Amatsiko ni yose ku biva mu matora muri Tanzania
Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora muri Tanzania mu buryo bw’agateganyo bitangazwa kuri uyu wa mbere, amatsiko ni yose hagati y’abashyigikiye ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi ryamamaje John Pombe Magufuri na CHADEMA ryo ku rundi ruhande rifite umukandida Edward Lowasa. Aba nibo bahanganye cyane. Abantu benshi cyane mu karere bategereje kumenya uzasimbura Jakaya Kikwete.
Eward Lowasa aherutse gutangaza ko bizeye cyane intsinzi y’aya matora yabaye kuri iki cyumweru mu mutuzo, gusa yavuze ko ashobora kwamagana ibiyavamo niharamuka habayeho kwiba amajwi.
Lowasa wigeze kuba Minisitiri w’intebe ndetse akava mu ishyaka rya CCM mu ntangiriro z’uyu mwaka ahanganye cyane cyane na John Pombe Magufuri w’ishyaka CCM ryari ryanze gutanga Lowasa ho umukandida. Ngo barebe usimbura Jakaya Kikwete.
Dr John Magufuri inzobere mu butabire, avuga ko yizeye neza ko ishyaka CCM riza gutsinda amatora rikaguma ku butegetsi rigakomeza guteza imbere Tanzania.
Kugeza ubu ibikorwa byo gukusanya ibyavuye mu matora nibyo bikomeje, amakuru ari gutangwa ku byayavuyemo ni menshi cyane ariko yiganjemo abogamye bitewe n’uruhande ruyatangaje. Hategerejwe Ibiza kuvugwa na Komisiyo y’igihugu cya Tanzania y’amatora kuri uyu wa mbere.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Pombe Magufuli .. MCHAPAKAZI.
Gagufuli oyeeeee
Bavuga MAGUFULI OYEEEEE
Comments are closed.