Digiqole ad

Inteko irasuzuma ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga

 Inteko irasuzuma ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga

Biremewe ko abaturage babishaka binjira mu Nteko bagakurikirana imirimo yayo

Kuva saa cyenda z’umugoroba wo kuri uyu wa mbere, Inteko (rusange) Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’amadepite iraterana isuzuma inshingiro ry’Umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003.

Biremewe ko abaturage babishaka binjira mu Nteko bagakurikirana imirimo yayo
Biremewe ko abaturage babishaka binjira mu Nteko bagakurikirana imirimo yayo

Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda kuva mu mezi atatu ashize ifite akazi ko kunononsora no kwita kubyo kuvugurura Itegeko Nshinga nk’uko byasabwe n’abaturage hafi miliyoni enye bifuza ko ingingo ya 101 isanzwe ibuza Perezida wa Republika y’u Rwanda kurenza mandat ebyiri yavugururwa akagumaho.

Inteko Inshinga Amategeko yashyiriweho komisiyo y’abantu barindwi b’inararibonye mu mategeko bo kunganira Inteko mu mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga bahereye ku byasabwe na rubanda.

Iyi komisiyo ya barindwi yatangiye imirimo yayo ikimara gushyirwaho na Perezida wa Republika no kwemezwa n’Inteko mu kwezi gushize.

Impaka nyinshi zagaragaye ku mbuga nkoranyambaga z’abifuza ko Itegeko Nshinga rihinduka n’abatabyifuza, gusa kuri rubanda rwinshi aho ruteranira imbonankubone nahabera inama rusange nta mpaka nk’izi zahabaye kuko benshi cyangwa hafi ya bose bagaragaza ko bifuza ko ingingo ya 101 ivugururwa.

Biteganyijwe ko kuvugurura ingingo runaka z’Integeko Nshinga zizagenwa n’Inteko ifatanyije na ririya tsinda ry’inzobere mu mategeko, bizemezwa n’amatora ya kamarampaka y’abanyarwanda bagejeje imyaka yo gutora, bemera cyangwa bahakana niba Itegeko Nshinga ryabo mu ngingo runaka rivugururwa cyangwa ridakorwaho.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ni banyarutse maze kamarampaka nyayo iduheshe kuryemeza HE Paul KAGAME akomeze aduteze imbere.

  • ntacyo basuzuma twarabivuganye nibagirevuba dutore ntakindi

  • Nyamara iki kibazo cyo kuvugurura Itegekonshinga hagamijwe guhindura ingingo ya 101 cyari gikwiye kwitonderwa.

    Niba koko INTUMWA ZA RUBANDA zireba kure kandi zikaba zidakorera ijisho no kurengera umukati wazo, zari zikwiye gusuzumana ubushishozi buhagije uwo mushinga, zigafata umwanzuro ukwiye.

    Biroroshye cyane kuvuga ngo abaturage basabye ko ingingo ya 101 ihinduka, ariko se abo baturage bafite ubuhe busesenguzi?, bafite ubuhe bumenyi bw’amategeko?, muri abo baturage bavuga ni uwuhe wafashe iya mbere (wihandagaje) ngo asabe ko iyo ngingo ihinduka atabanje kubisabwa n’abamuyobora?.

    Nyamara aho ibihe bigeze, twari dukwiye gushishoza bihagije. Amateka y’iyi si turiho yakagombye kuba yaratwigishije byinshi.

Comments are closed.

en_USEnglish