Digiqole ad

i Sake aho icyaha cyakorewe, abashinja n’abashinjura Twahirwa bumviswe

 i Sake aho icyaha cyakorewe, abashinja n’abashinjura Twahirwa bumviswe

Francois Twahirwa mu cyumba cy’iburanisha i Sake aho yaburanishirijwe muri uru rubanza. Photo JP Nkundineza/Umuseke

Nk’uko byari biteganyijwe kuri uyu wa gatanu, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rwaburanishije Francois Twahirwa, mu bujurire, wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside ndetse agakatirwa urwo gupfa mu 1999. Mu cyumba cy’Urukiko rwisumbuye rwa Sake niho abamushinja n’abamushinjura bari basigaye bahawe umwanya. Abantu bari benshi cyane.

Francois Twahirwa mu cyumba cy'iburanisha ahagana saa tatu n'igice za mugitondo i Sake
Francois Twahirwa mu cyumba cy’iburanisha ahagana saa tatu n’igice za mugitondo i Sake

Abaturage benshi baturutse mu mirenge ya Rukumberi na Sake aho uyu mugabo azwi cyane kuko yigeze kuba Burugumestre w’icyari Komine Sake, bamwe ntibabashije kwinjira bakurikiraniye urubanza mu mairishya.

Umutangabuhamya wa mbere yaje ahamya ko ku itariki ya 7 Mata 1994 saa kumi n’ebyiri za mugitondo  yiboneye  n’amaso ye Francois Twahirwa afungura inzu ye yari yarubatse i Sake ngo iyi nzu ikaba yari ipakiyemo imihoro.

Iyi mihoro ngo niyo yahise ihabwa Interahamwe ako kanya zihita zijya kwica abatutsi bari bahungiye ku kigo nderabuzima cya Sake-Rukoma.

Uyu mutangabuhamya avuga ko yabyiboneye n’amaso ye kuko iyi nzu yari yubatse hafi y’ivuriro kandi akaba iryo joro yari yaraye ku izamu kuko yakoraga kuri iryo vuriro.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko Twahirwa Francois yajyaga aza kuremesha za meeting zitandukanye zabaga zitegura kwica abatutsi.

Munama zaberaga muruhame i Rukumberi na Sake ngo Twahirwa yafataga ijambo inshuro nyinshi mu magambo akaba yarakanguriraga Abahutu kwikiza umwanzi ngo ariwe mututsi. Avuga ko yanabonye Twahirwa ategeka ko baterura imirambo bakajya kuyijugunya mu mugezi w’Akagera.

Undi mutangabuhamya mubashinja Twahirwa Francois, yavuze ko we mu gihe cya Jenoside yanafashwe ku ngufu bamaze kwica umugabo we maze ngo arongorwa n’umwe mu bakoraga Jenoside.

Uyu mugore yavuze ko yari afungiye ku ngufu mu rugo nk’umugore w’uyu mwicanyi, urugo ngo rwari hafi ya Bariyeri kuburyo ngo iyo yabaga ari mu nzu yabaga areba ibibera kuri bariyeri.

Ati “Niboneye n’amaso yanjye Twahirwa Francois aje mu modoka y’umweru ayitwaye, muri iyo modoka ari kumwe n’uwitwa Jean Paul Birindabagabo basohoka mu modoka maze Birindabagabo abwira abari kuri bariyeri ngo akazi murimo gukora ndabona kagenda neza ati nimumara gukora mushake amabido atanu y’inzoga munywe nzayishyura ejo.”

Uyu mugore avuga ko icyo gihe Twahirwa ngo yahise ababwira ngo “Rata nimukore akazi kanyu kuko kunywa ntibishira.”

Mu bundi buhamya bwagiye butangwa n’abashinja Twahirwa hari uwavze ko Twahirwa ariwe watanze imbunda n’amagerenade byo kwica abatutsi. Aha yavuze ko byaje byigambwa n’uwari uvuye mu nama yo kubitanga avuga ko ak’abatusti kashobotse ngo kuko ibikoresho byose byabonetse.

Twahirwa kandi yashinjwe ko tariki ya 07 Mata yakoresheje inama mu mashuri itanga amabwiriza y’uburyo Abatutsi bagiye kwicwa muri Sake na Rukumberi.

Mu gitondo ahagana saa tatu n'igice icyumba cyari hafi kuzura abaje gukurikirana iri buranisha
Mu gitondo ahagana saa tatu n’igice icyumba cyari hafi kuzura abaje gukurikirana iri buranisha

 

Abafungiye Jenoside bamushinjuye

Uyu munsi kandi mu iburanisha humviswe n’uruhande rw’abashinjura uyu mugabo wakoraga mu biro by’umukuru w’igihugu icyo gihe, nyuma yo kuba yari Burugumetre wa Komini Sake.

Abamushinjuye bose ni abafunze bahamijwe ibyaha bya Jenoside, bose bavugaga ko Twahirwa atigeze agera aha iwabo mu gihe cya Jenoside kandi ko arengana ku byaha aregwa.

Umwe mu batangabuhamya bashinjura wemera ko yakoze Jenoside, yavuze ko inama yo kubashishikariza gukora Jenoside bavuze yari iyobowe na Jean Paul Birindabagabo ariko ngo Twahirwa atari  ahari.

Avuga ko muri iyi nama bahawe amabwiriza ariko nta bikoresho byo kwica bahawe na Twahirwa kuko ngo bahise bajya kwizanira ibyo bafite iwabo mu ngo. Gusa mbere yari yavuze ko bamaze guhabwa amabwiriza ngo bahise berekeza kwa muganga kwica, Urukiko ruhita rumubaza impamvu ariho yivuguruza.

Undi mutangabuhamya ushinjura we yavuze ko muri Rukumberi nta muturage numwe yigeze abona afite intwaro iyo ariyo yose yo kwica Abatusti ngo uretse abasirikare, bityo ko Twahirwa bamubeshyera kuko we yanabaga i Kigali.

Undi mutangabuhamya wavuze maze abari mu cyumba cy’iburanisha bakamutwama, yavuze imbere y’Urukiko ko nta gitero na kimwe yigeze abona i Rukumberi mugihe cya Jenoside ko ndetse nta muntu n’umwe yigeze abona yica undi.

Aha i Rukumberi na Sake hari urwibutso rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 40 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari ho benshi bari baje kumva uru rubanza bahereye batwama uyu mutangabuhamya ushinjura.

Twahirwa Francois mu 1999 yakatiwe igihano cy’urupfu n’Urukiko rwa Kibungo hanyuma iki gihano cyiza gukurwa mu bihano bitangwa mu Rwanda aho yaje gukatirwa gufungwa burundu, aza kujurira ari nabyo urugereko rwihariye ruri kuburanisha ubu.

Urubanza rwimuriwe kuwa gatanu w’icyumweru gitaha tariki 23/10 humvwa abandi batangabuhamya rukaba ruzakomereza i Kigali.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

8 Comments

  • Reka dutegereze tuzareba koko niba mu Rwanda dufite ubutabera nyabwo!

  • none baramubeshyera ? ese mubaturage badafunze habuze numwe umushinjura muri komine nzima yabereye umuyobozi? ibi nibyo bitwereka ko abo bafunzwe bamushinjura yabatamitse akantu kuko nubundi nkurikije amagambo bavuga nuburyo bayavugamo ntacyo bibabwiye .njye ndaruciye bazamukatire burundu .

  • Akari munda y’ingoma biragoye kumenya icyo wifuza ariko jye ndahamya ko Twahirwa ari umujenisideri. Ubutabera butabibona cyaba ari ikibazo.

  • Hagize uwo muli komini umushinjura akamuvugira niwe wajya aho yarali, wowe ibintu nka biliya bitakureba reba hirya naho ubundi muli baliya bose baje ugira ngo hali ufite umutima , buli wese arasaba imana ngo abone ahavuye ntawe bahafatiye bamubeshyera. biliya ko ubona ali itekinika ga mwana wamama, hora hora.

  • Ntawe utanga icyo adafite! Umuntu wakatiwe kubera genocide barumva yakurahe ukuri ?

  • Papy ngo uraruciye urucira mukaso rugatwara nyoko wibuke ko abo Bizimungu yaruciriye yabasanzeyo ntituhute dufite ubutabera nzi umuntu duturanye abantu nkawe bamuciriye urubanza nkurwo uciriye uwo mugabo nyamara ubutabera bwaramurenganuye asaba imbabazi arazihabwa itonde hari ababishinzwe

  • Njye ntaho mbogamiye ariko ndabona izo mfungwa zaraganiriye muri gereza noneho zigashaka ukuntu zagenda zifunguza abazikuriye,hanyuma umugambi wabo wo kwica bagashaka uko bawukomeza.ikindi kibazo nibaza,ubwo koko kujyana izo nkoramaraso muri abo baturage zamariye abantu namagambo mabi zifite si ugutoneka ababuze ababo?Cyeretse niba bazifata amajwi(interahamwe)bakayajyana.Murakoze

  • Quelle comedie de (soit disant) justice dans ce nouveau Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish