Abana b’abakobwa baracyahohoterwa, Leta ariko ngo ntizihanganira abakora ibi
Kuri uyu wa gatanu mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa mu birori byabereye i Fumbwe mu karere ka Rwamagana, hazirikanywe ko hari abana b’abakobwa bagihohoterwa cyane cyane bishingiye ku gitsina bikabaviramo guta ishuri no kwica imbere habo hashoboraga kuzaba heza. Oda Gasinzigwa Minisitiri w’iterambere ry’umuryango yavuze ko Leta itazihanganira na rimwe abakora bene ibi byaha.
Abana b’abakobwa baganiriye n’Umuseke bavuga ko bishimira ko muri iki gihe uburezi bw’umukobwa mu Rwanda bushyigikiwe, kandi hari ubushake mu kubarengera no kubarinda ihohoterwa.
Honorine Uwase w’imyaka 17, umunyeshuri mu murenge wa Fumbwe, ati “Twishimira ko ubu hari amahirwe umwana w’umukobwa ahabwa ariko mbere atabonaga.”
Mugenzi we Diane Uwibambe we avuga ko nubwo ibintu byahindutse ariko hari abana b’abakobwa bagikorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko we avuga ko hari n’abo bigana ubu bamaze guta ishuri kubera guterwa inda.
Uwibambe ati “Hari abo twiganaga batwaye inda ubu baretse ishuri kandi abazibateye urebye barabahohoteye kuko mbona no gushukisha abana b’abakobwa utuntu twiza badafite naryo ari ihohotera.”
Abana b’abakobwa b’abangavu ngo bashukishwa n’ababaruta utuntu tw’iraha nk’utwambaro, telephone n’ibindi bakabasambanya bikabaviramo kuraruka, gutwara inda cyangwa wandura indwara zandurira mu busambanyi n’ingaruka zikomeye zo kwangiza imbere h’umwana wari mu ishuri.
Ahatandukanye mu gihugu havugwa ingeso zo gusambanya abana b’abangavu bikorwa n’abakuru. Ibiheruka kuvugwa cyane ni itsinda ry’abagabo bo mu mujyi wa Nyagatare basambanyaga abana bari hagati y’imyaka 15 na 18 biga mu mashuri ya ‘nine years basic education’. Aba bagabo barafunzwe bagezwa imbere y’ubutabera ariko hafi ya bose bagizwe abere n’inkiko mu buryo abaturage b’aha bavuga ko budasobanutse.
Mme Oda Gasinzigwa Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu izina rya Guverinoma yavuze ko Leta nta na rimwe izihanganira umuntu wese wangiza ubuzima bw’umwana w’umukobwa w’umujyambere.
Minisitiri Gasinzigwa ati “Turagirango dusabe kandi twibutse buri wese ko guhohotera umwana utaragera igihe cyo kwifatira ibyemezo ugatuma ubuzima bwe buhagarara ntawuzabikwemerera kandi uzabihanirwa bikomeye.”
Minisitiri Gasinzigwa kandi yongeye kwibutsa abana b’abakobwa mu gihugu hose ko nabo bagomba kwiyitaho bafata icyerekezo cy’ubuzima bwabo hakiri kare bakirinda cyane ababashuka.
Uyu munsi mpuzamahanga washyizweho n’umuryango w’abibumbye mumwaka wa 2012, ubusanzwe uba tariki 11 Ukwakira, mu Rwanda bahisemo kuwizihiza kuri uyu wa 09 Ukwakira.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
3 Comments
Kavuyo umuhungu wawe, wabaye ari we uheraho uhana Minister we!
nanjye ntyo kbs,
yego mwabakobwamwe into nibiki se about bakokobwa bahohoterwa cute
Comments are closed.