Rwanda: Uburemba si impamvu yatuma Urukiko rutanga ‘divorce’
Mu nkiko mu Rwanda muri iki gihe hakirwa imanza nyinshi z’abashakanye basaba gutandukana imbere y’amategeko, gatanya itangwa gusa iyo hashingiwe ku mpamvu ziteganywa n’itegeko, gusa hari abagabo bamwe batanga impamvu y’uburemba ngo kugira ngo batandukanywe n’abo bashakanye, gusa Itegeko mboneza mubano ry’u Rwanda ryo kuwa 27 Ukwakira 1988 ntiriteganya ko uburemba bwaherwaho abashakanye batanukanywa.
Nk’uko bisobanurwa kandi n’umunyamategeko Lambert Dushimimana, akaba n’umuyobozi mu Ishami rishinzwe kuvugurura amategeko muri komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’Amategeko avuga ko gushaka bitavuze kubyara cyangwa gutera inda. Ahubwo ko abantu bashakana kugira ngo bunganirane kandi bafashanye mu nshingano z’urugo rwabo.
Iri tegeko kandi mu ngingo ya yaryo ya 237 rigaragaza impamvu zishobora gutuma buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba gutana burundu n’uwo bashingiranywe.
Izo mpamvu zigaragazwa ni igihano cy’icyaha gisebeje cyane, ubusambanyi, guhoza undi ku nkeke, kwanga gutanga ibitunga urugo, guta urugo igihe cy’amezi 12, no kumara nibura imyaka itatu batabana ku bushake bwabo.
Muri iri tegeko kandi mu ngingo yaryo ya 257 n’iya 258 rigaragaza ko abantu bashobora gusaba gutana ku bushake mu gihe bagaragaza ko kubana bitakibashobokeye, bakumvikana ku gusesa ishyingirwa no ku nkurikizi.
Muri iri tegeko mbonezamubano kandi ingingo yaryo ya 298 ivuga ko umugabo adashobora na rimwe kwihakana umwana yitwaje uburemba bwe. Ibi bigashyigikirwa n’ingingo ya 296 y’iri tegeko ivuga ko, umwana wasamwe igihe abashyingiranywe bakiri kumwe yemewe n’amategeko kandi umugabo wa nyina ari we se.
Gusa iri tegeko ubu riri kuvugururwa kugira ngo rijyanishwe n’andi mategeko akoreshwa mu Rwanda cyane cyane Itegeko Nshinga. Ubu Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yamaze gusuzuma itegeko rishya ndetse inemeza zimwe mu ngingo zavuguruwe, n’izongewemo , igisigaye ni uko ryemezwa na Perezida wa Repeburika maze rigatangazwa mu Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda.
UM– USEKE.RW