Imana imara umubabaro kandi ikorera ibitangaza abayegera
Muri [Luka 7:11-17] tuhasanga inkuru y’umugore Yesu yazuriye umwana w’umuhungu yari afite wenyine yari amaze iminsi apfakaye.
Birumvikana ko yari afite agahinda gakomeye! Yesu ngo amubonye ahita amenya icyo akeneye! Gusubirana amahoro y’Umutima.
Imana imara umubabaro kandi ikorera ibitangaza abayegera, cyane mu nzu yayo ikabasubirisha ibitekerezo. Ubwoba.
Burya uko uterana n’abandi urushaho kunguka byinshi, [Zaburi 65:5-6].
Umugabo witwa Petero ubwo yari mu nzu y’imbohe, kuko ab’itorero bamusengeye yamusubirishije kumubohora iminyururu, inzugi zirikingura kuko iyo Imana ivuze, ibitagira amaso n’amatwi biribwiriza bikumva, bikanareba [Ibyakozwe 12:6-10].
Inzira z’Imana idutabariramo zirenze ubwenge bwacu, reka kumva ko itakumara umubabaro, aho utabona inzira, yo yayiharema!
Ku Nyanja Itukura, inkoni utekereza ko hari icyo yari gukora? Ariko Imana yayisatuje amazi birakunda.
Dawidi ari mu buvumo, ingabo 3000 zaje kumwica, Imana iziteza ibitotsi, zirasinzira zose, Dawidi avamo aragenda.
Imana ifite uko ikoresha n’ibyo usanzwe ubona ko bitagira icyo bimarira umuntu. Reka kumva ko Imana itakumara umubabaro, kandi isubirisha ibitangaza, ntirobanura ku butoni.
Ibyo wumva ko bitazarangira, irabishoboye ntinyura mu nzira ubwenge bwacu bwashyikira gusa. Ifite n’izirenze imyumvire ya muntu. Yizere aho izanyura ntihakureba.
Past. Vincent de Paul NSENGIMANA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Urakoze Pastor ku twongerera ibyiringiro, icyo tutashobora kwigezaho, Imana Yera izabidukorera mu nzira nyinshi zayo ibitugezeho. Kuyizera nibya gaciro kenshi.
Urakoze nawe gushima
Kandi ntiyatwima ibyiza turi Abana bayo
Yesu abahe ugisha kandi abongerere amavuta
Amen irabishoboye
Comments are closed.