Ban Ki-moon aragera aho rwambikanye muri Israel na Palestine
Mu ruzinduko rutunguranye umunyabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Ban Ki moon kuri uyu wa kabiri arajya mu duce twa Israel na Palestine turi kuvugwamo imirwano nk’uko bitangazwa n’umwe mu bayobozi muri Loni (UN).
Ki moon ngo aramara aha iminsi ibiri asura ibi bihugu bishyamiranye muri iyi minsi kandi bituranye birebana ay’ingwe kuva mu myaka irenga 50 ishize.
Ki moon aragera i Yeruzalemu ahamaze iminsi isibaniro ry’urugomo n’ubugizi bwa nabi mu ntambara yitwa Intifada hagati y’abarabu bo muri Palestine n’ingabo za Israel.
Amatsinda y’urubyiruko rw’abanyePalestine kugeza ubu ntabasha gukumirwa mu bikorwa byo kwihora no kugirira nabi ingabo cyangwa abaturage ba Israel, barihora ku mabi bavuga bakorerwa n’ingabo za Leta Israel.
John Kelly ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa USA muri iki cyumweru mu Budage azabonana na Benjamin Netanyahu Minisitiri w’intebe wa Israel ndetse ajye mu burasirazuba bwo hagati kubonana na Perezida Mahmoud Abbas wa Palestine.
Umuryango mpuzamahanga usa n’uwananiwe kubona umwanzuro w’iyi ntambara, impembe ebyiri z’isi z’inyembaraga ziyibona ukubiri.
Abarabu na bimwe mu bihugu by’iburengerazuba bw’isi byatangiye kumva impamvu yo kwihagararaho mu buryo bwose kwa Palestine, USA n’inshuti zayo nazo ku ruhande rwa Israel bavuga ko igomba kwirwanaho kuko ikikijwe n’abanzi bayo.
UM– USEKE.RW
1 Comment
ISrael izarekeraho ryari gutoteza Palestina harya ngo uhagarikiwe ningwe aravoma?
Baribeshya ariko barica abanyapalestina batisize kuko nabo bazabona ingaruka zabo America will be in charge of this, sorry to Palestinians’ innocents.
Comments are closed.