Digiqole ad

Ntacyo wageraho utagize ibyo wihanganira

 Ntacyo wageraho utagize ibyo wihanganira

Igitabo cy’ibyanditswe byera

Niba uri ingaragu ukaba uvuga ngo ntiwizera abagore/abagabo, ibuka ko inshuti zawe zikora ubukwe buri ku wa gatandatu, nonese bo bashaka abamarayika? Menya ubwenge.

Niba warashatse umugore ukaba uhora uvuga ngo gushaka nibibi, wibuke ko hari abishimira imyaka itanu cyangwa 25 bamaze bashyingiranywe.

Rekera kuvuga ngo “nanga akazi nkora” reba hanze aha abarenga milioni eshanu bari mu bukene kuko batagira akazi, ushaka kubasanga nawe?

Rekera aho kuvuga ngo “nanga ahantu ntuye”, gerageza usohoke urebe abatagira n’aho barara bibera munsi y’ibiraro nubibona ahubwo urahita ushima Imana uti ‘urakoze kuba mfite n’aha.’

Hari n’abavuga ngo ndambiwe ubu buzima! Nshuti yange jya mu bitaro urebe abantu barimo barwanira ubuzima cyangwa ujye muri morgue nibwo uri bumenye agaciro k’ubuzima.

Icy’ingenzi ni ukunyurwa n’uko umeze kandi ukizera Imana yo mugenga wa byose. Gira uti “Mana warakoze.” Niba wishimira iby’Imana yakugeneye [Abafilipi 4:11]

Hagira hati “Ibyo simbivugiye ko nakenaga, kuko uko ndi kose nize kunyurwa n’ibyo mfite.”

 Past. Vincent de paul NSENGIMANA

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Imana ishimwe cyane kuri iyo nyigisho.Izina ryayo rikomeze guhabwa icyubahiro kuko idukunda kandi idufitiye umugambi mwiza .Amen

  • I really support your idea. ibi bintu ni byo kdi ni iby ubwenge. turagushyigikiye mwakoze cyane kudusangiza iyi message

  • Twayishimiye iyi message

Comments are closed.

en_USEnglish