhagarara ahari ibyapa, Ubuyobozi nabwo bukabakorera ubuvugizi bwo kongera umubare w’ibyapa abashoferi bifuza muri uyu mujyi wa Muhanga ndetse no mu nkengero zawo.
Imibare Polisi mu karere ka Muhanga yagaragaje, yerekanye ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka w’2015 habayeho impanuka 15 zahitanye abantu 16 zikomeretsa 13.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
6 Comments
Abatwara Minibus bo barakabya cyane, ntabwo bubahiriza amategeko, kandi ubanza batikunda.
Impanuka ni nyinshi ntabwo iyi mibare yuzuye neza kubera ko buri umunsi twumva impanuka nyinshi zirenze izi mwavuze.
Umuhanda Muhanga Ngororero na Karongi waguira ngo si mu Rwanda nta mu Polisi numwe uhaba baratendeka intebe imwe ikacaraho abantu 5.
Mutubwirire Minisiteri y’Ibikorwaremezo ishyire ibyapa mu mujyi kuko nabyo bituma impanuka zigabanuka.
Ko mutavuga bamwe mu bashoferi batuka abagenzi se bazajyanwe mu itorero ry’igihugu batozwe indangagaciro z’umuco nyarwanda. kuko abenshi usanga barakuriye mu muhanda bameze nka ba Mayibobo.
Nonese weho Mamy uragirango bahombe? basige umugenzi
Polisi ikomereze aho mu minsi mikuru biba biteye ubwoba kuko bariruka cyane kandi impanuka zuba nyinshi cyane cyane umuhanda Kigali- Huye
Comments are closed.