Digiqole ad

Umudepite UMWE niwe wifashe ku mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga

 Umudepite UMWE niwe wifashe ku mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga

Inteko Ishinga Amategeko ubwo hatorwaga uyu mushinga, imbere hari Komisiyo yashyizweho ngo ifatanye n’Inteko uyu mushinga

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, igira ibiganiro bitarimo impaka ahubwo birimo kungurana ibitekerezo ku mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda bari bamaze kugezwaho na Komisiyo iherutse gushyirwaho ngo yunganire Inteko mu ivugurura ry’Itegeko Nshinga hagendewe ku byasabwena rubanda. Abadepite 71 batoye ko bemera uyu mushinga wakozwe na Komisiyo, umwe arifata.

Inteko Ishinga Amategeko ubwo hatorwaga uyu mushinga, imbere hari Komisiyo yashyizweho ngo ifatanye n'Inteko uyu mushinga
Inteko Ishinga Amategeko ubwo hatorwaga uyu mushinga, imbere hari Komisiyo yashyizweho ngo ifatanye n’Inteko uyu mushinga

Jeanne d’Arc Uwimanimpaye Visi Perezida w’Inteko ushinzwe amateko yabanje gusoma isobanurampamvu ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga, avuga zimwe mu ngingo zikeneye kuvugururwa n’uburyo zagiye zandikwa na Komisiyo y’inzobereye iherutse gushyirwaho ngo yunganire Inteko muri uyu murimo.

Muri imwe mu mirimo imaze gukorwa na Komisiyo yashyizweho ngo;  yanogeje imyandikire, itanga inyito ku byiciro n’ingingo no kuzihuza n’ibikubiye mu ngingo, ingingo zimwe zagiye zikurwaho, kuvanaho igihe cy’inzibacyuho, havanywemo ingingo ivuga ku nkiko Gacaca, ingingo z’Itegeko Nshinga zakurikiranyijwe uko bikwiye zimwe zivanwa mu myanya zarimo zishyirwa mu yini kugira ngo ibisobanuro byazo byumvikane neza, hakosowe amakosa y’imyandikire n’ikibonezamvugo.

Ingingo ya 101 ari nayo ishingiweho iri vugurura, iriya Komisiyo yanditse ko umukuru w’igihugu azajya atorerwa manda y’imyaka irindwi akaba yakongerwa izindi zidafite umubare (No term limits). Ibi nibyo abadepite bagiye basabaho ibisobanuro banunguranaho ibitekerezo.

Abadepite bacye nibo bakomoje ku kuba abaturage bamwe barasabye ko Perezida Kagame ariwe gusa wahabwa manda zidahagaritswe n’igihe runaka (no term limits) maze igihe azaba avuyeho abaturage bagasubirana ububasha bwo kugena ubutegetsi n’umubare wa manda kuri Perezida.

Mu gusubiza kuri iki, Hon Uwimanimpaye yavuze ko ubusabe bw’abaturage bwasuzumwe kuko iyo ngingo bajya kuyikorera ubugororangingo bagendeye kuri bwabusabe bw’abaturage n’ibitekerezo byabo ndetse n’ibyo abadepite bavanye mu biganiro bagiranye na rubanda.

Ati “Ubutegetsi butangwa n’abaturage, abaturage bazajya batora Perezida nyuma y’imyaka irindwi buri wese yongere yiyamamaze bamutore cyangwa ntibamutore.”

Barindwi bagize Komisiyo y'inzobere mu mategeko iyobowe na Dr Augustin Iyamuremye wungirijwe na Dr Usta Kayitesi (babanza iburyo) yari yicaye imbere
Barindwi bagize Komisiyo y’inzobere mu mategeko iyobowe na Dr Augustin Iyamuremye wungirijwe na Dr Usta Kayitesi (babanza iburyo) yari yicaye imbere

Abadepite batandukanye bavuze ku zindi ngingo zitajyanye n’iyo nazo zikenewe kuvugururwa, gusa bose bagashima akazi kakozwe na Komisiyo mu gihe gito imaze ishyizweho ikaba yaratanze umushinga ukubiyemo uburyo Itegeko Nshinga ryavugururwa.

Nyuma habayeho amatora yo kwemeza cyangwa guhakana ishingiro ry’uyu mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga. Hari hateranye abadepite 75 mu cyumba cy’Inteko. 71 batora YEGO, umwe atora NDIFASHE haba imfabusa ebyiri.

Umudepite watoye ko yifashe, yasobanuye ko atanze uyu mushinga muri rusange ahubwo hari ingingo zimwe atahaweho ibisobanuro bihagije byatuma yemera gutora Yego ku mushinga w’ivugurura wose.

Iki gikorwa cyakozwe ni isobanurampamvu ry’akazi Komisiyo iherutse gushyirwaho imaze gukora no kubitangaho ibitekerezo. Kuba hemejwe uyu mushinga ngo ni uguhabwa urufunguzo rwo gukomeza akazi kayo, ikagenda igasuzuma ingingo ku yindi mu zigize Itegeko Nshinga, barebamo izikeneye kuvugururwa zigera ku 170 n’imitwe 12 yazo.

Ibi nibirangira bazagaruka mu Nteko maze abadepite batore ingingo imwe ku yindi niba yavugururwa cyangwa yaguma uko iri, maze ibyo batoye bihabwe Sena ari nayo izemeza niba byahabwa abaturage bakaba aribo batora igikorwa muri Kamarampaka.

Hon Ruku Rwabyoma avuga ko ushaka kwiyamamariza kuba Perezida w'u Rwanda adakwiye kuzitirwa n'imyaka 37 ahubwo ko harebwa ubushobozi afite no kuba afite imyaka y'ubukure gusa kandi amaze imyaka itanu aba mu Rwanda
Hon Ruku Rwabyoma avuga ko ushaka kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda adakwiye kuzitirwa n’imyaka 35 ahubwo ko harebwa ubushobozi afite no kuba afite imyaka y’ubukure gusa kandi amaze imyaka itanu aba mu Rwanda
Bamwe mu badepite banyuza amaso mu mushinga bagejejweho na Komisiyo yashyizweho yateguye ifatanyije n'inama y'abaPerezida ba za Komisiyo zitandukanye ziba mu Nteko
Bamwe mu badepite banyuza amaso mu mushinga bagejejweho na Komisiyo yashyizweho yateguye ifatanyije n’inama y’abaPerezida ba za Komisiyo zitandukanye ziba mu Nteko
Abadepite 75 nibo batoye, haba imfabusa ebyiri, umwe arifata ndetse atanga impamvu
Abadepite 75 nibo batoye, haba imfabusa ebyiri, umwe arifata ndetse atanga impamvu

Iyi izaba ari inshuro ya gatanu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rivugururwa nyuma y’amavugurura yo kuwa 02/12/2003, iryo kuwa 08/12/2005, iryo kuwa 13/08/2008 n’ivugurura ryo kuwa 17/06/2013 mu ngingo zishobora kuvugururwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

27 Comments

  • Muteye agahinda namwe!

  • Ariko ayo zino ntumwa zikorera ziyashyira he ko mbona nta fraicheur y’ifaranga ibarangwaho? Wagira ngo baje bavuye guhinga igishanga!

    • Zana fraicheur zawe tukurebe se wowe? abababa cheap minds discuss people koko!
      Urabura kuvuga ku bivugwa ukazana modeling mu by’itegeko nshinga?
      Nibaza icyo nkawe utekereza mu mutwe wawe ku itegeko nshinga!!

      • Ariko ibyo Umurerwa avuga nibyo nangye ndamushigikiye. Ni gute abantu bakorera amafranga nkariya bababasa kuriya kweli, wamugani wagirango bavuye guhinda. No class….

        • Yego rata Bella! Ubundi abantu nka bariya twita ba “nyakubahwa” bagombye kugaragaza difference iri hagati yabo n’umuturage usanzwe, bagahesha icyubahiro n’iriya ntebe bicayemo! Yewe nta n’uwabagayira ibyo barimo kuko barabisa! Abagore k’umutwe wagira ngo n’abagabo! Yewe yewe, ntabwo bizoroha!

  • Good job done by the Commission and Parliament
    Birakwiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa kuko koko ryarimo byinshi bidasobanutse.
    umuseke nkunda ukuntu mwandika inkuru zanyu zisobanutse neza, courage

  • ndumiwe kabisa. perezida agomba gutegeka ubuziraherezo. Ariko ubwo murumva ibyo aribyo koko bavandi??

  • Nicole, icyo ntekereza ku itegeko nshinga ni uko rigomba kubahirizwa uko rimeze , naho ibirimo gukorwa nta gaciro na mba biha umunyarwanda uwo ariwe wese cyane cyane uwo mushaka kuridodera. Naho ntabwo nashatse kuvuga ko bariya badepite baba aba model. ariko iyo umuntu akorera amafaranga , ayoza igitiyo , ariko akanga agasa nk’abo mbona ni uko haba harimo tena yo kubura umunezero malgre ayo mafaranga! Erega disi umufaransa yaravuze ngo ” l’argent ne fait pas le bonheur!!” Urugero rurebere kuri izo ntumwa za……! Hanyuma rero kumbwira no njye fraicheur mfite, ni uko ntashatse kukwiyereka kuko ubugome bwanyu narara nitabye Imana, andi ntabwo nkeneye kwiyahura kuko nta mpamvu! Ariko ubundi fraicheur mfite ntaho ihuriye n’iyizo ntumwa zawe

  • Ndababaye cyane kubona iriya commission itashyize izina rya nyakubahwa Kagame mu Itegeko Nshinga.

  • Yemwe mwa bakobwa mwe muri muyage ubwo ???

    Muve muri mamawararaye.

  • Paul kagame oye!naho abo bamurwanya bafite into barimo.ariko uwanyereka uwo mukobwa urikurwanya izo ntumwa nkareba ukwasa

  • Haramutse habaye impamvu itunguranye ituma hajyaho undi muprezida utari Kagame nabwo bizaguma kuriya?muzongera mwicare muvugurure?

  • Mfite isoni zo kuba umunyarwanda

  • Ibi ndabyanze kagame niwe wemerewe gusa kurenza manda ebyiri abandi ntago babyemerewe

  • Invugo y umuntu ikwereka aho yarerewe uwanga amahoro wese niwe wifuza ko tuguma muntambara ko dutekanye murasha ko tuba nkabaturanyi bacu ninde wakwifuza kojyera kwiruka imisozi abashaka kuyiruka bafite aho bazagarucyira nuko nyine amaraso aricyintu cyibi plezida ntagihe atababwira ngo mutahe nejobundi yarababwiye ngo mutahe koko mwahaye abantu amahoro ko ntawe uzasubira kwiruka nyamara muze twubake igihugu cyacu

  • Naho gusa neza abanfyuye basaga nabi ko babishe bazira uko basa

  • Njyewe ndabona ibyo bahinduye mu tegeko nshinga harimo n’ingingo ya 101 bidahagije, kuvuga ngo buri ngingo yahawe inyito ngo ingingo zisoza bazikuyemo, ngo inkiko gacaca zakuwemo, ubwo kweli iriya komisiyo yarakoze koko, ubwo murashaka ko nyuma ya 2 years twongera kurihindura, iyo mwicara mugasuzuma neza mukareba ibitakijyanye n’igihe cyangwa bikeneye koko kuvugururwa byose mukabivugurura aho kugendaa mwiruka nkabatarize amategeko. Ubwo ingingo ya 101 ko abaturage twayihaye inyito mwebwe mwakoze iki. yewe ndumiwe. Nizere ko nta gahimbaza musyi bazabaha otherwise mwaba muyaririye ubusa.

  • jye ndabona nta mugore ulimo menya niba atali amaso yabasaza

  • Ngo”Hari hateranye abadepite 75 mu cyumba cy’Inteko. 71 batora YEGO, umwe atora NDIFASHE haba imfabusa ebyiri.” hanyuma irindi jwi 1 riri hehe?( 71+1+2=75?) n’ubwo bwose ntazi imibare ariko ibi simbyemeye, niba atari umunyamakuru wibeshye mu myandikire , ryaba ari itekinikarwose.

  • Aba banyakubahwa bitwa Abadepite b’u Rwanda bazandikwa mu mateka y’u Rwanda no mu mateka y’isi kuba aribo ba mbere bakoze ibi bamaze gukora. Kandi ibi bamaze gukora, nabo bizabakurikirana mu buzima bwabo bose. Abana babakomokaho hari igihe bazababaza bati: “ariko Papa/Maman, biriya mwakoze mwabikoze koko mubikuye ku mutima, cyangwa mwabikoze kubera impamvu zitabaturutseho”. Igisubizo bazaha abo bana babo ubu ntabwo nshobora kukimenya, ariko nkeka ko kizabatera isoni kukivuga.

    Ndizera ko batazavuga ngo babikoze kubera ko abaturage babibasabye, dore ko abaturage bagowe.

  • bbbb

  • Baragakoze, Demukarasi bayikubitiye ahareba i Nzega. Mbege amateka mabi bubatse?

  • ibitekerezo abaturage bagejeje ku nteko ishinga amategeko bigomba kubahirizwa nta na kimwe kivuyemo. Paul Kagame oyeeeeeeeee, wadukuye ahaga ni wowe ukwiye gukomeza kuyobora u Rwanda

  • Nanjye narabyumvise kuri radio rwanda ngo umushinga wo guhindura itegeko nshinga watowe n’abadepite 71 hifata 1 naho imfabusa ngo ni 2 kandi bose ngo bari 75.Ubundi se kuki bavugaga bamwe bavugishwa bafite ubwoba urabona butaratumye bica imibare?(71+1+2=75?)

  • Jye mbona harimo ikibazo! Twebwe abaturage twasabye ko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yongererwa manda kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoreye U Rwanda, akaba ari nayo mpamvu abaturage twasabye ko Itegeko Nshinga rihinduka. None iriya Komisiyo ishyizemo ko Abaperezida bose bazajya bagira manda zitagira iherezo! Ubwo si ukuvanga? Ikitubwira se ko nyuma ya Nyakubahwa Paul Kagame, uzamusimbura nawe azakora ibikorwa by’indashyikirwa ni iki? Ubwo se tuzongera dukore Referendumu yo kongera guhindura Itegeko Nshinga? Ubwo ba Nyakubahwa muba mwabaze amafaranga amatora atwara? Inteko ikwiye kwicara igasuzumana ubwitonzi iriya mbanziriza mushinga mbere y’uko ushyikirizwa rubanda ngo dutore. Nkaba jye mbona ko byagirwa umwihariko wa Nyakubahwa Paul Kagame, abazamusimbura bakagenerwa igihe ntarengwa! Mugire amahoro!

  • namwe muzareke nyine kubitora niba atako mubyifuza. urumvara!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • ubamba isi ntakururu!

Comments are closed.

en_USEnglish