Hagiye kuba ivugurura mu gutanga akazi ku balimu nabo bajye bapiganwa
Amabwiriza atanga akazi ku barimu ategeka ko uwize uburezi ku rwego rwa kaminuza cyangwa ayisumbuye ahabwa akazi ko kwigisha aho akenewe adakoze ikizamini cy’ipiganwa. Ibi ngo byaterwaga n’uko umubare w’abalimu wari muto, ariko ngo ubu bigiye kuvugururwa kuko ngo abalimu babaye benshi ariya mabwiriza agenderwaho ubu akaba ateza ruswa n’akarengane mu guha akazi ba mwalimu.
Minisiteri y’uburezi ivuga ko aya mabwirizwa yashyizweho igihe u Rwanda rutari rufite abalimu babifitiye ubushobozi bahagije, ariko ubu ngo amashuri ategura abalimu yabaye menshi kandi asohora abalimu benshi ibi ngo bikaba bikurura ikibazo cya ruswa mu mitangirwe y’ako kazi.
Olivier Rwamukwaya umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye avuga ko ariya mabwiriza atakijyanye n’igihe kuko ikibazo cy’abalimu ubu kitakimeze nka mbere.
At “Minisiteri y’uburezi yiyemeje kuvugurura uburyo abalimu bashyirwa mu myanya. Bijyanye no kurwanya ruswa, turimo turavugurura amabwiriza ya minisitiri yo mu gihe gishize ubwo umubare w’abalimu bafite ubushobozi wari muke kw’isoko ry’umurimo ugereranije n’abari bakenewe.”
Rwamukwaya avuga ko umubare wabashobora gukora aka kazi k’ubwarimu uri hejuru y’imyanya igenda iboneka buri mwaka y’abalimu bashya, akaba ariyo mpamvu ngo bifuza ko nabo bazajya bayipiganirwa.
Kuba nta kizamini cyakorwaga mu guha akazi mwalimu ku kigo kimukeneye ngo byari bisigaye bizamo ruswa, ikimenyane n’akarengane bikabije ndetse bigatuma hari abahabwa imyanya badafite ubushobozi kandi hari abafite ubushobozi bigaragarira ku manota barangije bafite.
Rwamukwaya ati “niyo mpamvu duteganya ko ubu noneho umwalimu ugiye kujya mu kazi akwiriye guca mu buryo busanzwe bw’abandi bakozi bajya ku kazi agakora ikizamini,ubushobozi bwe bugasuzumwa abatsinze icyo kizamini bakaba aribo bahabwa ako kazi.”
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Hon.Minister.ibi uvuga ni byo 100% Ahubwo ikibazo twakibaza, nibakora ikizamini twizere ko ruswa nibura izagabanuka? kuko byari bimaze gukabya pe
Uwo mwanzuro niwo rwose ariko siwo wonyine wafasha ireme ry’uburezi. *Ministre utujuje inshingano ze ahita ahagarikwa, Mayor utazujuje areguzwa, ariko mwarimu utazujuje ntagira ubimubaza,ibyo se bizatugeza he? Ibigo bya leta byose usanga abayobozi babyo badafite ububasha ku barimu bayibora. Iyo directeur ashatse gukurikirana ulwarimu ku mikorere mibi bihibduka itiku ahubwo directeur akaba ari we ushobora kuba yasimburwa ku mwanya we byabarimba agasimburwa na wa mwarimu wananiwe kwigisha. Ibi mbivuze mfite ibimenyetso simusiga. Ibi bituma abarimu bakora ibyo bashaka, uko babishaka n’igihe babishakiye kubera ko bazi ko nta nkurikizi; k’ubw’iyi mpamvu numva nasaba ministère y’uburezi guha ba directeurs na commités z’ababyeyi ububasha bwo gufatira abarimu babi imyanzuro bitabanje kuba urukururane. ibi bizafasha cyane ku reme ry’uburezi.
Ibyo minister of state avuga ni ukuri,ruswa isigaye muburezi.abashinzwe uburezi mukarere babikiriyemo kuko kugirango ubone umwanya wo kwigisha ufite A2 yishyura ibihumbi150000 A1=250000 A0=300000 ,i kayonza ho ni agahomamunwa kushinzwe uburezi mukarere,kumugaragaro ategeka ba directeurs kumubera abakomissionnaires!
Ariko murasetsa, none se nibakora ibizamini, ibyo bizatuma hatabaho ikimenyane. Abakoresha icyo kizamini se si abanyarwanda?
None se abakora ibizamini bapiganira imyanya mu bakozi ba Leta ntibatubwira ko ubu hari ikimenyane giteye ubwoba, aho usanga umuntu wagize amanota menshi muri “écrit”, iyo ageze muri “interview” usanga bamuha amanota make maze uwagize make muri “ecrit” bakamuha menshi muri “interview” ari uburyo bwo kumuhitisha kubera icyenewabo n’ikimenyane.
Keretse niba bazashyiraho team yigenga igizwe n’abanyamahanga ikazaba ariyo itegura ibizamini, ikabikoresha,ikanabikosora igatanga amanota nta kubogama.
Comments are closed.