Airtel na Facebook bazanye Free basics na Facebook mu Kinyarwanda ku buntu
Mu nama mpuzamahanga ya Transform Africa iri kubera i Kigali , Airtel Rwanda na Facebook byatangije uburyo bwa Facebook mu Kinyarwanda n’uburyo bwo kugera ku mbuga zimwe na zimwe zitanga amakuru y’ibanze (free basics) k’ubuzima, uburezi, itumanaho, imikino, akazi n’amakuru yo mu gihugu byose ku buntu ku muntu wese ukoresha network ya Airtel.
Tano Oware umuyobozi ushinzwe imari akaba n’umuyobozi wa Airtel Rwanda by’agateganyo yavuze ko bishimiye cyane ubufatanye bushya na Facebook kandi bije mu gihe nyacyo Airtel yariho ishaka uburyo igeza ku bafatabuguzi bayo internet idahenze.
Ati “Muri za telephone zihendutse kandi zitanga Internet y’ubuntu y’ibanze duherutse gushyira ku isoko abafatabuguzi bacu ubu bafite amakuru ahagije y’ibyo bakenera bifashishije ifatabuguzi ryacu.”
Iyi gahunda ya Internet y’amakuru y’ibanze ku buntu (free basics) irakora no muri Zambia, Ghana, Malawi, Kenya ubu no mu Rwanda, Airtel ivuga ko ari ikintu gikomeye mu giha aantu amakuru kuko aricyo gituma imiryango y’abantu hamwe n’abikorera batera imbere.
Ubwo hatangizwaga ubu bufatanye hagati ya Airtel na Facebook butanga Internet y’amakuru y’ibanze ku buntu na Facebook mu Kinyarwanda, Minisitiri w’ikoranabuhanga n’urubyiruko Jean Philbert Nsengimana yavuze ko Freebasics.com na Facebook mu Kinyarwanda ari amahirwe akomeye ku banyarwanda.
Ati “Freebasics.com na Facebook mu Kinyarwanda bizatuma abanyarwanda bagera ku makuru y’ibanze ari ku mbuga zizwi cyane kuri Internet mu bijyanye n’uburezi, akazi, amakuru y’imbere mu gihugu. Ubu twishimiye ko abanyarwanda babonye serivisi nziza yo kungukiraho kandi ku buntu.”
Free basics ya Facebook iraboneka ufunguye kuri telephone yawe www.freebasics.com cyangwa ugiye kuri Google Play store ukavanaho application ya Free Basics ku bakoresha Android. Byose ku bafatabuguzi ba Airtel.
Mu mbuga zitanga amakuru y’ibanze ku buntu muri iyi Free Basics ukoresheje network ya Airtel harimo; Facebook, BBC Africa, Wikipedia, Dictionary.com, SuperSport, Inyarwanda.com, BabyCenter & MAMA, Bing searchengine n’izindi.
3 Comments
Mukomerezaho mutugabanyiriza ibibazo twaterwaga nindi mirongo ntiriwe mvuga
MUKOMEREZE AHO MURI ABANTU BA BAGABO CYANE MUDUSHYA MUTUZANIRA NKA WICECEKA,FREEBASICS. COM NIBINDI BYINSHI NTAVUZE ,AIRTEL OYEE OYEE MY NUMBA ONE.
Ibi nabyo ntacyo bitwaye ark byaba byiza na internet isanzwe ibaye ubuntu.
Comments are closed.