Digiqole ad

Gasingwa Michel niwe wasimbuye Julles Kalisa

Kuri uyu wa kane nibwo Komite ya FERWAFA yemeje ko mu basabye umwanaya w’Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Michel Gasingwa ariwe wegukanye uyu mwanya.

Gasingwa Michel wahoze ari umusifuzi/ Photo internet
Gasingwa Michel wahoze ari umusifuzi/ Photo internet

Uyu mugabo nawe wahoze ari umusifuzi mpuzamahanga, n’umusifuzi usanzwe mu Rwanda,  akaba asimbuye bwana Julles Kalisa, weguye mu kwezi kwa Nzeri.

Gasingwa Michel,47,  aje muri FERWAFA gukorana na Celestin Ntagungira nawe wari umusifuzi uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA.

Mbere byari byagiye bihwihwiswa ko aba bagabo aribo bagiye gufata iyi myanya ikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda; soma: Ninde uzasimbura Jules Kalisa muri FERWAFA

Gasingwa, ni umugabo usobanukiwe n’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko usibye kuwusifura igihe kinini, yanabaye umukinnyi mu makipe y’AMATARE FC, KIYOVU Sport na MUKURA VS.

Ubu ntiyari akiri umusifuzi, ahubwo yari mu bahugura abasifuzi, akaba n’umunyamuryango wa ARAF ishyirahamwe rihuza abasifuzi bo mu Rwanda

JP Gashumba
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • ni byiza birashimishije

  • ibi nibyiza cyane kuri ruhago yu rwanda kuko uyu mugabo arabizi apana abantu nka jules batari bazi ikinu nakimwe usibye gusahura ahubwo bagomba kumukurikirana ndavuga jules na kazura

Comments are closed.

en_USEnglish