Nkurunziza yahaye iminsi 5 abamurwanya ngo baze abababarire
Mu ijambo rye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere kuri Radio y’igihugu, Perezida Pierre Nkurunziza yasezeranyije abari bashatse kumuhirika kubera mandat ya gatatu gushyira intwaro hasi mu gihe kitarenze iminsi itanu ubundi nawe akabaha imbabazi.
Ubu ngo ni ubwa nyuma abasaba abamurwanya bafashe intwaro kuzishyira hasi nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Burundi-iwacu.
Ati “Guverinoma ni umubyeyi wa twese, abahaye iminsi itanu kuva kuri tariki 02/11 kugeza tariki 07 z’uku kwezi kugira ngo muve muri iyo nzira (y’imirwano)”
Nkurunziza yavuze ko abazashyira intwaro hasi bazakirwa n’ingabo zikabigisha gukunda igihugu cyabo mu gihe cy’ibyumweru bibiri ubundi ngo bagasubizwa mu miryango yabo.
Ibyatangajwe na Perezida Nkurunziza byashimangiwe n’umuvugizi wungirije w’ibiro bye Jean-Claude Karerwa wavuze ko nta gukurikiranwa mu butabera kuzaba ku bari bushyire intwaro hasi bitarenze itariki bahawe na Perezida.
Arahirira manda ya gatatu, Perezida Nkurunziza yari yavuze ko bitarenze ukwezi kwa munani uyu mwaka azaba yagarukanye amahoro n’umutekano mu Burundi bwose.
Icyo gihe yasabye abaturage gufasha abashinzwe umutekano guhashya “udutsiko duto tw’abicanyi” ngo twari tukiri mu bugizi bwa nabi.
Kugeza ubu ariko mu Burundi, cyane cyane i Bujumbura haracyavugwa ubwicanyi hagati y’abaturage badashyigikiye Perezida Nkurunziza n’abashinzwe umutekano.
UM– USEKE.RW
8 Comments
Izi mpuhwe ntawe utazikemanga. Ese iyo minsi nishira utazaza ateganyirizwa iki? Aba bayobozi bijijisha abaturage nibemere ko imigambi bafitiye abaturage atari ibazanira amahoro n’umutekano, ahubwo ibyo babategurira ari bibi. Bityo rero abakira izo mbabazi, murabe maso, mutiroha mu ruzi murwita ikiziba!
Ariko Nkurunziza n,iki yakoze kidasanzwe ra?umuntu wakwiye gutunze urutoki Nkurunziza ni Gikwete wenyine (ndavuga muri ibi bihugu twegeranye)kdi nawe arihoreye,ubwo rero abirirwa bavuga ngo Nkurunziza Nkurunziza,ngo ikiringo cya gatatu muzavuga n,umwuka ubashiremo
Nkurunziza ni Umuhanga, mumuveho azi ibyo avuga.
Ninde se wamubwiye ko akeneye imbabazi ze za bihehe. Imitwe gusa. No muri genocide y’abatutsi mu Rda abicanyi babonaga ko abatutsi benshi barimo kwihishahisha, bateka imitwe yo kubabeshya bafatanyije n’abafransa ngo intambara yashize nibasohoke mubwihisho, ntibigaragaje bizeye ibyavuzwe kdi banizera ko abazungu nabo batabeeshya, s’ukubiraramo ye baracocagura (baratemagura boshye ucocagura umutumba w’igitoki) bimara agahinda. None n’uyu niyo strategie ngo abanzi be bigaragaze maze nabo atarazi abamenye n’uko ahere ruhande. Ubwenjye bwari bwiiiiza, iyo butaza kumenywa na benshi. Iyo ni politike ishaje, ibeshywa injiji. Ahubwo na kenyere akomeze kuko imbere ye si heeeeza. We se yasabye imbabazi abanyagihugu n’amahanga ku bwicanyi arimo gukorera abarundi kdi ko arimo kubikora ku mugaragaro? Yumvise ngo E.U na Amerika bagiye kumufatira embargo y’imfashanyo, none atangiye gushakisha ibyo abeshya ngo yerekane ngo arashaka imishyikirano cga ubwumvikane, ndakwanga ntivamo ndagukunda diii. Hama hamwe rero, utegereze.
abanyamakuru mukwiye kwihesha agaciro kuko murahengama cane. Nkiyo foto ya nkurunziza mwakoze. Nahutoba ukunda umuntu sivyiza guhengama bigeziyo.
Nkurunziza oyeeeeeeeeeeeeeeeee. Abarundi tukurinyuma nahabakwanka bazomaramara
Yesu ati: utarabikoze,amutere ibuye
Hiz just bring z in shit, he dzv to go to hell
Comments are closed.