Yaciwe amatwi, arashaka ko n’izuru ribagwa agasa na Kasuku ze
Ted Richards w’imyaka 56 amaze kwitobora inshuro 50 bakamushyiramo amaherena cyangwa ibyuma, yanishushanyijeho ibintu byinshi ku isura, ndetse amaso ye yayasize irangi risa n’amabara y’umukororombya, yasabye ko bamuca amatwi kugira ngo arusheho gusa neza n’inyoni atunze kandi akunda cyane za Kasuku.
Kumukuraho amatwi byatwaye amasaha atandatu, ariko Richards yumva bidahagije.
Richards yatangarije Televiziyo yitwa South West News Service, ati “Ndibaza ko ari byiza cyane. Ndabikunda. Ni ikintu cyiza cyane cyambayeho mu buzima (gucibwa amatwi). Ndishimye cyane, sinshobora kureka kwireba mu kirori.”
Ati “Nabikoze kubera ko nshaka gusa na Kasuku zanjye mu buryo bushoboka bwose. Nagiraga umusatsi muremure igihe kirekire, amatwi yanjye ntiyagaragaraga.”
Uyu mugabo utuye ahitwa Bristol avuga ko amatwi ye yahoraga ayakoramo akiri mutoya, ariko avuga ko ataribyo byamuteye kuyabagisha bakayamukuraho.
Uyu mugabo wakoraga mu ruganda rw’inkweto, ngo mbere yagize ikibazo cyo kwambara amadarubindi (lunettes). Aza gusanga umuti ari ukwitoboza bakamushyiraho utwuma imbere mu ruhanga.
Richards yagize ati: “Hari ubwo nagiye guhaha, ninjiye mu iguriro, ndatangara, nti ‘hanze hari umuyaga ukomeye, untwariye amatwi’ icyo gihe buri wese yarasetse.”
Richards, yibagishije kugira ngo bamushushanyeho inshuro 110, yatoboye umubiriwe inshuro 50 ndetse no ku rurimi, amatwi ye yavuze ko azayaha inshuti yose “izumva inyuzwe nayo,” ubu noneho akeneye umuntu ushobora kumubaga izuru akarihinduramo nk’ikinwa cya Kasuku.
Marc Pacifico, uzobereye mu byo kubaga abantu bashaka ubwiza, mu ishyirahamwe British Association of Aesthetic Plastic Surgeons, yanenze cyane uwabaze uyu mugabo akamuca amatwi.
Pacifico yatangarije Metro agira ati: “Mbabajwe cyane no kumva ko umuntu ku bushake bwe yiyemeje gukora ibi bintu (kwibagisha), kandi mbabajwe cyane birenzeho no kuba yarabonye umuntu ubasha kubikora.”
Richards, ubu basigaye bika Kasuku-Muntu (Parrot Man), abana n’icyugu cyo muri Amerika y’Epfo kigira ibara ry’icyatsi kibisi (green iguana) n’izindi nyamaswa.
UM– USEKE.RW
6 Comments
Umuswa,,gusa
Iyi Si isigaye irimo abantu bamwe utamenya uko batekereza. Ibi nabyo ni uburenganzira bwe. Igisobanuro cyuzuye cya Laodicea.
Bazamutereho n’amaso mu umusaza, Blood fool .
ubuse igisigaye niki?aho umuntu atikishimira uko imana yamuremye akifuza gus n’inyamswa
Hahaaaaaaaaaaaaa,Ubwoko buragwira pe!
Manawe tabara ubwoko bwawe.
Comments are closed.