Ibishyimbo bikungahaye ku butare bikomeje guhindura ubuzima bw’ababihinga n’ababirya
Idwara z’imirire mibi ziracyari ikibazo mu bihugu bitandukanye ku isi kuko abantu benshi bakirya ibiryo bidafite intungamubiri z’ingenzi nka Vitamin A, ubutare bwa Iron(fer), na Zinc. Ibi bivuze ko abantu barya ibiryo bitarimo izi ntungamubiri amaherezo bagira indwara zishingiye ku ndyo mbi bagahura n’ibibazo byo kugwingira, guhuma ndetse no kuba umubiri nta bwirinzi buhagije ufite ku ibyawuhungabanya.
Mu Rwanda, umushinga wa HarvestPlus wazanye uburyo bwo kurwanya ibibazo bishingiye ku mirire mibi no gufasha ubuzima bw’abaturage babashishikariza guhinga no kurya ibishyimbo bikungahaye ku butare bwa Iron.
Mu Rwanda haracyari ikibazo cy’abantu babura amaraso, abageramiwe n’iki kibazo kenshi ni abana kuko mu mikurire yabo bakenera cyane ubutare bwa Iron hamwe n’abagore kubera ibyo umubiri wabo ukenera gusubizwa nyuma y’imihango, mu gihe cyo gutwita ndetse no mu gihe cyo konsa.
Mu 2012 U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere abahinzi bahawe imbuto nshya y’ibishyimbo bikungahaye ku butare bwa Iron kugira ngo babihinge banabirye.
Mu kurya ibi bishyimbo bishya, abagore n’abana babona 50% by’ubutare bwa Fer umubiri wabo ukenera buri munsi. Urutonde rusanzwe rw’ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri biri hose ku isi harimo ibigori, umuceri, ibishyimbo, imyumbati, ingano, uburo, ibijumba byifitemo intungamubiri zikenerwa cyane n’umubiri.
Mu bushake bwo guteza imbere imirire mu bantu, HarvestPlus mu Rwanda imaze guhindura imibereho n’ubuzima bugana ku iterambere ry’abahinzi, nk’aba bo b’i Kigoma mu karere ka Ruhango.
Ndikubwimana umwe mu banyamuryango 216 ba cooperative ‘Abishyizehamwe’ y’i Kigoma, avuga ko mbere ya 2006 atarakorana na HarvestPlus umusaruro w’ibishyimbo bisanzwe yabonaga wari muto cyane.
Ati “Dutangiye gukorana na HarvestPlus baduhaye imbuto ku giciro gito ndetse badushakira isoko ry’umusaruro wacu.”
Cooperative ‘Abishyizehamwe’ yatangiye ntaho gukorera igira, ubu yabashije kwiyubakira ibiro ndetse n’ubuhunikiro bw’imyaka.
Abandi banyamuryango b’iyi cooperative nka Hellena Mutezintare, umuyobozi wayo wungirije, avuga ko ibyo bavanye mu gucuruza ibishyimbo bikungahaye ku butare bwa Fer byabafashije cyane kugera ku byangombwa nkenerwa iwabo nk’ubwisungane mu kwivuza no kwishyurira abana amashuri.
Alex Murwanashyaka nawe wo muri iyi cooperative iterambere rye arikesha amoko y’ibishyimbo bikungahaye ku butare bwa Fer yahawe na HarvestPlus kuko yoroshye guhinga, afite intungamubiri kandi adatekwa igihe kirekire.
Ku bufatanye n’ibigo bya Leta n’ibyigenga, HarvestPlus itoza ingo zitunzwe n’ubuhinzi guhinga bigezweho, imirire inogeye, gufata neza umusaruro ndetse no kuwushakira isoko. HarvestPlus ifasha kandi abikorera biyemeje kwinjira mu bucuruzi bw’ibishyimbo bikungahaye ku butare bwa Fer kuko bikenewe cyane mu gukwirakwiza imbuto no gukomeza isoko ry’ibihingwa bikungahaye ku ntungamubiri.
Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abanyarwanda kwiyumva muri gahunda y’igihugu yo guhinga no kurya ibihingwa bikungahaye ku ntungamubiri no guteza imbere imirire.
End