Abaturage bashinja abayobozi kubura ingamba zirambye ku mazi ava mu Birunga
Bamwe mu baturage bagerwaho n’ingaruka z’amazi ava mu birunga bavuga ko ubuyobozi budashyira imbaraga mu gushakira iki kibazo umuti urambye nyama ubuyobozi bwo bukavuga ko hakozwe byinshi ndetse byatanze n’umusaruro n’ubwo nabwo butemera ko iki kibazo cyakemutse ku buryo burambye.
Buri uko igihe cy’imvura cyegereje abaturiye umuhora umanukamo amazi ava mu Birunga impungenge ziba zose kuko iyo aya mazi adatwaye amazu, imirima cyangwa amatungo atwara ubuzima bw’abantu. Cyane ab’intege nke.
Kugeza ubu abaturage bavuga ko ibyo ubuyobozi bukora ngo iki kibazo gikemuka ntaho bihuriye n’ingano y’ikibazo ubwacyo, ngo bo babibona nko kwiyerurutsakuko bakora ibintu bito cyane mu kugerageza koroshya umuvuduko w’amazi amanuka mu birunga aguhurira mu mugezi wa Ruha.
Umwe mu baturiye aha utifuje ko dutanga amazina ye yagize ati “ndatanga urugero, nk’ubushize baraje bashyiraho amagabiyo ariko imvura ije amazi aramanuka byose irabitwara, navuga ko badakora uko bikwiye kuko ibyo bakora nta burambe biba bifite.”
Abaturiye aha bavuga ko uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo cy’aya mazi ari ugukora umugazo munini bityo amazi yose akajya anyuramo hasi agana muri Mukungwa aho kurenga inkombe ngo akomeze kujya yangiriza abaturage.
Abandi bavuga ko aho aya mazi amanukira hakwiye gushyira inkuta zikomeye kuva ruguru ataragira imbaraga kugera hepfo hafi y’umuhanda wa kaburimbo maze izi nkuta zakubakwa zikomeye zikajya zigabanya umuvuduko ukomeye cyane aya mazi amanukana.
Aime Bosenibamwe Gouverineri w’Intara y’amajyaruguru we avuga ko hari byinshi byakozwe mu guhangana n’iki kibazo birimo nko kwimurira mu midugudu abari baturiye aho aya mazi amanukira, ndetse no gukora amagabiyo nubwo nawe yemera ko atari igisubizo kirambye.
Ati:”Nyuma yo kwimurira mu midugudu abari baturiye uriya muzi, twasanze byaba byiza tubanje guca intege ariya mazi bityo tugenda twubaka za gabiyo, ngirango hashize imyaka igera kuri ibiri uriya muzi ntakindi kibazo gikomeye cyane uheruka guteza nubwo tutakwemeza ko ubu buryo burambye.”
Yongeraho ko guverinoma irimo gutekereza ku muti urambye wa kiriya kibazo bityo akizeza abaturage ko utazatinda kuboneka.
Ubushakashatsi bwakozwe na ActionAid ku biza biterwa n’imyuzure y’uyu muzi wa Susa bwabigaragaje, ngo mu myaka itatu abantu barenga 10 barapfuye, amazu asaga 100 afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 300 arasenyuka.
Aya mazi ava mu birunga kandi yatwaye n’ubutaka buri kuri hagitari zigera kuri 25 bityo n’ibirayi bifite agaciro k’asaga milliyoni 13.5 zirahatikirira. Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko ibikorwa byo gusana bitabura gutwara nibura miliyoni 940 z’amafaranga y’u Rwanda.
Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW