Inyama zitunganyije zitera Cancer – OMS
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko inyama zitunganyije nka jambon(ham), saucisse n’izindi zitera indwara ya Cancer.
Raport y’iri shami ivuga ko 50g za bene izi nyama buri munsi zongera ibyago byo kwandura indwara ya Cancer yo mu rura runini ku kigero cya 18%.
Nubwo bwose inyama zitukura ngo zifite umumaro zigirira umubiri, ikigo cy’ubushakashatsi kuri Cancer mu Bwongereza kivuga ko iyi ariyo mpamvu yo kugabanya kurya inyama zitukura aho kuzireka burundu.
Mu Rwanda inyama, bakunda kwita imboneka rimwe, si ibiryo bya buri munsi bye benshi mu banyarwanda, ariko uko iterambere rigenda riza bigaragara ko abaryi b’inyama baba benshi kandi bakarya nyinshi ndetse harimo na ziriya zitunganyije zitera cancer.
Inyama zitunganyije ni inyama zose zakozweho ngo zirusheho kubikwa igihe kinini cyangwa kuryoha kurushaho akenshi bazongerera umunyu, bakazicisha ku mwotsi cyangwa bakazisiga ibindi bituma ziramba.
Ibi bazongeraho cyangwa bazikorera nibyo ahanini ngo byongera ibyago byo gutera cancer.
OMS ubu yashyize inyama zitunganyije mu rwego rwa ‘plutonium’ mu bitera cancer, ariko inzoga zikaba ari cyo kintu nyirabayazana cyane wa cancer zibasira umubiri.
Dr Kurt Straif wo muri OMS avuga ko ku muntu, ibyago byo kurwara cancer yo mu mara kubera kurya inyama zitunganyije atari byinshim ariko ibi byago byiyongera uko umuntu yongera ingano ya bene izi nyama arya.
Buri mwaka abantu miliyoni imwe bahitanwa na cancer ziterwa n’itabi, abandi 600 000 bakicwa na cancer ziterwa n’inzoga, abantu ngo baramutse bagabanyije kurya inyama zitunganyije kuri iyi mibare ngo hashobora kuvaho 34 000.
Inyama zitukura zisanganywe intungamibiri zikomeye kuko zitanga ubutare (iron), Zinc na Vitamin B12.
Gusa nanone izi nyama zitukura zisanzwe ni ukuzitondera kuko urya 100g ku munsi z’inyama zitukura yongera ho 17% ibyago byo kurwara cancer.
Bamwe barya za mushikaki buri munsi nkabashaka kumara ihene ku isi bazirye bari menge.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Hari igihe umuntu arya inyama ukibaza niba ari umuntu cg niba ari inyamaswa. Inyama ubusanzwe si ibirya by`abantu cyane. Bagombye kurya nkeya zishoboka mu gihe bigaragara ko nta kindi bashobora kurya. Ariko mu iterambere turimo ngo urugo rutarya inyama kiba ari ikimenyetso cy`ubukene!! Hari ikintu jye mbona dukwiye guhitamo: Kwikunda tukarya ibidufitiye akamaro tukabaho neza cyangwa se tugakunda ibyo turya bidukururira akaga.
Comments are closed.