Kwambuka ikiraro gihuza Nyamagabe na Ruhango birafata iminota 30
Ikiraro cya Gahengeri kiri ku mugezi wa Bwogo hagati y’Umurenge wa Kabagali(Ruhango) na Musange (Nyamagabe) imbaho zacyo zarangiritse bikomeye, ubuhahirane hagati y’utu turere two mu majyepfo muri aka gace k’icyaro burahazaharira nk’uko abaturage babivuga. Kwambuka iki kiraro uje n’imodoka bigufata iminota ishobora kugera kuri 30. Ubuyobozi bwabwiye Umuseke ko mu mezi abiri iki kiraro kizaba cyasanywe.
Ni ikiraro kiri ku muhanda nyabagendwa uhuza uducentre twa Karambi na Munanira mu murenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango n’utwa Masizi mu murenge wa Musange (Nyamagabe) ndetse ugakomeza hepfo gato kuri centres za Murambi na Kaduha muri Nyamagabe.
Nubwo ari ibice by’icyaro cyane, ariko ni ahantu nyabagendwa habera ibikorwa by’ubuhahirane biteza imbere abatuye utu duce, gusa iki kiraro cya Gahengeri kiri ku mugezi wa Mwogo gihuza utu duce cyarangiritse cyane.
Imodoka ikigezeho ihasanga abakarani biteguye kuyambutsa, aba bagenda bayitega imbaho zabo uko itambutse bakazizana bakazishyira imbere yayo kugeza iminutse ikiraro, uyu mukoro imodoka iwishyura amafaranga 2 000, ukamara hagati y’iminota 15 na 20, byose no kumvikana n’abakora aka kazi kuri iki kiraro umuntu akaba yahamara iminota hagati ya 30 na 45.
Telesphore Mugarura utuye mu murenge wa Kabagali hafi y’iki kiraro avuga ko nubwo bo babasha kucyambuka n’amaguru ariko byatumye Babura byinshi birimo imodoka zambutsaga ibicuruzwa ziva cyangwa zijya Kaduha i Nyamagabe. Ibi ngo bikaba ari ikibazo kuri bo.
Mugarura avuga ko iki ari ikiraro gishaje cyahuzaga cyera icyahoze ari Gitarama na Gikongoro, imbaho zacyo zarashaje cyane ndetse na bimwe mu byuma byacyo byarangiritse.
Umuseke wagerageje kuva mu cyumweru gushize kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango kuri iki kibazo ariko ntibyashoboka. Ndetse ubutumwa yandikiwe kuri iki kibazo ntiyabusubije.
Gusa Philbert Mugisha umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe we yabwiye Umuseke ko ikibazo cy’iri teme kiri gukorwaho n’ingabo z’igihugu n’Ishami ryo kubaka ibikorwa remezo (RDF Engineering Brigade) rigiye kubibafashamo.
Mugisha ati “Nibyo muri ino minsi kiriya kiraro cya Mwogo gihuza Nyamagabe na Ruhango kimaze iminsi kukigendaho bikomeye cyane… bigora abaturage bacyambuka n’imodoka.
Ariko ubu nyuma y’ubuvugizi n’ibiganiro n’ikigo cya RTDA barabikurikiranye bandikira Engeneering Brigade bayiha uburenganzira bwo kugisana. Babandikiye babasaba ko bagomba gutangira tariki 12/10, imirimo y’ibanze navuga ko yatangiye nubwo uwatambuka kw’iteme atayibona kuko bari gukusanya ibikoresho by’ibanze no kwiga uko cyakorwa.
Ubu twizeye ko kigiye gukorwa mu buryo bwihuse kuko dusanzwe tuziko bakorana umurava, igihe ntarengwa bari bahawe ni iminsi 60, twizeye ko bizihuta, iyo minsi 60 ni ukuyibara duhereye tariki 12/10.”
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
10 Comments
mbere yo kugera hariya se mwabanje mukava mu Ruhango mwerekeza za Gitwe mujya za Kaduha, nyine twe twibaza uko Akarere ka Ruhango gatekereza bikatuyobera pe!! abantu bariyicarira ntibagire ikintu na kimwe bitaho imihanda yo wagirango ntabwo ibareba na gatoya, gusa ntakundi twagira mwihangane
Mujye mwongeraho ko amateme nkaya yubatswe hagati ya 1975-1982, akaba kugeza muri 1994 yaragihagaze neza nyuma; nta cyakozwe usibye kubaka no gukubura umujyi wa Kigali, ibijyanye nibikorwa remezo twiyubakira amhoteri nibindi. Ngiryo iterambere muri 2015.
Ni mugere no mu Karere ka Nyagatare murebe iteme ry Umuvumba wagirango Akarere ka Nyagatare ntabwo kari mu Rwanda, aho usanga umuhanda ujya Buziba warapfuye kandi unyuramo imodoka zivuye gusora. Iyo ugeze hakurya i Bugande ubona imihanda ikoze. Rwoe abanyamakuru musure akarere ka yyagatare mugere ku mupaka wa Buziba muzumirwa wagirango ni muri Congo
Ni mugere no mu Karere ka Nyagatare murebe iteme ry Umuvumba wagirango Akarere ka Nyagatare ntabwo kari mu Rwanda, aho usanga umuhanda ujya Buziba warapfuye kandi unyuramo imodoka zivuye gusora. Iyo ugeze hakurya i Bugande ubona imihanda ikoze. Rwoe abanyamakuru musure akarere ka Nyagatare mugere ku mupaka wa Buziba muzumirwa wagirango ni muri Congo
ni hatari, kdi ba mayor baba barabahaye budgets ziri mu ma miliyari
mureke nabakarani bibonere imirimo.mube muretse kubisana kugera byibura habonetse indi mirimo yabakarani babafasha kwambuka kubisana bizadutera ubushomeri.
Ngiyo rero vision 2020 . Programme ya Semuhanuka . Imihanda . Amavunja Inzara , ubukene bukabije , kutagira Amazi , imiti mu mavuriro .
Abantu bo mu mirasire vous n êtes pas se lieux !!!! Kuki mwa ciye ho mess yanjye ? Vision 2020 , ikinyoma gikabije cya Semuhanuka w????????????????????
Nyamara ubwo mu mihigo wasanga ari abambere
NGAHO MUNDEBERE ….ITERAMBERE MURI RIMBA UMUNSI KUWUNDI RIRIHE?
Comments are closed.