Rubengera: abantu 8 bariwe n’imbwa yasaze, barimo abana 4
Karongi – Mu gitondo cyo kuri uyu kabiri mu murenge wa Rubengera, abana bane bari bagiye kw’ishuri n’umugore umwe bariwe n’imbwa yari yasaze nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge. Iyi mbwa yaje kurya abandi bantu babiri mbere y’uko yicwa.
Iyi mbwa yariye abana bane barimo umwe w’imyaka itandatu ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo, aba bana bari bagiye kwiga mu ishuri ribanza ni abo Mu muduguu wa Nyabitare, Akagali ka Gisanze muri Rubengera.
Iyi mbwa ngo yakomeje irya n’abandi bantu bane barimo n’umugore umwe.
Amakuru agera k’Umuseke avuga ko aba bana bari bagiye ku ishuri bahise bajyanwa na Police ku bitaro bya Kibuye kuko yabakomerekeje cyane.
Gedeon Ngendambizi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurege wa Rubengera yabwiye Umuseke ko iyi mbwa yariye abantu bayihize bakayica
Avuga kandi ko bafashe ingamba zo gushaka uko bica imbwa ziba muri uwo murenge zizerera zidafite ba nyirazo.
Ikibazo cy’imbwa ziryana cyane kimaze iminsi kivugwa ahanini mu karere ka Rutsiro aho abaturage bavuga ko ziva mu ishyamba rya Rutsiro aho ngo zishobora kuba zizanwa n’abantu baje kuzijugunya zivuye ahantu kure bazi neza ko zasaze.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ariko izo nkenya zimbwa koko bazikoreye umukwabo singaho ngo muri Congo ni inyama ikomeye bazabahe ububahsha bwo kuzihiga, nyabuneka inzego zishinwe umutekano ni zitabare abaturage imbwa zitarabamara
izo mbwa zasaze zicwe kandi n’abazoroye bazikingize.
Ni bajye bazica zitaragira uwo zirya ariko nabwo wibaza impamvu benezo batazikingiza ngo banazizirikire mu ngo zabo
Comments are closed.