Abandi bapolisi 280 bagiye muri Centre Afrique
Kuri uyu wa kane tariki 22 Ukwakira 2015, mu gikorwa cyatangiye kuva mu gitondo abapolisi 280 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centre Afrique, aba barajya gusimbura bagenzi babo bamazeyo igihe cyagenwe. Umuvugizi wa Polisi CSP/ Celestin Twahirwa yibukije abagiye ko bagomba gukora inshingano zabo neza nk’abo bagiye gusimbura.
Ubu hamaze kujya imitwe itatu y’aba polisi bagera kuri 431, bwa mbere hagiye 150, iyinshuro hagiye abagera kuri 280 bagizwe n’umutwe watorejwe kurinda abaturage bari mu kaga n’abavanywe mu byabo.
Muri aba bose umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CSP/Celestin Twahirwa yavuze ko umutwe wagiye bwa mbere wari ugizwe n’abashinzwe kurinda umutekano w’abayobozi naho imitwe ibiri yakurikiyeho ni abapolisi bafite ibikoresho byabugenewe mu gucunga umutekano w’abaturage cyane cyane abavuye mu byabo.
Yagize ati “Abagiye ubu barasimbura abandi bagera hano nyuma ya saa sita, aba bataha bakoze inshingano zabo neza niyo mpamvu dusaba n’abagiye ko bakora nabo neza.”
Polisi y’u Rwanda ubu ngo iza mu bihugu birindwi bya mbere bishimirwa uburyo abapolisi byohereza mu butumwa bw’amahoro bakora akazi kabo neza.
Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda 927 bari mu bihugu bitandukanye ku isi mu butumwa bwo kugarura amahoro.
Photos/D S Rubangura/UM– USEKE
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Tubifurije akazi keza no kuzagira ikinyabupfura mu kazi nimyitwarire myiza isanzzwe ituranga
police yacu irahambaye
Reka mbabwize ukuri tuzongere Dutore KAGAME Paul kuko ni rudasumbwa mugushakira abaturage imibereho. muzi ukuntiu police nabasirikare babagaho nabi nimiryrango yabo none ubu nibo BAFITE AMAZU NAMAMODOKA MURIUYUMUJYI.WONDERFUL.
tubifurije umutekano mwiza ahobagiye
Comments are closed.